RDC: Uburasirazuba bwa Congo buri mu turere ducunzwe cyane ku isi!

Publié le par veritas

http://www.myzone59.com/wp-content/uploads/2012/08/drones.jpgInkuru igezweho muri iki gihe ni iyerekeranye n’inama y’abakuru b’ibihugu 11 bigize akarere k’ibiyaga bigari yateraniye i kampala kuri uyu wa Kane taliki ya 5/09/2013. Abakurikiranira hafi imyanzuro y’iyo nama, basanga perezida Kabila yaratsinze urugamba rwa politiki, urwa gisilikare n’urwa diplomasi. Mu nama y’i Kampala yashoboye kumvikanisha ko M23 igomba guseswa ku neza cyangwa kumbaraga, ubu leta ya Kabila yatangiye ibiganiro bya politiki imbere mu gihugu, icyo gikorwa kikaba gishoborwa n'abayobozi bake bo mu karere k'ibiyaga bigari bemera ko abanyepolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bahabwa ijambo mu gukemura ibibazo by'igihugu, kubyerekeranye n'umutekano akarere ka Kivu ubu gacunzwe n’umuryango w’abibumbye mu ikoranabuhanga rihanitse, ibyo byose bikaba byargezweho kubera politiki nziza y'ububanyi n'amahanga!

 

Amakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru « jeune Afrique »  aremeza ko indege zidafite umupilote bita drones zizatangira gukora neza mu burasirazuba bwa Congo mu kwezi kwa Cumi na kumwe 2013, umuryango w’abibumbye ukaba wagiranye amasezerano na sosiyeti y’abatariyani Selex ES igomba gukora izo drones.

 

http://www.radartutorial.eu/19.kartei/pic/img2061.jpgHagati aho ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo zashyize ibyuma bikomeye 2 byitwa Radars byo gucunga ikirere cy’uburasirazuba bwa Congo, ibyo byuma biri mu kiyaga cya Kivu naho ingabo z’umutwe udasanzwe wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu zatangiye akazi kazo.

 

Uretse ubwo buryo bwo gucunga ikirere no gukurikiranira hafi ikintu cyose kinyeganyeze mu burasirazuba bwa Congo, ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo ziyemeje kwegeza kure y’umujyi wa Goma umutwe wa M23. Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga , igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyashyizeho intumwa yihariye yacyo mu gihugu cya Congo ifite inshingano zo gusenya umutwe wa M23, iyo ntumwa yitwa Russ Feingold akaba yari mu nama i Kampala yo kwiga ikibazo cya M23 ari kumwe na Madame Mary Robinson uhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari kimwe na Koen Vervaeke ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi akaba ahagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu karere k’ibiyaga bigali.

 

Ikigaragara cyo ni uko amahanga yahagurukiye akarere k’ibiyaga bigari cyane cyaneashaka kumenya impamvu zitera umutekano muke mukarere.Igihugu cyibangamiwe cyane n’iyo micungire y’akarere k'ibiyaga bigari ni u Rwanda bitewe ni uko abahungabanya uwo mutekano abenshi bava mu Rwanda kandi ugasanga icyo gihugu cyarabeshye amahanga igihe kirekire.

 

Nko kubyerekeranye n’abasilikare ba M23 bahungiye mu Rwanda , leta y’u Rwanda yanze kubasubiza Congo kandi atariko byemejwe mumasezerano yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari ku italiki ya 24/09/2013 ; abakuru b’ibihugu bakaba barategetse u Rwanda mu nama y'i ampala ko rugomba gusubiza abo barwanyi muri Congo, u Rwanda rukazakorana na MONUSCO muri icyo gikorwa cyo kubacyura !

 

 

Ubwanditsi

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article