KAgame Paul yari yateganyije guhurira n'abamukomera amashyi muri hôtel "CONCORDE LA FAYETTE " i PARIS biburizwamo !

Publié le par veritas

Hotel concorde

Nk'uko asigaye arangwa n'iraha rihanitse, Kagame yari yateganyije guhurira n'abanyarwanda baje kumukomera amashyi muri Hoteli y'akataraboneka yitwa CONCORDE LA FAYETTE. Yari yayemerewe, hasigaye iminsi ibiri gusa ba nyirayo bisubiraho kubera impamvu tutashoboye kumenya neza. Inzego z'umutekano i Paris, zaje kumugira inama yo kwimurira iyo mitingi mu  BIRYOGO BYA PARIS ahitwa Aubervilliers.



Ku Kibuga k'indege , Kagame yakiriwe na  Secretaire d'Etat David Douillet ( ni nka Haberamungu Mathias wo mu Bufaransa) mu gihe uwari kumwakira Alain Juppe yari yigendeye , yabyumvikanyeho na nyir'ugutumira : Sarkozy.

Kagame yagombaga kwakirwa muri Senat ariko ntibyashobotse kuko President wayo (nawe amaze kubyumvikanaho na Sarkozy nyine) yamutumyeho ngo afite byinshi ahugiyemo!

Kagame yagombaga kwakirwa ku kicaro cy'abashoramari b'abafransa  (MEDEF), ariko basanze byagaragara nabi, babyimurira muri Restaurant  ya Hoteli itazwi cyane aho yasangiye na bake muri abo bacuruzi.

Intore ze zatse uruhushya rwo kwigaragambya i Paris ngo zerekane ko ashyigikiwe, abashinzwe umutekano barazangira ahubwo baruha abamwamagana: Abespanyori,abakongomani, abafaransa n'abanyarwanda .

Kugira ngo abashe kubona 3000 by'abanyarwanda baje kumureba, ngira ngo yagombye no kugurisha inka ihaka mu mutungo wa rubanda! Mu gihe cy'ukwezi mbere y'uko urwo rugendo ruba, Inyumba Aloysia yazanye n'intumwa zirenga 60 zishinzwe kugera kuri buri munyarwanda uba i Burayi ngo zimushishikarize kuzaza kumukomera amashyi  i Paris. Izo ntumwa zagendaga zinyanyagiza amafranga zisengera, zitanga amafaranga (cash) ngo abantu baboneke.


Ibyo bihumbi bitatu byose by'abanyarwanda , byahawe amafranga yo gutega , ay'icumbi ndetse baranagaburirwa.  Hagati aho bari banamenyeshejwe ko hazaba hari abaririmbyi bakunzwe mu Rwanda nka Kitoko, Mani Martin..,  ikaba irindi turufu ryo kubakurura. Muri icyo gihe, abatavuga rumwe nawe, bashoboye guhura bagera ku 1500 mu myigaragambyo yo kumwamagana ,buri muntu yirwarije kuri buri kintu cyose.

Uko Kagame yaserutse imbere y'abaje kumukomera amashyi, byatangaje buri muntu wese usanzwe amuzi. Uko yagaragaraga n'ibyo yahavugiye twibajije niba koko ari we cyangwa niba ari undi! Usibye n’uko  wabonaga aniniwe , yari yashaje, asa n'uwibuze,  kandi rya vogonyo na ya makanikani twari tumuziho twarabibuze!! Muri make wabonaga ameze nk'ingoma bajanduye mu mugezi imazemo icyumweru bagashaka kuyivuza ako kanya!!! Iba yahinduye isura n'uko ivuga bigatandukana  kure n'uko yari isanzwe!!

Ngo iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira ku cyo yangaga!!! Miliyoni indwi z'amadorali (kanga mu jisho ntikanga mu kanwa!!!)zabaye ikiguzi cyo gucisha make. Za ncyuro burya zari ibikangisho!! Cya gisakuzo kigira kiti "Nagutera akaziriziri ka ntibazirikana rubanda rushishwa nabi", igisubizo kikaba "GUSABA UWO WIMWE", umunyarwanda mukuru Paul Kagame ntiyakitayeho!!!

Mu gihe cy'urwo rugendo, nibwo ambassadeur w'ubufransa mu Rwanda Laurent Contini yamenyeshejwe ko acyuye igihe cye  i Kigali aho yari yarigaragaje cyane mu kuvugira Kagame na Leta ye aho kuvugira igihugu cye. Niwe wateguye urwo rugendo, anatanga amaviza nk'inzoga ibishye ku bantu amagana n'amagana (nta kugenzura) ngo baze gukomera amashyi nyakubahwa.

Hejuru y'ibi byose rero, ubu Diplomate Olivier Nduhungirehe n'impanga ye Ndashimye Bernardin nibahuguka bazaza ku mbuga za internet  n'icyokere kinshi bati " Kagame i Paris yihesheje agaciro, nk'uko bisanzwe yaravuze ririjyana"!!!

 

Valois Bizimana

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article