Rwanda /Congo : Leta y’u Rwanda yongeye kurema undi mutwe mushya w’inyeshyamba mu gihugu cya Congo !
Amakuru ava mu baturage batuye uburasirazuba bw’igihugu cya Congo mu ntara ya Kivu aremeza ko leta y’u Rwanda imaze gushinga undi mutwe mushya w’inyeshyamba muri Congo witwa « Raïa Mutomboki Mboko » uwo mutwe leta y’u Rwanda ikaba igomba kuwifashisha mukurwanya FDLR kuko leta y’u Rwanda yasanze gufatanya n’ingabo za Congo n’ingabo za Loni (MONUSCO) ntacyo byatanze mu kurwanya FDLR ahubwo ikaba yararushijeho kugira imbaraga muri iyi minsi.
Uwo mutwe mushya ugizwe n’urubyiruko rw’abakongomani bafashijwe n’ingabo z’u Rwanda , umaze icyumweru wigaragaza mu gace ka Mboko muri kivu nkuko binemezwa na Radio Okapi. Uwo mutwe kuba uvuga ko intego zawo ari ukurinda abaturage b’abakongomani ibitero bya FDLR ; umuvugizi w’ingabo za Loni (Monusco) Liyetena Coloneri Félix Prospère Basse mu kiganiro akora buri cyumweru ku bikorwa by’ingabo za Loni muri Congo kuri uyu wa gatatu taliki ya 08/02/2012 yamaganye yivuye inyuma ishingwa ry’uwo mutwe mushya w’inyeshyamba ; akaba yavuze ko ingabo za Loni zifatanyije n’ingabo za Congo bagiye gufata ingamba zikaze zo kurwanya uwo mutwe bivuye inyuma. Yagize ati « Ingabo za Loni (Monusco) zamenyeshejwe icyo gikorwa gishya cyo guhungabanya umutekano mu karere ka Kivu y’amajyepfo, tukaba tugomba kugira icyo dukora mu minsi iri imbere kuri icyo kibazo. Twamenye ibyifuzo by’uwo mutwe n’intego wifuza gushyira mubikorwa. Guhera uyu mwanya tugiye gufata ingamba dufatanyije n’ingabo za Congo kugirango mu buryo bugaragara , busobanutse kandi bufite ingufu tugiye guhagurukira icyo kibazo kiyongereye ku mutekano muke muri aka karere ».
Mugushinga uwo mutwe mushya hifashishijwe urubyiruko rwo mu karere ka Shabunda rwiyita Maï Maï ya Raïa Mutomboki rwavugaga ko rwiyemeje kurwanya FDLR. Kuva ku italiki ya 31/12/2011 kugera taliki ya 04/01/2012 umutwe wa FDLR wagabye ibitero byahitanye abantu 40 mu karere ka Shabunda kugirango wihorere ibitero uwo mutwe mushya urimo abasilikare b’u Rwanda wagabye kuri FDLR. Umuyobozi w’ingabo za Congo ziri mu gikorwa kiswe Amani Léo mukurwanya FDLR we abona nta gaciro aha uwo mutwe mushya wavutse muri Congo ahubwo akavuga ko ari urubyiruko rwafashe intwaro kugirango rwihorere kuri FDLR akaba abona kwambura intwaro uwo mutwe mushya ngo bizoroha cyane !
Tubitege amaso.
Kariko Minani (Goma)