RDC: Mu ijambo rya Noheli , umwami w'Ububiligi yavuze ijambo rigaragaza akababaro atewe n'igihugu cya RD Congo !

Publié le par veritas

http://wscdn.bbc.co.uk/worldservice/assets/images/2012/12/24/121224130954_belgium_king_304x171_reuters.jpgUmwami w’ababiligi Albert wa II yavuze ko afite impungenge zikomeye zitewe no kutubahiriza ubusugire bw’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’akaga gaherekejwe n’umubabaro mwinshi abaturage b’icyo gihugu bakomeje guhura nako;ibyo akaba byabivuze mu ijambo ryo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 24 ukuboza 2012 ubwo yifurizaga abaturage b’igihugu cye Noheli nziza.

 

Iryo jambo ry’umwami w’ububiligi ryanyujijwe kuri za televiziyo nyinshi z’icyo gihugu. Iryo jambo ritegurwa n’ushinzwe ibiro by’umwami, rikemezwa na minister w’intebe w’icyo gihugu uba ugomba no gushyira mu bikorwa ingamba za politiki ziba zirikubiyemo.

 

Umwami w’Ububiligi akaba yavuze no ku ihohoterwa rya muganga Denis Mukwege wavuraga abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitina rikorwa n’imitwe inyuranye yitwaje intwaro muri Congo; uwo muganga akaba yarasimbutse urupfu ubwo abagizi ba nabi bari bagiye kumwivugana mu mujyi yari atuyemo wa Bukavu , ubu akaba yarahunze igihugu cya Congo akajya kuba mu mahanga.

 

Nk’uko byemezwa na raporo zinyuranye za Loni , ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa Congo bwakajije umurego bitewe n’intambara y’umutwe wa M23 uterwa inkunga n’igihugu cy’u Rwanda na Uganda.

 

Général Bikweto yaraye yishwe !

 

Nkuko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, muri iri joro rya Noheli, komanda wungirije w’ikigo cya gisilikare cya Gitona muri Congo , général  Bikweto uvugaga ururimi rw’ikinyarwanda yaraye yishwe n’abagizi ba nabi ari kuri metro 50 z’urugo rwe ! Nta makuru arambuye asobanura uburyo yishwemo n’abamwishe yashyizwe ahagaragara!

 

Ndlr :Noheli nziza kubasomyi ba veritasinfo.fr kandi dusabire isi amahoro cyane cyane abaturage bo mu bihugu by’ibiyaga bigari by’Afurika !

 

 

Veritasinfo.fr

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article