RDI-RWANDA RWIZA: ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.

Publié le par veritas

Nyakubahwa F.Twagiramungu yunganiwe na JMV Mbonimpa mu kuyobora inama.

Kuri uyu munsi wa 24 Nzeri 2011, i Paris mu Bufaransa, hateraniye inama yahuje abantu 13 barimo Abayoboke b'ikubitiro ba RDI-RWANDA RWIZA n'abandi banyapolitiki barwanya ubutegetsi bw'igitugu buri mu Rwanda.

Abari mu nama, bamaze kungurana ibitekerezo ku bibazo bihangayikishije Abanyarwanda muri iki gihe, no gusesengura uburyo abanyapolitiki bo mu mitwe inyuranye bagerageza gushakisha inzira byakemurwamo, bafashe imyanzuro ikurikira:

1.Kuba Abanyapolitiki n'Abanyamakuru bamwe bahejejwe mu buroko bazira ibitekerezo byabo, ni ikimenyetso kidasubirwaho cy'uko ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukomeje umugambi bwiyemeje wo guhonyora uburenganzira bw'ibanze bw'abaturage. Iyo ikaba ari impamvu ikomeye ituma Abanyarwanda bagomba guhaguruka bagaharanira ubwabo ubwo burenganzira bavutswa n'ingoma y'igitugu.

2.Inama yashyizeho itsinda ry'abantu bagomba kwiga ingamba z'uburyo abaharanira demokarasi n'uko ibintu bihinduka mu Rwanda basenyera umugozi umwe, bityo bakarushaho kugira ingufu zo gusezerera ingoma y'igitugu bidatinze.

3.RDI-RWANDA RWIZA irasaba abagize CLUBS zayo hirya no hino kimwe n'abagamije kuzishyiraho, gukomeza gutanga umusanzu w'ibitekerezo no kwitabira intego y'ubufatanye hagati y'Abanyarwanda bose barwanya ingoma y'igitugu cya Paul Kagame.

4.Abari mu nama bifurije Abanyarwanda bose isabukuru nziza y'IMYAKA MIRONGO ITANU(50) ya KAMARAMPAKA.

Bikorewe i Paris, ku wa 24 Nzeri 2011

TWAGIRAMUNGU Faustin,

Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

ayo mana mwirirwamo, ko mbona mugiye kuzayasaziramo ntakintu nakimwe mugezeho? gusa murababaje, buriya harabantu mwirirwa mubeshya, barangiza bakabaha udufaranga baba bakoreye birushye akuya ngo
muzabacyura! mumenye ko ibyo muri gukora ar'ubujura, nabo babaha ayo mafaranga nabo n'impumyi kuko batabasha gutahura ikinyoma cyanyu.

banyarwanda mureba kure, ndabasaba kwima amatwi ibyo bisahiranda, kuko ibyo bigamije ar'ukubarya utwanyu gusa, nta uyobewe ko ubayoboye akaba ariwe Faustin Twagiramungu ko ntanakimwe yaharaniye
yagezeho kugeza ubu ashaje, mwirinde ako karimi ke akoresha abosha kandi mutari bujyane, ndabasaba kureba kure.

mugire amahoro!

Répondre