RDC: Urugamba rurakomeye muri Congo, Kagame Paul na M23 bari kurwana ikinyumanyuma !

Publié le par veritas

http://fr.starafrica.com/wp-content/uploads/2012/11/news_261142_0.jpgKuri uyu wa mbere taliki ya 15/07/2013 Kagame Paul yatanze itegeko ryo gusohora amakamyo manini cyane ya gisilikare arenga ijana yikoreye abasilikare n’ibikoresho byabo n’imbunda za rutura akaba yerekeje muri Congo mu gice cya M23 kujya gufasha izo nyeshyamba urugamba rukomeye zirimo kurwana n’ingabo za Congo FARDC. Ayo makamyo yatumye bahagarika izindi modoka zose mu muhanda ari kunyuramo kugira ngo ashobore guhita nta nkomyi, bityo Kagame Paul akaba yiyemeje gutera igihugu cya Congo atitwikiriye ijoro nk’uko yari asanzwe abigenza.

 

Impamvu yo kugaba igitero kumugaragaro muri Congo Paul Kagame abitewe n’imirwano ikomeye yatangije ejo ku cyumweru mu masaha ya saa munani z’amanywa mu karere ka Mutaho muri Kivu y’amajyaruguru aho ingabo za Congo zihanganye n’inyeshyamba za M23 zifatanyije n’umutwe udasanzwe (force spéciale) w’ingabo z’u Rwanda. Umuvugizi w’ingabo za Congo avuga ko batewe n’inyeshyamba za M23 mu karere ka Mutaho kari kubirometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma ku cyumweru taliki ya 14/07/2013, M23 n’ u Rwanda bikaba bifite gahunda yo gufata umujyi wa Goma. Umutwe wa M23 wo ubivuga ukundi , wo uvuga ko watewe n’ingabo za Congo bo bakaba bari kwirwanaho, kuri uyu wa mbere mu gitondo imirwano yakomeje muri ako karere.

 

Kagame Paul yiyemeje kurwana kumugaragaro kuko ibyo kwihishira bitagishoboka kandi imirwano y’ejo ku cyumweru akaba yarayitakarijemo abasilikare benshi. Amakuru dukura mu basilikare ba M23, ingabo za Congo, abaturage , imiryango itegamiye kuri leta n’ingabo za RDF, aremeza ko imirwano ikaze cyane, umunsi w’ejo Congo yahise yohereza icyarimwe kurugamba abasilikare bagera 2000 ; ingabo za Congo zikaba zarashoboye gusubiza inyuma M23 n’ingabo z’u Rwanda, ingabo za Congo zishe inyeshyamba za M23 zigera kuri 45 zifata n’abandi basilikare 10 b’uwo mutwe bakomeretse cyane kuburyo benshi bashobora guhitanwa n’ibyo bikomere !

 

Ingabo z’igihugu cya Congo ziyemeje gukomeza urugamba kugeza ubwo umwanzi bamuciye intege ; ariko Kagame nawe yiyemeje kongera imbaraga kurugamba, iminsi iri imbere iratwereka aho umuyaga w’iyo ntambara urahuha werekeza. Igihugu cya Congo cyahise gihamagarira umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa Loni mu karere k’ibiyaga bigari Madame Robinson kwita ku kibazo cy’u Rwanda rwanyuze kumasezerano rwashyizeho umukono yo ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba abuza ibihugu bituriye akarere k’ibiyaga bigari kuvogera imbibi z’ibindi bihugu no gushyigikira umutwe urwanya ubutegetsi muri kimwe muri ibyo bihugu.

 

http://www.tele50.com/f/media/k2/items/cache/c75601cf4b798b9bb038a5b73c93d358_XL.jpgKugeza ubu ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu gihugu cya Congo ntizirivanga mu mirwano ariko indege kabuhariwe zidatwarwa n’umupiloti (drones) zigomba gutanga amakuru mu karere k’imirwano zatangiye gukora , bamwe bakaba bakeka ko ariyo mpamvu Kagame Paul yiyemeje kohereza ingabo ku manywa yihangu muri Congo kuko atekereza ko izo ndege za drones zikora ni joro gusa cyangwa akaba yizera ko ziramutse zinakora ku manywa abasilikare b’u Rwanda bashobora kuzibona bakazihanura !

 

Uko byagenda kose Kagame ntiyorohewe muri iyi minsi kuko ubutegetsi bwe busa n’uburi mu kato mpuzamahanga kandi n’imbere mu gihugu abaturage bakaba batabushyigikiye , ikintu Kagame asigaranye gusa n’ugutsinda urugamba rwa gisilikare ahasigaye abanyarwanda agakomeza kubayoboresha ikiboko ,Congo nayo agakomeza kuyisahura ! Ese Kagame atsinzwe ruriya rugamba muri Congo bizagenda gute ? Buri wese ashobora kwishakira igisubizo !

 

Uretse no gutsindwa urugamba,Kagame Paul ategerejwe n’ubutabera mpuzamahanga, hejuru y’ibyaha bikomeye asanzwe aregwa ,inshuti ze bafatanyije gusahura Congo zikamukingira ikibaba, ubu Kagame Paul araregwa n’icyaha cyo kwinjiza mu mutwe wa M23 abasilikare b’abana, kuba Kagame yarabyibwiriye inkoramutima ze muruhame ni uko azi neza ko iki cyaha gishobora kumugeza imbere y’abacamanza, kugira ngo ibyo byose abyirinde ni uko agomba gutsinda urugamba muri Congo nkuko yabimenyereje abafana be! Gusa rero aroge magari kuko amazi si yayandi , ingabo za Congo zarivuguruye cyane kuburyo Kagame ari kurwana ikinyumanyuma bitari bisanzwe bibaho imbere y’ingabo za Congo!

 

Ni ugukurikiranira hafi amaherezo y’iyi ntambara!

 

 

Ubwanditsi 

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article