Leta zunze ubumwe z'Amerika ziramagana iyicwa rya Patrick Karegeya, ikaba yihaniza u Rwanda kutaba rwahirahira ngo rukorere ibikorwa by'ubwicanyi kubutaka bwayo!
Urupfu rwa Patrick Karegeya mu byumweru bibiri bishize rutangiye gutera amahanga impungenge.Patrick Karegeya yayoboye ibiro by’iperereza by’u Rwanda akaba yari abitse amabanga menshi ya Paul Kagame n’ubutegetsi bwe harimo n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na Président Ntaryamira w’u Burundi mu mwaka w’1994, kuko muri icyo gihe Patrick Karegeya akaba yari ashinzwe iperereza mu Nkotanyi .
Patrick Karegeya yamenyesheje radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko afite ibimenyetso simusiga bishinja Paul Kagame kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege. Igihugu cy’Afurika yepfo n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika bikaba byamagana kumugaragaro iyicwa rya Patrick Karegeya n’ubwo ibyo bihugu byombi byirinze gutunga agatoki ubutegetsi bw’i Kigali ko aribwo buri inyuma y’urwo rupfu.
Ku cyumweru taliki ya 12/01/2014 imbere y’abakristu Paul Kagame yemeye ko ariwe wishe karegeya n’ubwo atavuze izina rye, yabivuze muri aya magambo : « Abo ngabo badushinga ko aritwe twakoze biriya, bakoze ibibirenze incuro igihumbi mu rwego rwo kurinda ibihugu byabo », iryo jambo rikaba ryaratangaje abantu benshi nk’uko radiyo y’abafaransa RFI ibivuga kuko Kagame yiyemereye ubwe ko ariwe wishe Karegeya mu gihe yabishinjwaga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Igihugu cy’Afurika yepfo kikaba cyamagana ubwicanyi bwakorewe Patrick Karegeya kivuye inyuma n’ubwo kirinze kugira uwo gitunga agatoki wabigizemo uruhare kikaba gitegereje ibizava mu iperereza ryekana abagize uruhare muri urwo rupfu kikaba kirinda gushyira umwuka mubi mu bubanyi n’amahanga na leta iyo ariyo yose mugihe ibimenyetso bitaraboneka. Hagati aho leta y’Afurika yepfo yasabye Kayumba Nyamwasa gukaza umutekano we.
Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyamaganye urupfu rwa Patrick Karegeya,Amerika ikaba yifuza ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda agira ingufu kugira ngo ubutegetsi busimburane mu mahoro.Amakuru agera kuri radiyo Rfi akaba yemeza ko Amerika yihanije Kigali n’ubwo itabishyize mu nyandiko ivuga ko ubwicanyi nkubwabaye kuri Karegeya bubereye kubutaka bwabo byakurura amahane hagati y’ibihugu byombi, aha twabamenyesha ko abayobozi 2 bakuru ba RNC baba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Abashinzwe kuburanira imiryango yatakaje ababo mu ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal na Ntaryamira w’u Burundi nabo bagaragaje impungenge z’iyicwa rya Karegeya kuko yapfanye amabanga menshi yagombaga gufasha mu kuburanisha abagize uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege.
(Kanda aha usome iyi nkuru mu buryo burambuye mu gifaransa)
Ubwanditsi.