RDC-M23 : Ishyamba si ryeru ! Mu gihe Angola yitegura gutabara muri Congo,M23/RDF yatangiye gusubiranamo i Kiwanja !

Publié le par veritas

http://umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/10/Perezida-Kagame-hamwe-nintumwa-yakiriye.jpgKuri uyu mu goroba wo ku cyumweru taliki ya 20/10/2013 amakuru menshi ava mu baturage bo muri Kivu y'amajyaruguru aremeza ko inyeshyamba za M23/RDF ziri kurasanaho i kiwanja! Imbarutso y'iryo subiranamo ntabwo irasobanuka neza uretse ko bizwi neza ko amasezerano intumwa z'umutwe wa M23/RDF zirimo i Kampala na leta ya Congo yateye amakimbirane akomeye mu barwanyi b'uwo mutwe!

 

Nk'uko radiyo Okapi ibitangaza, Sultani Makenga (ushobora kuba amaze koroherwa ibikomere by'amasasu yarashwe mu bihe bishize n'umutwe wa Nyatura) yaba yaratangarije kuri radiyo yo mukarere ka Rutshuru kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19/10/2013 ko yiteguye kubuza ingabo za ONU kongera gukandagiza ikirenge mu karere ka Rutshuru, ibyo akaba yarabikoreye ko uwo mutwe wa M23/RDF urimo gutegura igitero gikomeye ku ngabo za Congo n'iza ONU, ariko icyo cyemezo cy'imirwano abarwanyi ba M23/RDF bakaba batakivugaho rumwe n'abari mu biganiro i Kampala akaba ari nabyo byatumye havuka amakimbirane yatumye bamwe mu barwanyi b'uwo mutwe bari kurasana !

 

Ibiganiro by'i Kampala nabyo bikomeje kudindira , n'ubwo umutwe wa M23/RDF watangaje ko wemeye guhara byinshi mubyifuzo byawo ariko amasezerano y'amahoro na leta ya Congo agashyirwaho umukono kubera igitutu cy'intumwa z'amahanga zahagurikiye ibyo biganiro; ikigaragara cyo ni uko umutwe wa M23/RDF wanze gushyira intwaro hasi, abarwanyi bawo bakaba badashaka gushyirwa mu ngabo za Congo noneho ngo bashyirwe mu tundi turere tw'igihugu, abo barwanyi ngo barashaka kuba mu ngabo za Congo ariko bakaguma aho bari ! ibyo nabyo Congo ikaba yabyanze, intumwa z'umuryango mpuzamahanga zikaba zaciwe intege n'imyitwarire ya M23/RDF!

 

None se waba urwanira gufata igihugu cya Congo, bakagusaba kwinjira mu ngabo za Congo kandi ukagera mu bice byose by'igihugu cya Congo ukabyanga? Biramutse bimeze gutyo M23/RDF yaba irwanira iki? Amakuru "veritasinfo" ikesha BBC avuga ko imishyikirano yari igiye gushyirwaho umukono kuri iki cyumweru ariko umutwe wa M23/RDF wisubiraho kumunota wa nyuma ngo kuko abayobozi ba gisilikare bawo bagera ku 10 batahawe imbabazi rusange nk'abandi bose, Congo ikaba ivuga ko abo bayobozi 10 ba M23/RDF bahawe ibihano n'amahanga kandi bakaba bashinjwa ibyaha bikomeye na HRW ndetse  Congo ikaba yarasabye ko bahabwa ubuhungiro mu bihugu by'amahanga ariko hakaba harabuze igihugu na kimwe kibaha ubuhungiro! Kubera kwinangira kwa M23/RDF byatumye intumwa y'umunyamabanga mukuru wa ONU Madame Mary Robinson, Umuyobozi wa Monusco Martin Kobler bari i Kampala bategereje umwanzuro w'ibiganiro bahise babazwa n'iyo myitwarire ya M23/RDF bahita bafata indege barigendera ! 

 

http://afrique.kongotimes.info/thumbnail.php?file=images/Jose_Eduardo_Dos_Santos_197687268.jpg&size=article_mediumHagati aho amakuru atangazwa na "Congotimes" aremeza ko  igihugu cya Angola n'ubwo gitangaza y'uko kidafite ingabo muri Congo ko ari ukujijisha , igihugu cy'Angola cyamaze kubona ko hari umugambi wo gusambaguza igihugu cya Congo bikozwe n'ibihugu by'u Rwanda na Uganda bibishyigikiwemo n'amasosiyete y'ubucuruzi yo mu bihugu bivuga icyongereza aba muri Amerika n'ubwongereza, uwo mugambi mubisha ukaba warateye impungenge igihugu cy'Angola kuko kibona ko nyuma ya Congo aricyo gitahiwe ! Si ibyo gusa igihugu cy'Ubufaransa nacyo gihangayikishijwe cyane n'uko Congo ikomeje kubamo akavuyo gatewe n'ibihugu by'amahanga kandi ibyo bigakubitiraho ko Congo aricyo gihugu cya mbere muri Afurika kivuga ururimi rw'igifaransa; kubera izo mpamvu Ubufaransa bukaba buri mu mugambi wo gufatanya n'igihugu cy'Angola na Congo Brazza bakagarura umutekano muri Congo bubahirije icyemezo cy'umuryango w'abibimbye cya 2098! Igihugu cya Congo Brazza kikaba cyiyemeje kwakira ingabo za Angola mu bigo bya gisilikare byacyo biri i Dolisie na Pointe Noire ari naho bahurira n'abafaransa!

 

IKimaze kugaragara cyo ni uko umutwe wa M23/RDF utagifite umugambi wo kugera i Kinshasa kandi ibyo kuvuga ko uzafata ubutegetsi bw'icyo gihugu bikaba bitangiye kugenda nka nyomberi, igisigaye ni ukumenya uko u Rwanda ruzagenza abarwanyi ba M23/RDF batagishoboye urugamba kandi bakaba batangiye gusubiranamo bihereye ku moko y'abahutu n'abatutsi! Ikibazo cyo kumenya amaherezo y'abarwanyi ba M23/RDF nicyo gituma intumwa mpuzamahanga zihoza ikirenge mu Rwanda! Amaherezo abarwanyi ba M23/RDF bashobora kuzahindukiza imiraka y'imbunda bakayerekeza kuri Kagame Paul wabashutse bakikura ahashyushye none bakaba babaye ruvumwa ku isi yose !

 

 

Ubwanditsi!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> harya waba wibuka ishyuro Angora,Zimbabwe bahuriye nizingabo muri congo ahubwo bigiye kuerura bibe intambara y ibihugu  kandi rero amateka urayazi nawe wowe tugusabye kutugezaho amakuru<br /> yukuri ntuzagire aho ubogamira kandi ntuzumve ibyabandi bavuze gwino kukibuga azabwira <br />
Répondre