Rwanda: Bamwe mu mpunzi ziva Tanzaniya bari kwimanika aho kuba mu Rwanda !

Publié le par veritas

http://2.bp.blogspot.com/_1TU2rSHdD-c/TA--knh-sxI/AAAAAAAAAOI/7g8k_bjyXhI/s400/diary+of+the+dead+1.jpg[Ndlr : Nk’uko abategetsi b’u Rwanda bahora babiririmba bavuga ko bifuza ko impunzi z’abanyarwanda zigomba gutaha mu gihugu cyabo , ko ibyo bahunze bitakiriho, ko Gacaca yavuyeho, ko nta muntu ukirenganywa n’uwakoze icyaha cy’ubwicanyi agezwa imbere y’ubutabera , agasaba imbabazi agahabwa imirimo nsimburagifungo nk’abandi bose ! Ariko iyo mvugo siyo ngiro, ubu impunzi ziri gutaha mu Rwanda zarahunze guhera mu mwaka w’1994 zirigusanga zaraciriwe imanza. Abanyarwanda bahunze nyuma 1994 bose baciriwe imanza baba babeshyerwa baba batabeshyerwa kugira ngo leta ibone uko yigarurira imitungo yabo, kiretse uramutse uri impunzi y’umututsi niho usanga utaraciriwe urubanza kuko icyaha k’inkomoko kubahutu cya jenoside kitamuhama ! Kubera ubushinyaguzi no kugirwa ruvumwa kandi utanafite uburenganzira bwo kubona ubutabera butabogamye ,ab’inkwakuzi mu mpunzi zitahutse bahitamo kwiyahura , ng’uwo umusaruro leta ya Kagame Paul iri kubona mu cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda !]

 

Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama, mu Karere ka Gisagara umwe mu mpunzi zari zaturutse muri Tanzaniya yiyahuye yimanitse mu mugozi.


Rwuguruza Arthemon, Umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Gisagara aganira n’UMURYANGO, yatangaje ko uwiyahuye ari umugabo witwa Ruhumuriza Emmanuel w’imyaka 47 akaba yari kumwe n’abandi bagenzi be babiri ndetse n’umugore we aho bari bacumbikiwe banacungiwe umutekano na Polisi mbere y’uko hamenyekana aho bari batuye.


Rwuguruza akaba yadutangarije ko icyaba cyatumye uyu mugabo yiyahura bishobora kuba byaratewe n’uko yari agiye gusubizwa mu nkambi yatururutsemo i Kirehe aho bishobora kuzamenyekana iwabo nyakuri akajyanwayo kandi ashobora kuba yarahunze nyuma yo kuhakora ibyaha.


Yagize ati :" hari impunzi ziri gutahuka zagera aho bazakirira Kirehe zigatinya kuvuga iwabo nyakuri kuko zimwe zavuyeyo zikoze jenoside n’ibindi byaha ndetse bamwe inkiko zarabakatiye ibihano, bamwe muri abo rero bagera Kirehe bakavuga Akarere katari akabo kandi wareba imyaka bafite ukabona ko yagombye kuba yarahunze azi neza aho atuye".


Mu gihe aba uko ari bane bagombaga gusubizwa mu Nkambi ya Kirehe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama nyuma yo kuvuga ko batibuka aho bari batuye, Ruhumuriza we yaje gucika aba bagenzi be maze agenda rwihishwa aho yaje kwimanika mu mugozi ageze mu Kagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora.


Rwuguruza akaba yadutangarije ko Umugore wa Nyakwigendera Ruhumuriza Emmanuel hamwe na bagenzi be babiri kuri uyu wa Gatandatu bari busubizwe mu Nkambi ya Kirehe kugira ngo hakomeze gushakishwa aho baba bari batuye nyuma yo guhungira muri Tanzaniya naho Ruhumuliza we akaba yarashyinguwe mu Murenge wa Muganza wo mu Karere ka Gisagara.

 

 

Source : umuryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Nibura iyi site itangaza ibitekerezo byose,si kimwe n'igihe.rw,urebye uwitwa Quinta ibyo yanditse ,wakwibaza impamvu asoma amakuru ari kuri iyi site,azarekereho ,kuki asoma ibihuha ashaka<br /> kuruhura umutwe yabuze ubundi buryop yaruhura umutwe kweli,none se tuvuge ko abo bapolisi batatorotse ,ba banyeshuli se ntiyiyumviye  babivuga uko byagenze , uburyo banabarashe bahunga ,njye<br /> amajwi yabo nayumvise kuri BBC?TUJYE TUREKA AMARANGAMUTIMA NAHO UBUNDI NTAHO BYABA BITANDUKANIYE NO KU NGOMA ZABANJIRIJE IYI<br />
Répondre