RDC-Rwanda: Ntabwo ababangaladeshi ba Monusco aribo bazarimbura FDLR yananiye Kagame !

Publié le par veritas

Kobler.pngKuwa kane taliki ya 20/03/2014 umuyobozi wa Monusco muri Congo Martin Kobler yijeje ingabo za Congo n’abaturage b’icyo gihugu ko ibikorwa byo kurimbura FDLR bigiye gutangira kandi ibyo bikorwa bikazarangira aba FDLR bashizeho ntamuturage numwe uriwe akara! Ni ubwo uwo muyobozi wa monusco yatanze icyo kizere radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI iratangaza ko abaturage batuye mu majyepfo y’akarere ka Lubero muri  Kivu y’amajyaruguru binubira ko ingabo za monusco zabatereranye bakaba bahangayikishijwe no kuyoborwa na FDLR!

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatanu taliki ya 28/03/2014 RFI yatangaje ko abaturage baturiye umusozi wa Mabenga muri Congo babayeho mu mutekano ariko abo baturage bakaba bavuga ko ako gahenge gaterwa n’ingabo za Congo ziri ku birometero 20 by’aho batuye; naho abaturage batuye ku gasozi ka Kataro bo bakaba basahurwa ibyo kurya n’abantu bakeka ko ari aba FDLR bavuye mu mashyamba!

Mu byukuri abaturage babakongomani ibyo bavuga bifite ishingiro, abo baturage baratereranywe bakaba batakibukwa, ari umuryango mpuzamahanga ari n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo ntabwo bubitayeho! Kugira ngo amahoro aboneke muri Congo birasaba ko abayobozi b’igihugu cya Congo kimwe n’umuryango w’abibumbye bagira impuhwe z’ikiremwa muntu noneho bagafata ibyemezo bikwiye !

Ntabwo byumvikana uburyo leta ya Congo n’umuryango mpuzamahanga bakatira impunzi z’abanyarwanda urwo gupfa maze izo mpunzi bakazijugunya mu baturage b’abakongomani ngo nibashaka bapfane nazo ! Kandi koko niko byagenze kuko iyo ingabo za Kagame zabaga zirimo kwica impunzi z’abanyarwanda n’abakongomani benshi babigenderagamo,kugeza ubwo ubu Kagame Paul ashinjwa kwica abakongomani bagera kuri miliyoni 6 ngo ari kwica impunzi z’abanyarwanda (FDLR). Martin Kobler nawe atinyutse kubwira abaturage b’abakongomani ko mu gihe bazaba bari kwica impunzi z’abanyarwanda (guhiga FDLR) ko nta mukongomani uzabigenderamo! Ese ibyo birashoboka ?

Impunzi z’abanyarwanda muri Congo zakatiwe urwo gupfa na ONU ndetse na Congo; izo mpunzi zikaba zigomba kwicwa mu buryo butatu aribwo : Inzara, urusasu n’agafuni !

Inzara:Nta handi byabaye ku isi nzima aho umuryango mpuzamahanga wa ONU utererana impunzi zikicwa n’inzara ! Hashize imyaka 20 impunzi z’abanyarwanda muri Congo zaratereranywe n’umuryango mpuzamahanga! ONU ikaba yibwira ko abo banyarwanda bagomba kwicwa n’inzara bitaba ibyo bakishyira Kagame akabicisha agafuni! Ibiri amambu ariko ni uko gutererana impunzi z’abanyarwanda ngo zicwe n’inzara n’abaturage b’abakongomani babihomberamo kuko izo mpunzi zibona zigiye gushiramo umwuka zikiroha mu mirima y’abaturage b’abakongomani zishaka ibyo kurya! Ntabwo rero ikosa ari iry’impunzi zigiye gupfa zikajya kureba icyo zifungura,ikosa ni umuryango mpuzamahanga watereranye izo mpunzi ntuzihe ibizitunga no kuvurwa nk’uko bikorerwa izindi mpunzi ku isi! Abakongomani rero bagombye ahubwo gusaba monusco guha ibyo kurya izo mpunzi z’abanyarwanda  aho kuzisabira amasasu kuko nabo ashobora kubahitana!

http://www.rnw.nl/data/files/imagecache/must_carry/images/lead/congolese%20refugee%20children.jpg

Aba ni abana b'impunzi z'abanyarwanda mu mashyamba ya Congo badafashwa na HCR !

Kwicishwa amasasu: Impunzi y’umunyarwanda muri Congo itishwe n’inzara cyangwa uburwayi igomba kwicwa n’isasu ry’ingabo za ONU ,iza Kagame cyangwa iza Congo! Niba isasu rigiye gufata impunzi y’umunyarwanda ntabwo rizatoranya umukongomani, akaba ariyo mpamvu aba bakongomani bari bakwiye gutera leta yabo hejuru ikibazo cya FDLR kigakemurwa mu biganiro! Ibyo Kobler ababwira ngo ntacyo bazaba mu gihe bazaba bagiye kwica impunzi z’abanyarwanda n’ibinyoma gusa ! habayeho ibitero byinshi ndetse biyobowe n’ingabo za Kagame zifashijwe n’amahanga imyaka hafi 17 yose ariko FDLR yarabananiye. Aha twavuga ibitero bya Umoja wetu, Kimya I, Kimya II ndetse na Kamilifu byibasiye FDLR ariko kugeza ubu ikaba ikiriho. Ntabwo rero ababangaladeshi ba ONU aribo bazarimbura FDLR yananiye Kagame!

Kwicishwa agafuni: Kobler arasaba impunzi z’abanyarwanda muri Kongo (FDLR) kwishyira mu maboko y’ingabo za ONU maze ngo bakoherezwa mu Rwanda! Sinzi niba Kobler ajya akurikirana amakuru ngo amenye icyo Karegeya yazize ubwo yanigishwaga akagozi! Kagame Paul ubwe yavuze ko yamuhoye ko akorana na FDLR kandi ari ukubikeka gusa ! Biratangaje cyane kuba Kobler atazi ko mu Rwanda ubu hari imanza z’abaturage bashinjwa gukunda FDLR! None se niba umuntu anigwa gusa kubera ko akunda FDLR mu Rwanda, aba FDLR nyirizina Kobler ashaka gushyira Kagame arumva amaherezo yabo ari ayahe? Burya rero ibibi birarutana; aho kwicwa n’inzara ngo aha batavuga ko wagiye gusahura ibyo kurya mu murima w’umukongomani cyangwa ngo wicwe n’akandoya n’agashinyaguro kenshi k’intore za FPR na Kagame, wakwicwa n’urusasu rwa monusco bikarangira!

Niba Umuryango mpuzamahanaga ufatanyije na Congo badashyize igitutu kuri Kagame ngo ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda birangire mu mahoro cyane cyane ikibazo cya FDLR, abakongomani bazakomeza gukubitika !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
W

Uwiyita Iseta aribaza niba hari abemerewe n,abatemerwe kuganira n,abo baranya cg barwana. Mubyukuri nta numwe atemerewe uretse ko politiki n,abapolitiki bo mubiyaga bigari cyane cyane urwagasabo
ari agahomamunwa.Ubwo se ko yibaza yerekeza cyangwa akavugamo loni yiyibagije urw,iya RUSHA rwahawe gucirarubi cg urwaburundu abahutu gusa kandi aribo bishwe nyuma nambere ya genoside
y,abanyarwanda?

Répondre
I

Iby'isi ni amabanga koko nk'uko babiririmbye. None se rimwe bati Kongo nishyikirane na M23, ubundi Kikwete yarihingutsa ko Kagame akwiye gushyikirana na FDLR induru bakayigira ndende. Ese burya
hari abantu bemerewe gushyikirana n'ubutegetsi barwanya n'abatabyemerewe? Ubwo se loni ko twari tuzi ko ari mpuzamahanga ikwiye guca urubanza iraramye, iryo vangura rizamo rite mu mikorere yayo.
Njya mbibona aho Isiraheli ihora icoca Abapalestina ngo ngaho irica ibyihebe, none n'Abanyarwanda b'Abahutu mbona babashyira muri ako gatebo. Wabone ariko n'Abapalestina bari ku butaka bw'igihugu
cyabo, ariko ntibisobanuka ko umuntu yahunga kwicwa nabi, aho kumurinda urupfu ahubwo ugashakisha inzira zose zatuma avaho vuba akarimbuka.

Abitwa rero ngo baraharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda, nibashake mbere uko ibibazo bya FDLR na Kagame byahindura isura n'imyumvire imbere ya loni na Amerika,maze izo ntabwa zishakirwe uko
zabona agahenge aho guhigwa bukware nk'aho urupfu ari rwo mfashanyo isigaye mu bigega bya Banikimune n'abamukoresha ibihabanye n'inshingano z'umuryango ayoboye.

Répondre