Rwanda-FDLR: ubuhamya bugaragaza ko FDLR ari Rwara Rubundikiye mu mashyamba koko! Ni iki Kagame Paul asigaje gukora uretse gutegereza urwaje?

Publié le par veritas

Nzeyimana-Jovanis.PNGKugeza ubu ntabwo abantu barumva buryo abasilikare ba FDLR babaho n’uburyo barokotse ! Ese abo basilikare bameze bate ? Ese barwanye bate ? Ubu se batekereza bate iby’intambara barwana ? Umusilikare wa FDLR Nzeyimana Jovanis aratugezaho ubuhamya burambuye kubyerekeranye n’ibibazo byinshi abantu bibaza kurugamba FDLR irwana n’uburyo abasilikare bayo babaho!

Abasilikare ba FDLR bakomeje uburyo n’imikorere ijyanye n’igisilikare cy’u Rwanda cya mbere y’umwaka w’1994. Imvugo n’imyambaro ntibyahindutse , imyitozo y’ubushobozi bwa gisilikare byariyongereye ! Muri FDLR amashuri ya gisilikare arahari kuva ku musilikare muto kugeza ku musilikare wo mu rwego rwo hejuru! ESO na ESM biracyariho! Iyo ukurikiranye ubuhamya bwa Nzeyimana ubona ko umusilikare wa FDLR ufite ipeti rya Caporal afite ubushobozi bungana n’ubwa Colonel wo mu ngabo z’inkotanyi; n’ikimenyimenyi ni uko uwitwa SOKi wari Caporal mu ngabo za FDLR wigometse akaza kwicwa n’ingabo z’inkotanyi zakwije hose ho zishe Colonel!

Ingabo za FDLR zirwana n’ingabo z’inkotanyi, iza Congo n’iz’amahanga yose ariko zarabananiwe. Igihugu cy’Amerika n’ubwongereza byakoze uko bishoboye ngo birwanye FDLR itsindwe burunde ariko byarananiwe , iyo ubajije Bill Clinton na Tony Blair impamvu bashyigikira Kagame kandi ateza umutekano mucye muri Congo bagusubiza ko Kagame afite ikibazo gikomeye cyo kurwanya FDLR ! Niba se amahanga yarananiwe ,ibihugu by’ibihangange bikananirwa, ikizakurikiraho ni iki?

Kagame-yicukurira-copie-1.png

Kuva aho perezida wa Tanzaniya atangiye igitekerezo cyo gusaba u Rwanda, Uganda na Congo gushyikirana n’imitwe irwanya leta  z’ibyo bihugu , u Rwanda rwateye hejuru ngo aciye inka amabere ! Tanzaniya yasubije ko nta kundi byagenda kuko u Rwanda rwananiwe gutsinda FDLR, ubu mu nkuru nyinshi zitangazwa n’ibinyamakuru mu Rwanda usanga buri gihe bavuga ko hari ibihugu bifasha FDLR! None se ko bizwi ko amahanga yose afasha leta ya Paul Kagame kurimbura FDLR ikaba yarananiwe nyuma y’imyaka 20, barasakuza ngo bigende bite? Ubu noneho ikinyamakuru igihe.com kiri gutera hejuru ngo Zimbabwe yiyemeje guha intwaro n’imyitozo ngo abarwanya leta y’u Rwanda! None se Zimbabwe yaha FDLR iyihe myitozo ko yifitite amashuri ya gisilikare?

Ni mwiyumvire uko umusilikare wa FDLR avuga inzira zikomeye banyuzemo maze buri wese yifatire umwanzuro! Abasilikare ba FDLR ni abasore bakomeye kandi bazi icyo bakora, ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni. Iyi video imaze iminsi 4 gusa itangajwe ! Kanda aha:

http://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=2_XoJFA2bxM

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

we sha jovanis ndishimye cyane kuko narinzi mubasore twinjiranye gako arijye usigaye jyenyine none ubwo uhari ndishimye cyane   !umwanzi wacu yashatse kutumaraho ariko ntazabishoboraa
ahubwo aziyahura ubwo tuzaba tumusatiriye banyitaga umuzumgu ubwo urahita umenya   aziyahura tu bitinde bitebuke azatugwa mumaboko! icyo nakubwira cyo ubugome yadukoreye
tuzabumuhanira   hamwe nabamufashije bose

Répondre
Q

NONGERE MBISUBIREMO , UWATSINZE ABICANYI BASHAKAGA KUMARA ABATUTSI ntaho yagiye ni RDF nanubu iracyahari , ariko iyo uvuga ngo mu rwanda mushygikiye muri besnhi FDRL nta gitangaza kirimo , kuko
nta murozi wabuze umukarabya , turabiyobewe se ko muri ba BAZIRUNGE ???? EREGA AKABOKO KAFASHE UMUHORO KAGATEMA NTAHO KAGIYE N'ABUZUKURU BAKO BATUMVA IBYO BA SE BAKOZE BARAHARI , ARIKO KUBERA KO
DUSHAKA AMAHORO TURABIHORERA , GUSA IYBA FDRL YARI IJE YOSE KU MUGARAGARO TUKARWANA UKAREBA UKO BYAGENDA , IMBWA ZIGASHIRA , TWE TURI ABARWANYI MISTER , NTABWO TURI ABATEMAGURANYI B'IMIHORO

Répondre
R

Ingabo za FDLR turazishyigikiye turi benshi hano i Rwanda, ibyo inkotanyi zihoramo ngo uwabatsinze ntaho yagiye ibyo n'indirimbo ishaje. FDLR se inkotanyi zayitsindiye he? Ko Kagame n'inkotanyize
afatanyije n'abanyamulenge, rcd-Goma, cndp na M23 ndetse na FARDC-Kanambe ko bagerageje ndetse bakanatangaza ko bazimaze, ubu barimo batabayajwa bari mubiki?

FDLR iriho kandi Kagame nashaka yitonde avugane nayo uko igihugu cyayoborwa muri demukarasi nyayo.

FPR ntizongere kwishyira hejuru ngo yaratsinze yatsize nde? Yatsinze iki?

Nkotanyi mwese mumenye ko na FAR mutigeze muzitsinda, cyakora muzahore mushimira Cliton, iriya ambargo nako kuriya kuzirikira amaboko inyuma les FAR barangiza bagaha mayibobo ikibando igakubita
aho ishatse, yarangiza bakaba bayicaje k'ubutegetsi mwavuga ko ariko gutsinda se?

Ndashimira cyane abana bahoze mu nkotanyi barikwitandukanya nazo ari benshi muri iki gihe.

Répondre
Q
yewe mubo utera ubwoba RDF na kagame ntuzabashyiremo, uwo muganira uzamubwire ngo uwagutsinze ntaho yagiye! cyokora murikirigita cyane
Répondre
Q
yewe mubo utera ubwoba RDF na kagame ntuzabashyiremo, uwo muganira uzamubwire ngo uwagutsinze ntaho yagiye! cyokora murikirigita cyane
Répondre
Q
yewe mubo utera ubwoba RDF na kagame ntuzabashyiremo, uwo muganira uzamubwire ngo uwagutsinze ntaho yagiye! cyokora murikirigita cyane
Répondre