Kampala: Umutwe wa M23 wahawe amahirwe y'iminsi 14 y'imishyikirano na leta ya Congo!
Inama y’abakuru b’ibihugu 11 bigize umuryango w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika (CIRGL) yaberaga i Kampala kuri uyu wa kane taliki ya 5/09/2013 yarangije inama yayo ifashe imyanzuro yo kurangiza ikibazo cy’intambara iri hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo.
Bimwe mu byemezo abakuru b’ibihugu 11 n’ababahagarariye bafashe byo kurangiza intambara ya M23 ni ibi bikurikira :
1.Mu gihe kitarenze iminsi 3, leta ya Congo n’umutwe wa M23 bigomba gukomeza ibiganiro byo kurangiza imishyikirano impande zombi zatangije ikaba yari yarahagaze mu kwezi kwa gatanu 2013.
2.Ibyo biganiro hagati ya M23 na leta ya Congo bigomba kumara iminsi 14 gusa.Niba gihe cyatanzwe kirangiye ibyo biganiro bitararangira,ubwo hazafatwa ibindi byemezo.
3.Inama yasabye ko umutwe wa M23 utagomba gukomeza kuvuga amagambo yo gutera ubwoba ngo bw’uko ushobora guhirika leta ya Congo ku ngufu kuko ari leta yatowe n’abaturage.
4.Inama yashyigikiye umutwe udasanzwe wa ONU uri muri Congo mu bikorwa byawo byo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro irimu buri Kivu na M23 irimo ; abakuru b’ibihugu basabye leta ya Congo n’umutwe wa M23 kwirinda guterana amagambo kugira ngo bahe amahirwe ibiganiro mu gukemura intambara.
5.Abakuru b’ibihugu bifuje ko hagomba kuzakoreshwa anketi yo kumenya neza abantu bishwe n’ibisasu byatewe ku mujyi wa Goma na Gisenyi ndetse n’abateye ibyo bisasu.
6.Abakuru b’ibihugu basabye umutwe w’ingabo zidasanzwe wa ONU uri i Goma gukomeza gutegura ibikorwa byo kurwanya umutwe wa M23 no gushyira igitutu kuri uwo mutwe mu gihe uri mu biganiro na leta ya Congo.
7.Abakuru b’ibihugu basabye ko ibihugu byose bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono Addis Abeba kuwa 24/02/2013 yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari kandi ibihugu bikomeje guha inkunga umutwe wa M23 bikabihagarika.
Mary Robinson,uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari yasabye ko ibihugu bigomba guhagarika inkunga bitera umutwe wa M23 kuko byagaragaye ko hari ibihugu bimwe byishe ayo masezerano. Mary Robinson yavuze ko hari indi nama ikomeye iteganyijwe mu minsi iri imbere izafatirwamo ibyemezo byo kugarura amahoro mu buryo burambye mu karere kose k’ibiyaga bigari.
Abantu banyuranye bagize icyo bavuga kuri iyi myanzuro :
Umutwe wa M23 wahise uvuga ko witeguye kujya mubiganiro ko ndetse n’intumwa zawo ziri i Kampala zitegereje ko ibyo biganiro bisubukurwa,ibyo bikaba byemejwe na Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23. Naho umuvugizi w’uwo mutwe René Abandi yagize ikibazo cyo gusubiza neza uko umutwe wa M23 ukomeje gushyira umukwabu kubaturage bo mu duce twa Rutshuru wigaruriye ; ibyo bikaba byararakaje ingabo za Onu ziri i Goma, René Abandi kandi ntiyumva neza ukuntu bazajya mu biganiro noneho n’ingabo za ONU zikabarasa nk’uko byemejwe muri iyo nama y’i Kampala.
Kuruhande rwa Congo, umuvugizi wa leta y’icyo gihugu Lambert Mende yishimiye icyemezo cyo gusubira mu biganiro n’umutwe wa M23 kuko abona bigiye kwihutisha uburyo bwo gukemura ikibazo cya M23, kuri radiyo ya ONU okapi, Mende yabivuze muri aya magambo : « Leta ya Congo yishimiye icyifuzo cy’abakuru b’ibihugu bifuza ko imishyikirano na M23 yakomeza, turishimye kuko twari turambiwe amacenga y’uwo mutwe udutesha igihe, mu gihe kurundi ruhande hari gutegurwa intambara yo kuduhonyora no kudusahurira umutungo w’igihugu ».
Nyuma y’intsinzi ya gisilikare y’ingabo za Congo zerekanye kurugamba muri iyi minsi ishize n’umutwe wa M23, abaturage ba Congo ntibifuza na gato ko leta yabo yajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, kuri icyo kibazo Mende yasubije muri aya magambo : « intambara yose irangizwa neza n’imishyikirano,turi muri leta igomba kugira ibikorwa ikora noneho abaturage nabo bakaba bafite uburenganzira bwo kugira icyo babivugaho, ariko kubyerekeranye n’ububasha ni inzego z’ubuyobozi zigomba gufata ibyemezo. Twatangiye icyi gikorwa ; ntekereza ko iminsi 14 yo kukirangiza atari imperuka.Abaturage bacu bari muri Kivu ya ruguru barabyumva neza ».
Kubyerekeranye n’ibiganiro abantu bari kuvuga ku mbuga zinyuranye za interneti usanga bagaragaza ko M23 yatahanye intsinzi mu rwego rw’ububanyi n’amahanga bitewe ni uko yemerewe gusubira mu mishyikirano kandi leta ya Congo yo yaravugaga ko imishyikirano n’uwo mutwe yarangiye, ikaba itegereje umwanzuro w’umuhuza ariwe perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.
Kuruhande rw’abanyepolitiki bo mu Rwanda, veritasinfo yashoboye kubaza Perezida w’ishyaka rya « RDI- Rwanda Rwiza » Bwana Faustin Twagiramungu uko abona imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibiguhu by’akarere k’ibiyaga bigari yabereye i Kampala , maze asubiza muri aya magambo : « Njye mbona umutwe wa M23 bawupfunyikiye amazi, gusubira mu mishyikirano i Kampala na leta ya Congo kandi noneho n’ingabo za ONU zikaba zigomba kurwanya M23 , iyo mishyikirano ikaba igomba no kumara iminsi 14 gusa, biha uburenganzira leta ya Congo bwo kuzajya muri iriya mishyikirano maze igasaba umutwe wa M23 kumvikana kuri gahunda y’uburyo uwo mutwe ugomba gushyira intwaro hasi gusa ».
Ubwo abandi bafite uko babibona , nyuma y’iminsi 17 tuzareba ikizavamo.
Ubwanditsi.
Umva uko radiyo BBC gahuzamiryango yatangaje iyi nkuru