RDC : Sultani Makenga aremeza ko M23 ishobora kuva mu mujyi wa Goma

Publié le par veritas

http://inzocongo.net/var/ezwebin_site/storage/images/infos-locales/nord-kivu/les-rebelles-du-m23-du-colonel-sultani-makenga-occupent-la-ville-de-rutshuru-nord-kivu-video/47881-1-fre-FR/Les-rebelles-du-M23-du-Colonel-Sultani-Makenga-occupent-la-ville-de-Rutshuru-Nord-Kivu-video_full_article.jpeUmuyobozi w’inyeshyamba za M23 Sultani Makenga yavuzeko M23 ishobora kuva mu mujyi wa Goma ariko atera utwatsi icyemezo cy’inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yabereye i Kampala cy’uko M23 igomba kuba yavuye mu mujyi wa Goma bitarenze kuwa kabiri taliki ya 27/11/2012.

 

Nk’uko yabitangarije AFP Makenga yagize ati : « Kuva mu mujyi wa Goma sicyo kibazo, n’ubundi ntabwo twashakaga gufata uwo mujyi, byatewe ni uko leta ya Congo yadushotoye ». Yakomeje agira ati : « Niba kuva mu mujyi wa Goma aribyo bizazana amahoro muri Congo twiteguye kuva muri uwo mujyi ».

 

Ni ubwo Makenga atangaza ibyo , umuyobozi wa politiki muri M23, Runiga yatangarije ikinyamakuru le figaro ko M23 ititeguye kuva mu mujyi wa Goma. Runiga yabivuze muri aya magambo : «  ntabwo tuzava mu mujyi wa Goma , ahubwo tugiye gukomeza inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’uwo mujyi ndetse n’ubw’akarere kose. Nta kintu na kimwe tuzatanga, dutegereje gusa kureba niba Joseph Kabila azumva ibyifuzo byacu ».

 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 26/11/2012, Sultani Makenga ari mu mujyi wa Kampala aho yagiye kugirana ibiganiro n’akanama k’abasilikare bakuru bagize ubuyobozi bw’ingabo z’ibihugu by’akarere. Makenga yishimiye ko Museveni akomeza kuba umuhuza w’abashyamiranye muri Congo ngo kuko azi neza ibibazo by’icyo gihugu.

 

Makenga yavuze ko nta kizere afitiye leta ya Congo , ngo ivangura abacongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda kandi ngo ibyo byahereye kuva kera.

 

 

veritasinfo

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article