RWANDA :Bernard Kouchner wafashije Kagame kongera kuvugana n’Ubufaransa yakuwe muri guverinoma

Publié le par veritas

 Kouchner na kagame

Bernard Kouchner wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Buransa, wafashije Kagame kongera kugirana ubushuti n’Ubufaransa nubwo benshi bemeza ko bugihungabana,  Perezida Sarkozy  yamukuye muri guverinoma.

Kouchner bivugwa ko yakoreye akazi gakomeye Perezida Kagame, mu gihe  yari yacanye umubano n’Ubufaransa. Ikinyamakuru Umuvugizi cyatangaje inkuru ivuga ko yaba yarasanzwe amerewe nabi n’inzego z’iperereza mu Bufaransa, bamushinja ko umubano we na Perezida Kagame ubangamiye inyungu z’Ubufaransa.

Mu makuru twari twatangaje ko agiye gukurwa muri Guverinoma, inkuru yabaye impamo ku itari ya 14 Ugushyingo 2010, Bernard Kouchner yakuwe ku mwanya we mu ivugurura rya guverinoma y’Ubufaransa Perezida Sarkozy yakoze nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyari cyabitangaje mbere.

Kouchner bivugwa ko yaba yakoranye na Kagame mu gufunguza Rose Kabuye biciye mu buryo bw’inyungu zihariye. Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ikaba yarigeze no kumutumaho kugira ngo yisonure ku byamuvugwagaho ku bushuti budashirwa amacyenga afitanye n’abaperezida b’Abanyafurika.
 
Amakuru avuga ko n’ubwo batatunze agatoki Kagame muri uko kwisobanura imbere y’Inteko inshinga amategeko y’Ubufaransa, ariko ari we bashakaga kumubaza, kuko ubushuti bw’aba bagabo bombi byavugwaga ko bubangamiye inyungu z’Abafaransa, kandi burimo inyungi zihariye.

Amakuru kandi na none avuga ko Kouchner yaba aziranye na Kagame kuva cyera akiri mu ishyamba, kuko mu gihe cya jenoside yaba yaragiranye nawe imishyikirano, mu gihe yari azanye umuryango w’ubuvuzi butagira umupaka (Médecins Sans Frontières ) mu gufasha abanyarwanda bari mu kaga icyo gihe.
Nubwo akigera mu Rwanda muri icyo gihe cya jenoside Kouchner atabanje kwakirwa neza  na Kagame, icyo gihe wari ukiri mu ishyamba, n’umubano w’abafaransa na FPR icyo gihe ukaba wari umeze nabi cyane, ariko yaje kuba inshuti magara ye, akaba ari nawe watumye umubano wa Kagame na Leta y’Abafaransa wongera kugaruka, nubwo uburyo wagarutse bucyemangwa n’abafaransa benshi, ko harimo inyungu z’abantu ku giti cyabo.

Bernard Kouchner yavutse ku itariki ya 1 Ugushyingo 1939, akaba ari umuganga (doctor) akaba kandi ariwe wahimbye umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières). Amakuru avuga ko mbere yo gukurwa muri guverinoma, yaba atari akizewe n’abafaransa.  Kuko nubwo bavuga ko ngo yaba yarigeze gukundwa kubera igikorwa cye cy’ubutabaza anyuze muri Médecins Sans Frontières, ariko atageze agira umusaruro mwiza mu rwego rwa politiki y’ububanyi n’amahanga (Diplomacy).

Charles I.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article