Rwanda: FDLR si umutwe w’iterabwoba nta n’ubwo uri ku rutonde na rumwe ku isi, rwaba urwa ONU cyangwa USA !

Publié le par veritas

kambandaMugiterane cy’amasengesho yo ku cyumweru taliki ya 12/01/2013 , ari imbere y’abakristu nibwo Kagame Paul yagaye cyane abaministre be birirwa bisobanura ko ataribo bishe Patrick Karegeya ku italiki ya 31/12/2013, akaba atumva impamvu bafite ipfunwe ryo kwemera icyo gikorwa cy’ubutwari leta ye yakoze cyo kwikiza umwanzi wakoranaga na FDLR ishinjwa kuba umutwe w’iterabwoba na leta ya Kagame ;Ubwo yaboneyeho no kubwira buri wese uzahirahira kwifatanya na FDLR ko ari urwo rupfu rumutegereje. Kuwa mbere taliki ya 13/01/2014 nibwo ishyaka PS Imberakuri ryashyize ahagaragara ko ryifatanyije na FDLR mu mutwe wa FCLR-Ubumwe ugomba guhindura ubutegetsi mu Rwanda, kuwa kabiri taliki ya 14/01/2014 nibwo ishyaka RDI Rwanda Rwiza riyobowe na Bwana Faustin Twagiramungu-Rukokoma naryo ryatangaje ko ryifatanyije na FCLR-Ubumwe igizwe na PS Imberakuri na FDLR (Kanda aha wumve uko Twagiramungu abisobanura kuri BBC) ; ubwo ayo mashyaka uko ari 3 aba agize amazi iterabwoba rya Paul Kagame.Abasomyi benshi ba veritasinfo bashatse kumenya niba koko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, akaba ariyo mpamvu tubagejejeho inyandiko ya vuze ku kiganiro cy’imvo n’imvano cya BBC Gahuzamiryango cyo kuwa 15/06/2013 irimo ubushakashatsi bw’umunyamatsegeko Dr Kambanda Charles, isobanura ko FDLR itabarirwa mu mitwe yiterabwoba.

Imvo n’imvano y’uwo munsi tariki ya 15 Kamena 2013, yibanze ku bitekerezo byatanzwe ku cyifuzo cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, cy’uko leta y’u Rwanda yarikwiye gushyikirana na FDLR, kugira ngo u Rwanda n’akarere kose bigire amahoro arambye. Muri icyo kiganiro bigaragara ko ijambo «imishyikirano» na FDLR ari nk’igitutsi ku bantu ba FPR n’abayishyigikiye. Bose bahuriza ko ngo u Rwanda rutashyikirana na FDLR, kubera ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, kandi ko abayobozi bawo bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubafata. Iyo umuntu yitegereje neza ibi bimenyetso bitangwa n’aba bavugira FPR usanga nta shingiro bifite, cyane cyane ko ingingo nyinshi baheraho bamagana FDLR atari ukuri.

1.FDLR si umutwe w’iterabwoba nta n’ubwo uri ku rutonde na rumwe ku isi, rwaba urwa ONU cyangwa USA.

http://www.ouest-france.fr/of-photos/2008/10/30/SIGE_CONGO_px_470_.jpgMuri iki kiganiro, umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yifashishije Bwana Charles Kambanda, impuguke mu mategeko, akaba ari n’umucamanza i New York. Charles Kambanda yasobanuye neza ko ONU itigeze ikora urutonde rw’abantu bashinjwa iterabwoba ku isi. Bityo rero FDLR ntiyari kuba ku rutonde rutabaho. yasobanuye impamvu nyamukuru ituma ONU idashobora gukora urwo rutonde.

Urutonde rw’abaterabwoba rwagombye kwemezwa n’akanama gashinzwe amahoro ku isi, kandi biriya bihugu bitanu by’ibihangange, ari byo: USA, Chine. Russie, UK, France, byananiwe kumvikana kuri urwo rutonde. Usanga abo USA yita abaterabwoba, mu Burusiya babita intwari. Abaterabwoba bo mu Burusiya, USA ibita intwari, gutyo gutyo. Iki nicyo gituma nta rutonde rw’abaterabwoba rwakozwe na ONU. Buri gihugu muri ibi by’ibihangange bigira urutonde rwabyo rwihariye. Niyo kandi urebye urutonde rwa USA nta FDLR irangwaho (ndlr:Soma urutonde rwa USA ukanze aha). Charles Kambanda abyemeza ashingiye ku kazi ke ka buri munsi, kamuhesha ububasha bwo kureba kuri urwo rutonde buri gihe iyo ari kuburanisha imanza rimwe na rimwe ziba zijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba muri USA.

Yongeyeho ko hari igihe ikitwa ALIR (Armée de Libération du Rwanda) kigeze gushyirwa kuri urwo rutonde, kubera abanyamerika bigeze kwicirwa muri parike ya Bwindi mu Bugande ahagana muw'1999. Icyo gihe byavuzwe ko abishe abo banyamerika bari abasirikari ba ALIR. Igitangaje ariko nuko bafashwe n’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Uganda, bakajyanwa i Kigali, nyuma ngo bakemera ko ari bo bakoze ayo mahano. Nyuma byabaye ngombwa ko USA ijya kubaburanisha mu rukiko rwa leta ya Columbia. Urukiko rwasanze ari abere, ahubwo amakuru yagiye asohoka nyuma yemeza ko ingabo za APR- inkotanyi ari zo zishe bariya banyamerika, kugira ngo babone uko basiga ALIR icyaha.

Ubu buryo si ubwa mbere FPR yari ibukoresheje, kubera ko yabikoze ubwo yoherezaga aba Komando bagatsemba abagogwe, barangiza bagasiga icyo cyaha leta ya Habyalimana (umva ubuhamya uko abagogwe bishwe).

Abo banyarwanda rero (Francois Karare, Nyaminani Gregoire, Léonidas Bimenyimana) bazize akamama, ubu bakaba bafungiye i Guantanamo, gereza ya USA ifungirwamo abaterabwoba kabuhariwe ku isi.

2. Impapuro mpuzamahanga zashyiriweho gufata abayobozi ba FDLR

Abavugira FPR bakomeza bavuga ko nta washyikirana n’umutwe ufite abayobozi bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubafata. Iki n’ikigaragaza ubuswa n’ubujiji abanywanda bavugira FPR bakomeje kugaragaza.

Iyo bavuga impapuro mpuzamahanga, biyibagiza ko abo babatuma (ndlr:abakuru b’ingabo za FPR) abenshi muri bo bafite impapuro mpuzamahanga zo kubafata z’ibihugu 2 by’i Burayi, aribyo France na Espagne (  Rapport Bruguiere Acte d’accusation-ordonnance espagnole).

Ahubwo uhereye kuri izi mpapuro gusa wasanga FDLR ari yo idakwiye gushyikirana na FPR! Ni ngombwa gusobanukirwa hakiri kare kugira ngo amagambo y'abanyepolitiki adakomeza kuduhumisha amaso !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Bwana Kambanda,

Nk'umuhanga mu by'amategeko wafasha iki the victims of Kibeho Massacre??

Njye mbona ikibazo cyabo gisa na kimwe cy'ubwicanyi bwabereye Sebrenitsa. Nk'uko byagenze kubiciwwe Sebrenitsa bafashe icyemezo cyo kurega igihugu cy'ubuholandi cyari gifite ingabo muri UN
zananiwe kubarinda bakicwa, ni kimwe n'uko n'abi Ikibeho bishwe bari bakwiye kurega ibihugu byari bifite ingabo i Kibeho, cyane cyane uwari uziyoboye ( Gen. Anyidoho wo muri Gana ugaragara cyane
mu mirambo y'abantu) kuba ntacyo yakoze. Niyo urwo rubanza batarutsinda byibuze byatuma amahanga amenya iby'ubwo bwicanyi busa n'aho bwibagiranye.

Répondre
K

Bravo Charles!! Harageze ko abanyabwenge babanyarwanda basobanurira rubanda ikava mugihirahiro cyababeshyi babanya politique bagize ibinyoma moteur y'ubutegetsi bwabo. Usibye ko iraza kubakwamana
vuba aha. Urugamba abantu barimo ubu si imikino ni ugukiza amagara. Turabajenjekera baratumara!!!!!!!!! so ntayandi mahitamo ni ukururwana twivuye inyuma. Uru rugamba ni Priorite.

Imana ikurindeö.

Répondre