RWANDA: 1994 – 2014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME (igice cya 3)
“Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”: (Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe). Nk’uko nabibemereye mu nyandiko ebyiri ziheruka (kanda aha usome inkuru ya 1 cyangwa ukande aha usome iya 2), nkomeje kubagezaho uburyo FPR-Kagame yatatiye nkana programu yari yarahagarukanye, ku buryo, mu by’ukuri, nta gukabya kwaba kurimo umuntu yemeje ko FPR y’umwimerere itakiriho ataba abeshye. Muri aka kanya tugiye kurebera hamwe, ibirebana n'imizambire y'ihame rya gatatu.
3.Gushimangira ubutegetsi n'imiyoborere bishingiye ku mahame ya demokarasi
Ababizobereyemo bemeza ko ijambo Demokarasi rikomoka ku magambo 2 y'ikigereki: DEMOS bivuga abaturage na KRATOS bivuga ubutegetsi. Demokarasi rero ni ubutegetsi bw'abaturage. Muri demokarasi umuturage yishyiriraho ubutegetsi, bwamukorera nabi akabuvanaho, byombi abinyujije mu MATORA. Muri ayo matora kandi umuturage atora nta gahato ashyizweho, bivuze ko ashobora gutora mu bwisanzure cyangwa akifata akurikije imyumvire ye.
Iri hame rero ryarashegeshwe mu Rwanda kuva muri 1994 kugeza ubu, ku buryo wagira ngo abayobozi ba FPR ntibazi amahame ya demokarasi icyo ari cyo ! Nyamara ayo mahame barayazi ariko ntibashobora gutuma ashyirwa mu bikorwa, kuko byabangamira gahunda ngome FPR-KAGAME igenderaho, zikubiye muri izi ngingo eshatu : gutoteza no guhahamura abo bita “ibipinga”, kugundira ubutegetsi mu buryo bwose harimo kumena amaraso no kurimbura imbaga, gusahura ibishoboka byose, haba mu Rwanda, haba no mu bindi bihugu, cyane cyane muri Kongo.
Igiteye inkeke ni uko Prezida Kagame n’abambari ba FPR bavuniye ibiti mu matwi yabo, ku buryo nta muntu n’umwe bumva mu babagira inama zijyanye no kwimakaza demokrasi mu Rwanda. Urugero natanga ni uko mu mpera z’umwaka w’2011, Ambasaderi wa USA muri UN, Madamu Susan Rice ubwo yari mu butumwa bw'akazi i Kigali yavuze ko nta demokarasi iri mu Rwanda, maze icyo gihe Perezida Kagame ahita yihutira kumutuka amuhindura umusazi (iyo akiba Umufaransa, Umubiligi cyangwa Umutanzaniya ubanza Kagame aba yarahise amwica akimara kubivuga!). Nk'uko mu bihugu birimo demokarasi bigenda, hari amahame y'ibanze agomba kubahirizwa mu micungire y’ibya rubanda :
- politiki ishingiye ku mashyaka menshi
-politiki itandukanya ubutegetsi nshingamategeko, nyubahirizategeko n'ubucamaza
-politiki ishingiye k' ukwishyira ukizana kwa buri wese
-politiki ishingiye ku matora asesuye kandi akozwe mu mucyo
(Ushobora gusoma aha ibiranga amatora akozwe muri demokarasi).
Nk’uko imyaka 20 ishize yagiye ikurikirana, ni ko FPR-KAGAME yagiye ikaza umurego mu kuniga demokarasi, Perezida Kagame nk'umuntu umwe akarushaho kwiyitiranya n’igihugu no gusimbura inzego z’ubuyobozi (l'homme fort, bishatse kuvuga igihangange cyangwa ikigirwamana). Dore zimwe mu ngero zibigaragaza:
-FPR yacekekesheje amashyaka ubwo yasenyaga ishyaka rya MDR mu mwaka w’i 2003;
-Yashegeshe Pasiteri Bizimungu na Karoli Ntakirutinka bazira ko bari bamaze gushinga ishyaka PDR Ubuyanja muri 2001 (byageze n’aho ijambo “ubuyanja” ricibwa mu rurimi rw’ikinyarwanda !);
-Kagame yibye Twagiramungu amajwi ku mugaragaro mu matora yo muri 2003, naho muri 2010 kubera gutinya ko bishobora kumugendekera nko muri 2003, abuza uburyo Madame Victoire Ingabire wa FDU-INKINGI, kugeza n’aho bamuhimbira ibyaha byatumye afungwa, akaba aherutse gukatirwa imyaka 15 y’akamama !
-Gufunga Mushayidi, Prezida fondateri w’ishyaka PDP-Imanzi na Ntaganda, Prezida fondateri w’ishyaka PS-Imberakuri, kwica urw’agashinyaguro Rwisereka Visi-Prezida wa Green Party nabyo nta kindi byari bigamije uretse guca intege abantu bose batinyuka gusaba ko mu Rwanda hajyaho demokrasi ishingiye ku mashyaka menshi akorera mu bwisanzure.
-Kwima Bwana Twagiramungu ibyangombwa byo kujya kwandikisha ishyaka RDI-Rwanda Rwiza no gukorera politiki mu Rwanda, kwangira ishyaka PDP-Imanzi gukoresha inama i Kigali mu rwego rwo kuzuza ibyangombwa bisabwa kugira ngo ishyaka ryemerwe imbere y’amategeko, ibyo bihato byose Leta ya Kagame ikomeje gukwikira mu mikorere y’amashyaka atavuga rumwe nayo, birerekana bihagije ko nta demokrasi nyayo FPR yifuriza igihugu cyacu.
Nabagejejeho uburyo FPR yahisemo kuvangavanga inzego z'ubuyobozi igaha ijambo cyane igisilikari n'igipolisi ngo biburizemo inzego za gisivili gukora (kanda aha usome iyo nkuru). Ubu nibwo buryo bwo kuniga demokarasi akaba ari nabyo bituma Minisisitiri w'intebe Habumuremyi Pierre Damien agaya Leta yose ko idakora, ko hakora Perezida Kagame wenyine: ni we uzi guhonyora demokarasi, ni we Ntampuhwe. Ahubwo iyi mvugo ya Ministiri w'Intebe irerekana ko mu zindi nzego za leta harimo abakozi babona ko ibintu birimo kugera iwa Ndabaga bakifuza gutanga umuti bagahura n'igikuta cya FPR ko bari gukora nabi, n’ibindi bibazo. Ese ntiriwe njya kure, koko hari gahunda yo gushimangira ubutegetsi n'imiyoborere bishingiye ku mahame ya demokarasi mubona FPR-KAGAME ifite? Ntayo ndabarahiye.
UMWANZURO
Mu kinyagihumbi tugezemo ntabwo abanyarwanda ari twe dukwiye gusigara inyuma mu miyoborere. Birababaje kandi biteye isoni kubona abayobozi bakuru b'igihugu bemeza ko abakozi BOSE bakora nabi, kandi bakorera abaturage, hanyuma bakaguma mu myanya ! Ikindi ntibyumvikana uburyo Leta ya FPR yakwanga kugirana ibiganiro n'andi mashyaka mu gihe izi ko impamvu itanga ari imfitirano. Ibi raporo nyinshi zirabyerekana, cyane iza Human Rights Watch !
Ibintu bigomba guhinduka amazi atararenga inkombe. Muri ibi bihe, Impuzamashyaka CPC kimwe n'amahanga yose, barasaba FPR-KAGAME kwemera imishyikirano kugira ngo habeho ibiganiro byo kureba buryo ki umunyarwanda yahabwa imiyoborere ijyanye na demokarasi, ariko ikigaragara ni uko Leta ya Kigali ikomeje kwinangira.
Ibyo ariko ntibigomba kuduca intege. Ahubwo Abanyarwanda banyotewe na demokrasi bakwiye guhagurikira rimwe bagatera ingabo mu bitugu impuzamashyaka CPC, ari nako botsa igitutu FPR-KAGAME, kugira ngo yabishaka itabishaka habeho mu maguru mashya impinduka izatuma umuturage asubirana uburenganzira bwe bwo kwihitiramo abamuyobora. Icyo gihe umunyarwanda azerekana ko ashobora gushishoza akishyiriraho abayobozi bashishikajwe koko n’inyungu za rubanda, batari ba bandi FPR yatumenyereje, batuka bakandagaza abaza babagira inama zubaka.
Ubutaha nzabagezaho uburyo FPR yifashisha ihame rya 4, Guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku mutungo kamere wacyo, igahuma isi yose amaso ngo u Rwanda rwateye imbere, byahe byo kajya !
Ndlr: kanda aha wumve uko amahanga ubu abona Kagame ,kubera kuniga demokarasi !
Vincent UWINEZA
Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza
Ushinzwe ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo.