RDC: PAUL KAGAME ARATEGURA INTAMBARA YISWE CONGO III

Publié le par veritas

Inkotanyi.pngMu  ntangiriro z’iki cyumweru Paul  KAGAME yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarabonanye na Prezida Barack OBAMA amusaba uburenganzira bwo kwinjira ku mugaragaro muri RD Congo mu rwego rwo gukumira icyo yise Genocide ngo ishobora kuba mu Ntara ya Kivu.


Barack OBAMA  ngo yaba yaramwangiye kwohereza ingabo muri Congo ku mugaragaro kuko ngo byakurura indi ntambara ikomeye ndetse n’ibibazo byinshi birenze ibyo yaba agiye gukemura.  Ibyo ariko KAGAME ntabikozwa, ku buryo ubu i Kigali havugwa ko byibuze brigades ebyiri zaba zitegura kwinjira muri Congo zinyuze Kibumba-Tongo-Mulindi-Kichanga.


Urwitwazo Paul KAGAME afite rwo gusubira muri Congo ni ikibazo cya General Bosco NTAGANDA ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga akaba yarigometse ku butegetsi bw’i Kinshasa kandi KAGAME akaba agomba kugira uruhare mu ifatwa rye.  

Akaba rero abona ko kohereza ingabo muri iki gihe biri mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye  yagiranye na Joseph KABILA ubu utorohewe n’ikibazo cya General NTAGANDA.  Icyo kibazo ariko kikaba ari n’ihurizo rikomeye kuri KAGAME kuko ari Joseph KABILA  ndetse na Bosco NTAGANDA bose niwe wabashyizeho  abaha ingufu  zo gukora ibyo bakora ubu.


Impamvu KAGAME nawe icyo kibazo kitamworoheye ni uko afite abasirikari mu ngabo za Congo FARDC  akagira n’abandi mu za Bosco NTAGANDA.  Kugira abasirikari ku mpande zombi zihanganye bituma imirwano iba urudaca benshi bakaba bibaza uko ikibazo kizarangira niba bikomeje bityo.

Abazi neza KAGAME ariko bemeza ko ibyo byose kuri we nta gaciro kanini abiha, ikimushishikaje kurusha ibindi ni ukugenzura agace ka WALIKALE na MASISI gakungahaye ku mabuye y’agaciro, ndetse no gukomeza gutsemba impunzi a’abahutu ziba muri ako karere.  


Ikindi kigaragara ni uko kubera gutinya FDLR, KAGAME ashaka gukomeza kohereza ingabo muri Kivu yitwaje izindi mpamvu kugira ngo akomeze arangaze amahanga arindire umutekano we kure kandi akomeze yigarurire intara ya Kivu.

Muri  urwo rwego akomeje gushinga imitwe y’abarwanyi igizwe n’abasirikari be akayitirira aba Mai Mai. Urugero  ni nk’umutwe witwa Mai Mai Cheka ukorera i Walikale, ukaba mu minsi ishize warivuganye abasirikari bakuru b’ingabo za  FARDC  nka Col.Cyuma na Col. Pili Pili batemeraga imigambi ye yo kubacamo ibice.


Hari kandi n’umutwe wa Mai Mai Guides wishe mu minsi ishize umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR witwa Gen. de Bde MUGARAGU, ndetse n’undi witwa Mai Mai Raia Mutomboki ukorera muri Kivu y’amajyepfo ukaba waratsembye mu minsi ishize abakongomani n’impunzi z’abanyarwanda bagera ku ijana  ahitwa  Ekingi na Dunga.

Bimaze kugaragara ko mu rwego rwo guteza akavuyo mu karere k’ibiyaga bigari, KAGAME asigaye akoresha bamwe mu barwanyi bahoze muri FDLR nyuma bagataha mu Rwanda.  


Hari abo yohereza mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakavuga ko boherejwe na FDLR gufasha iyo mitwe.  Ibyo abikora agamije guharabika  FDLR kugira ngo agaragaze ko ariyo ikurura umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

Muri iyi minsi imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’imitwe yigometse yakajije umurego ihitana abanyagihugu benshi abandi bakurwa mu byabo.  Leta ya KABILA kandi yananiwe guha amategeko ingabo zahoze ari iza CNDP, ikaba ikoresha amayeri iha amafranga bamwe mu bayobozi bazo ikabohereza mu tundi duce, Colonel akaba ahabwa 10.000$ US naho Major agahabwa 5.000$ US  kugira ngo yemere kugenda.


Mu gace ka Masisi aho izo ngabo za CNDP ziganje, imirwano ahanini irahuza abo ba CNDP ubwabo, abigometse n'abari ku ruhande rwa Leta bayobowe na Col KABUNDI, umaze iminsi asimbuye Col Baudouin.  Uyu nawe  aherutse koherezwa gukorera muri Kivu y’amajyepfo ariko yanga kujyayo, ahubwo yisangira NTAGANDA.  Abakurikiranira hafi ibibera muri Kivu bemeza ko bitegura ya ntambara ikomeye yiswe Congo ya gatatu.

Mu gukurura umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari kandi Paul KAGAME ni nako akomeje umugambi wo kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda aho ziri hirya no hino mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.  


Muri urwo rwego aherutse kohereza abasirikare batandatu muri Uganda barimo Col. BISENGIMANA Abraham alias MUTIMA wahoze ashinzwe ibiro bya 5 muri FOCA, biyongera ku bandi benshi yanyanyagije muri Kampala, mu makambi y'impunzi no mu byaro.  

Abo bose mu bikorwa by’ubutasi basanzwe bakorana n’uwitwa John NGARAMBE, maneko w’u Rwanda akaba na Secrétaire w' Ambassade y'u Rwanda i Kampala, muri iyi minsi hakaba hariyongereyeho Col BURABYO nka attaché militaire. Ndlr Amakuru atugeraho kandi aremeza ko Kagame yumvikanye na Museveni mu gucyura ku ngufu mu minsi ya vuba abanyarwanda barenga 2000 baba mu gihugu cya Uganda kagame yita ko ari interahamwe zahunze gacaca !


Samuel  RUKIRAMACUMU.

 


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article