RDC: Chirac na Trierweiler barasaba ONU kubahiriza inshingano zo ku garura umutekano mu ntara ya Kivu muri Congo !

Publié le par veritas

Chirac-valerie-copie-1.png

Jacques Chirac wahoze ari perezida w’Ubufaransa na Madame Valérie Trierweiler umuvugizi wa Fondation Danielle Mitterrand akaba n’umufasha wa Perezida w’Ubufaransa François Hollande, kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 ukuboza 2012 bahamagariye umuryango w’abibumbye wa ONU kubahiriza inshingano zawo zo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbese muzi intara ya Kivu ? Muzi se amahano ari kubera muri iyo ntara ? amamiliyoni n’amamiliyoni y’abantu amaze  kuhatakariza ubuzima kandi na n’uyu munsi biracyakomeza. Nyamara ayo mahano umuryango mpuzamahanga ushobora kuyahagari mu kanya gato. Ikingenzi ni uko uwo muryango wa ONU uha amabwiriza ingabo zirenga ibihumbi 17 zawo zikambitse muri iyo ntara, zigakora akazi kazo ko kugarura amaho. Ibyo nibyo aba banyacyubahiro bombi batangarije ikinyamakuru « le monde ». Iyo mvugo bakoresheje ikaba yaratangajwe bwa mbere na Abdou Diouf wabaye perezida wa Senegali, Yamini Benguigui Ministre w’ubutwererane mu muryango wibihugu bivuga igifaransa na Mohamed Ali wabaye umuteramakofe kabuhariwe ku isi !

Chirac na Valérie babazwa ni uko ingabo z’umuryango w’abibumbye zirenga ibihumbi 17 ziri muri iriya ntara ya Kivu ntacyo zikora bitewe ni uko umuryango wa ONU utazihaye inshingano zisobanutse zo kugarura amahoro muri kariya karere , izo ngabo zikaba zirebera gusa ibikorwa bibi bihabera maze zingatanga raporo nta kindi zikoze  ahubwo zigategereza amabwiriza avuye mu muryango w’abibumbye mbere y’uko zigira icyo zishobora gukora !

M23 au CongoChirac na Valérie babazwa ni uko muri iyi minsi amahano n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gufata intera ihanitse ; aho ibikurankota byo mu mutwe wiyise M23 bicengera mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo maze bigatera amarira n’imiborogo mu baturage bahatuye bibashyiraho iterabwoba ryinshi ! Ibyo bisumizi bisenya byose bikica abantu kandi bigasambanya abagore ku ngufu !  Nk’uko Chirac na Valérie bakomeza babivuga  ngo abo bagome bo muri M23 basambanya ibihumbi by’abagore n’abana i Goma kugira ngo bitere abaturage ubwoba !

Akarere ka Kivu gaherereye mu burasirazuba bwa Congo kakaba gakomeje kurangwamo umutekano muke kuva aho umutwe wa M23 uviriye mu mujyi wa Goma ku italiki ya 3 ukuboza 2012 nyuma yaho abo barwanyi bari barafatiye uwo mujyi bakawumarana iminsi 11. Izo nyeshyamba za M23 zavuye muri Goma zemerewe kugirana ibiganiro na leta ya Congo i Kampala, ubu ibyo biganiro bikaba byarahagaze kubera iminsi mikuru ariko nta ntambwe biratera. Umuvugizi w’ingabo za ONU muri Congo yavuze ko ingabo z’uwo muryango ziryamiye amajanja , zikaba zishobora no kongerwa umubare igihe bibaye ngombwa bitewe n’uko umutekano urimo kugenda urushaho kuba mubi !

Ibihugu bibiri aribyo u Rwanda na Uganda bishinjwa guha inkunga ikomeye uriya mutwe w’inyeshyamba za M23 n’ubwo ibyo bihugu bitabyemera ! Uretse Chirac na Valérie bashyize ahagaragara icyo batekereza kuri kiriya kibazo cy’umutekano muke muri Congo, abandi banyacyubahiro barenga 15 barimo Stéphane Hessel wigeze kuba Ambasaderi w’Ubufaransa, Jonathan Demme ,umukinyi ukomeye wa sinema na Libérienne leymah Gbowee wahawe igihembo cy’amahoro ku isi mu mwaka w’2011 ; batangarije ikinyamakuru « le monde » akababaro batewe n’amahano ari kubera mu ntara ya Kivu atewe n’umutwe wa M23.

Inkuru y’AFP yashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Buriya bo baragerageje baravuga,nubwo batabivuye imuzi.

Gusa abakora aya mahano akabo kashobotse.ubu bari kugenda biyenza kubantu babafunga ngo barigusoma ubuhanuzi bwa Nsabagasani n'abandi muri Nyamasheke hari abo baherutse gufunga,hari ngo
nabakoraga bu bitaro by'ahantu hitwa Bushenge (abakozi bo hasi) .Twari cecekeye ariko noneho biri kurenga,ubanza ya mygaragambyo ishobora kuzaba....nanjye narabihakanaga ariko turarambiwe,mbega
ubukene ,kurenganywa AAH

Répondre