RWANDA: Aba bapadiri 2 bashinze urubuga rwa "leprophete.fr" batangiye guhimbirwa ibyaha
Abapadiri babiri ba Kiriziya Gatolika Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bandikira urubuga leprophete rumaze kugaragarwaho kubiba amacakubiri kubera inyandiko zuzuyemo inyigisho zitanya abaturage ndetse zikangisha ubutegetsi abaturage, baravugwaho kuba bararyaga ibyagakwiriye gutunga intama bari baragiye.
Kuri ubu aba bapadiri babarizwa ku butaka bw’igihugu cy’u Bufaransa, baherutse kwamaganwa na Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, aho yavugaga ko ibyo bakora ntaho bihuriye n’inyigisho n’imyemerere ya Kiriziya Gatolika, ko ahubwo ibyo bandika ari ibitekerezo byabo bwite.
Mu itangazo ryamagana aba abapadiri riherutse gushyirwa ahagaragara n’abaturage b’Akarere ka Rusizi na Nyamasheke, bavuga ko aba bapadiri ari abavugizi b’amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’ibinyoma bavuga kuri Guverinoma y’u Rwanda.
Nk’uko amakuru dukesha TNT abivuga, iri tangazo ryakozwe mu nama yahuje abaturage b’utu turere twombi, abayobozi batwo, bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma n’abahagarariye Diyoseze ya Cyangugu bari bahuriye mu nama, aho bavuze ko na mbere bakiri mu Rwanda, Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa barangwaga n’amacakubiri na ruswa.
Umuvandimwe wa Nahimana nawe yaboneyeho kwamagana imyitwarire igayitse kandi idahwitse ya mukuru we. Muri iryo tangazo, avuga ko ubwo Rudakemwa yari ayoboye Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Aloys, yabibaga imbuto z’amacakubiri mu banyeshuri akoresheje inyandiko zanditswe mu binyamakuru bya mbere ya jenoside.
Nahimana kandi avugwaho kuba yaratorotse igihugu nyuma yo kunyereza akayabo k’amafaranga menshi ya microfinance yitwa ASOFI Sangwa Muyange, yari agenewe ubwishingizi bw’ubuzima bw’ abakobwa ba Paruwasi Gaturika ya Muyange.
Aba bihayimana kandi bavugwaho kandi kubangamira amajyambere y’igihugu cyane cyane mu turere twa Rusizi na Nyamasheke by’umwihariko.
Tubibutse ko urubuga leprophete ari rwo rwabaye intandaro yo kwegura ku mirimo k’uwahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo Habineza Joseph(Joe), nyuma yo gushyira ahagaragara amafoto amugaragaza ari kubyinana n’abakobwa. Gusa hanyuma, ejo bundi, yaje kugirirwa icyizere ahabwa guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi mu gihugu cya Nigeria.
Inkuru byerekeranye:
Musenyeri wa Cyangugu aramenyesha Abakirisitu ko ibivugwa n’abapadiri ba LEPROPHETE.FR batabitumwa na Kiliziya
Hejuru ku ifoto: Nahimana na Rudakemwa
Shaba Erick Bill
( Source : igihe.com )