Ministri Musoni James atanze urw'amenyo : ngo Diyosezi nizihindure inyito yazo ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abandi batware b'iyi si bazi agaciro ka kiliziya Gatolika! FPR yo yibwira ko Diyosezi ari ishyirahamwe ricuruza ibigori....!


 

Ngo diyosezi ya Kabgayi izitwa Muhanga, Butare yitwe Huye, Gikongoro yitwe Nyamagabe, Cyangugu yitwe Rusizi, Nyundo yitwe Rubavu, Ruhengeri yitwe Musanze, Byumba yitwe Gicumbi, Kibungo yitwe Ngoma. Kigali yonyine niyo izarokoka, igakomeza kwitwa Kigali.

 

Icyakora ngo “ntawe ubura byose koko” ! Ubutegetsi-ruburagiza bwa FPR buri guha Abanyarwanda umwanya wo gusobanukirwa ; n’ubwo umuturage atangira kumva gato, bugacya bwongeye kumuburagiza. Aho igihe kizagerera bukavaho, dore ko ari “nta gahora gahanze”, abaziga amateka bazaba bafite ibikoresho bihagije. Reka nshimire n’aba bapadiri ba Leprophete baha buri wese umwanya wo gutanga igitekerezo. Akavuyo FPR imaze guteza mu mitwe y’Abanyarwanda ntawakavamo. Ndivugira ku byavuzwe na ministri Musoni bihatira Kiliziya Gatolika guhindura inyito z’amadiyosezi.

 

Twibukiranye

 

1.FPR yarabanje irimbagura Abasenyeri ba Kiliziya gatolika, kugira ngo uruhererekane nyarwo rwa Kiliziya y’u Rwanda rusibangane. Ibyo ntibyayishobokeye kabone n’ubwo yabujije abo bashumba gushyingurwa muri Katedarali zabo. Ibyo FPR yabikoze yibwira ko abasenyeri bari basanzwe mu Rwanda nibamara kwicwa, izicaza ku ntebe zabo bamwe mu bapadiri bari barafatanije urugamba barimo n’abo bari bavanye iyo hanze. Icyo cyifuzo cya FPR nticyagezweho, kuko itangwa ry’imyanya muri Kiliziya gatolika rifite inzira rinyuzwamo.

 

2. Bukeye iti : “Muri buri perefegitura hagomba kuboneka kiliziya nibura imwe ifungwa, igahinduka urwibutso rwa jenoside”. Ibyo nabyo biranga.

 

3. Hakurikiraho gushaka kwimura ku ngufu icyicaro cy’Arikidiyosezi ya Kigali ngo kuko inyubako Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa atuyemo, ibangamiye kwa Perezida Kagame Polo (ni ukuvuga ahahoze ari kwa Perezida Habyalimana Yuvenali). Ibyo nabyo birananirana.

 

4. Murabizi ariko ko FPR ikora nka Shitani ? Iyo ibonye igiye gutsindwa hamwe, irabanza ikubikira byo kwibagiza, bwacya igategera ahandi. Ubwo FPR yaritegereje, iti “kugira ngo Kiliziya Gatolika tuyishobore, reka duce igifaransa mu mashuri kuko amenshi ari ayayo”. Kiliziya uwo mutego irawubona iti : “nimutware n’ubundi ururimi rwacu ni ikinyarwanda”.

 

5. Bukeye FPR ifata iya mbere mu gushinga ingirwamadini no kuyogeza, yishyiriraho n’abayobozi bazo, ngabo ba GITWAZA..... Yibwiraga ko utwo tudini tuzakurura Abakristu bose ba Kiliziya Gatolika. Ibyo ntibyabaye.

 

6. FPR ntiyashirwa. Iti “Musenyeri Misago uwamukuraho kuko atekereza cyane, byatuma ijambo Gikongoro rivaho. Musenyeri Tadeyo we ageze mu gihe cyo kwegura. Ubwo Kigali tuzayiha uwo dushaka”. Misago aba arapfuye, leta ya FPR habe no kohereza agateregaramu k’akababaro.

 

7. Ibi byose byagiye biba, ari nako induru zivugira hejuru ya Kiliziya Gatolika ngo ni yo yateguye jenoside, ni yo yicishije Abatutsi, ni yo ikwirakwiza ingengabiterezo ya jenoside n’ibindi. Nyamara uwateguye jenoside akanayishyira mu bikorwa azwi kandi yigaramiye. Ndashaka kuvuga FPR ubwayo.

 

Kiliziya gatolika igira ubuzima-gatozi burenze imipaka y’u Rwanda

 

Ijambo “diyosezi” ryatangiye gukoreshwa mu gihe cy’Umwami w’Abami w’Abanyaroma Diyokelesiyani, ahagana mu mwaka wa 296 nyuma ya Kristu Ni we wafashe Ingoma ya Roma (Empire romain) ayiremamo intara, azita diyosezi. Buri ntara akayishinga uwo yitaga “vicarius” cyangwa Igisonga (cye). Nyuma aho ubukirisitu bumariye gukwira, icyitwaga paruwasi cyahindutse diyosezi ibumbye paruwasi nyinshi. Icyo gice cy’ubuyobozi muri Kiliziya kiyoborwa n’uwo ubu twita Umwepiskopi, ariko uroye, n’ubwo buri diyosezi iba ali Kiliziya ubwayo, ibyemezo byose birebana n’imiyoborere ya Kiliziya, umwepiskopi abifata yunze ubumwe na Papa, kuko Kiliziya yose igendera ku mategeko amwe yitwa “Droit Canon”, ikayoborwa n’Ijambo ry’Imana, kandi ikagira umusimbura wa Petero umwe, ali we Papa. Papa na we afite uruhererekane rwa Kiliziya atapfa gucaho uko abonye. Ni yo mpamvu habaho Inama nkuru za Kiliziya (conciles) na za Sinode. Hagati aho ariko ingoma y’Abanyaroma yarahirimye, Kiliziya yo irakomeza ! Birenge ni wowe ubwirwa !

 

Bimwe mu byo Kiliziya yo kw’isi yose yigengaho ihagarariwe na Papa, harimo kurema diyosezi, kuyiha izina no kuyishakira umushumba. Ntabwo byanze bikunze diyosezi ikurikiza imipaka ya leta cyangwa y’igihugu. Diyosezi iremwa hagendewe ku mubare w’Abakirisitu no kumiteganyirize y’uko Roma yifuza iyogeza-butumwa ryayo.

 

FPR rero yo igomba kuba itekereza ko Kiliziya Gatolika ali nk’ishyirahamwe ry’abacuruzi b’ibigori cyangwa b’itabi, yazunguza uko ishaka n’igihe ishakiye. Si ko biri. Guhindura izina rya diyosezi bisaba ibintu byinshi kandi bikomeye cyane, ku buryo binatangiye ubu (uretse ko ali nta n’impamvu) FPR yazavaho bitali byakorwa. Kugira ngo byumvikane, ubishaka yasesengura ingingo (canon) ya 369 y’igitabo cy’amategeko agenga Kiliziya (Droit canon).

 

Twigire ku mateka

 

N’iyo Kiliziya isa nk’iri gucika intege mu bigaragara, burya ni bwo iba igiye kuvumbukana imbaraga. Muzaba mureba ikizakurikira ibi bihe turimo ! FPR nishaka kubyumva neza, izajye kubaza Abakomunisiti bo mu cyahoze ali Uburusiya. Ntako batagize ngo amazina y’amadiyosezi, Kiliziya,... bihinduke, aliko iyo ngoma yarahirimye, Kiliziya yo irakomeza.

 

FPR nifatire kandi urugero kuli perezida Bagaza wahoze i Burundi na Joseph Désiré Mobutu wa Congo. Ibyo yahindaguye muri Congo birimo n’amazina y’Abakristu byose byaragarutse. We yibukwa nk’igikurankota cyakoreshwaga na Shitani.

 

Reka nsozereze kuli iyi mvugo Kardinali Ercole Gonsalvi. Umwami w’Abami Napolewoni w’Abafaransa wari warishe abantu batari bake yaratinyutse abwira Papa Piyo wa 9 ati : “Iyi Kiliziya uvugiraho ngiye kuyihirika maze nzarebe icyo uzongera kwitwaza”. Kardinali Ercole Gonsalvi wari umunyamabanga (secrétaire) wa Papa aramusubiza ati : “Natwe tuyirimo tukayibera n’abayobozi  ntako tutagize ngo tuyihirike yaratunaniye , nkanswe wowe uvugira hanze yayo”.

 

Umwanzuro

 

Iyo umuntu ahora mu bintu bihindagurika, ntagira umwanya wo gutekereza no kubona ubugome agirirwa. Ibyo FPR irabizi, akaba ari nayo mpamvu ihoza Abanyarwanda muri muzunga. FPR rwose, ha Abanyarwanda agahenge. Ariko cyane cyane, reka Kiliziya Gatolika, dore n’iy’umuhindo yarayisize. Icyo nakwifuza ku bayobozi ba Kiliziya yacu nabo, ni ukwirinda kuruma bahuha. Ni byo koko abantu bagomba kuganira ku bibazo. Ariko abajya gushyikirana baba bubahana, buri wese azi neza aho ahagaze, kandi yiteguye kwakira igitekerezo cya mugenzi we. Hari aho bigera findifindi (diplomatie) igasimbuzwa no kubwizanya ukuri. Natwe Bakristu, nimucyo twirinde gucika intege. Duhagurukire gusenga, kuko Sekibi atazatsindwa no kugirana na we ubwumvikane. Azatsindwa no gukomera ku byo twemera. Nitutabigenza gutyo, byose bizadupfana. “Gufata hirya no hino bihira bake”.

 

Umukunzi wa Kiliziya,

Rubangiza A. 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article