Ibiganiro by'i Kampala hagati ya M23/RDF na Congo byahagaze, ngo M23/RDF ntishaka gushyira intwaro hasi no kuva mu duce yigaruriye!

Publié le par veritas

http://media2.ledevoir.com/images_galerie/de_158030_120744/image.jpgInkuru mbi ituruka i Kampala iratangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 21/10/2013 ibiganiro byahuzaga umutwe wa M23/RDF na leta ya Congo byahagaze ntabwumvikane bugezweho. Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende niwe watangaje iyo nkuru y'ihagarikwa ry'ibiganiro naho uwitwa Roger Lumbara umwe mu ntumwa za M23/RDF muri ibyo biganiro i Kampala we akavuga ko Congo ariyo yashyizemo amananiza kuko M23/RDF yari yiteguye gukomeza ibiganiro!

 

Umuryango w'abibumbye ufatanyije n'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika , umuryango w'ibihugu by'Uburayi, uhagarariye umuryango w'ubumwe bw'Afurika n'umuyobozi w'ingabo za ONU muri Congo bategetse leta ya Congo kwemera gushyira abarwanyi ba M23/RDF mu ngabo z'igihugu nta mananiza. Congo yahise yemera icyo cyifuzo ariko isaba ko mu rwego rwo kwirinda amakosa yakozwe mu bihe byashize, abarwanyi b'umutwe wa M23/RDF bazinjizwa mu ngabo za Congo bagomba gushyirwa mu tundi turere tw'igihugu cya Congo kandi abarwanyi 10 ba M23/RDF  bafatiwe ibihano na ONU ndetse n'igihugu cy'Amerika, abandi bakaba bashinjwa ibyaha bikomeye na HRW, umuryango w'abibumbye ugomba kubashakira ubuhungiro mu bindi bihugu mu gihe bagitegereje ubutabera! Icyo kifuzo cya Congo cyemewe n'intumwa za ONU ndetse n'umutwe wa M23/RDF urabyemera, ibyo akaba aribyo byatumye Bertrand Bisimwa avuga ko umutwe wa M23/RDF wigomwe byinshi kubera igitutu cy'amahanga kugira ngo amasezerano y'amahoro ashobore gushyirwaho umukono!

 

Hagati aho intumwa z'ibihugu bikomeye na ONU zanyarukiye i Kigali gusaba Kagame gufata abayobozi 10 b'umutwe wa M23/RDF bakurikiranyweho ibyaha n'ubutabera , Kagame yanze gufata abo borwanyi kuko yari amaze kumenyeshwa ko azabashyikiriza ubutabera mpuzamahanaga nawe ubwe atemera kandi akaba yarabonaga ko yaba yikoze mu nda akajya guhana ingabo ze ! Izo ntumwa zasubiye i Kampala, zisaba impande zombi gushyira umukono kumasezerano yo kurangiza intambara mu gihe abayobozi 10 ba M23/RDF bashakishwa n'ubutabera, umuryango mpuzamahanga uzaba urimo wiga ikibazo cyabo! Ku Cyumweru taliki ya 20/10/2013 mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo intumwa za M23/RDF ziri mubuganiro i Kampala zatangiye kwakira ubutumwa buvuye i Kigali kumatelefoni yazo agendanwa asaba izo ntumwa kuburizamo umuhango wo gushyira umukono kumasezerano yo guhagarika intambara! Mu kanya gato cyane M23/RDF yahise yisubiraho ,isaba intumwa mpuzamahanga ndetse na Leta ya Uganda nk'umuhuza ko bagomba gusaba leta ya Congo ikemera ko abarwanyi bose ba M23/RDF bagomba guhabwa imbabazi, bakinjizwa mu gisilikare cya Congo , bakaguma  mu turere bigaruriye kandi bakagumana intwaro zabo !

 

http://resize.over-blog.com/150x150.png?~aHR0cDovL3VtdXNla2Uucncvd3AtY29udGVudC91cGxvYWRzLzIwMTMvMTAvUGVyZXppZGEtS2FnYW1lLWhhbXdlLW5pbnR1bXdhLXlha2lyaXllLmpwZw==Intumwa mpuzamahanga zari muri ibyo biganiro zahise zicika intege zimaze kumva ibyo byifuzo bya M23/RDF ,zihita zisohoka mubiganiro zifata indege zirigendera! Muri ayo masaha ya nyuma ya saa sita nibwo M23/RDF yatangiye kohereza intwaro zikomeye i Kiwanja imiraka yazo iyerekeza ku kigo cy'ingabo za ONU ziri i Kiwanja, ONU nayo yahise ihamagaza ingabo z'umutwe udasanzwe zigera kuri 300 izijyana i Kiwanja zitwaje ibitwaro bya muzinga bikomeye, igihugu cya Congo nacyo cyahise gihagurutsa abasilikare bagera kuri batayo 4 bekeza kurugamba , abaturage babonaga uko abo basilikare barimo bagenda bajya kurugamba n'intwaro zabo babonaga bimeze nk'akarasisi k'abasilikare mu gihe cy'ibirori by'umunsi mukuru !

 

Intumwa za ONU zimaze kuva mu mishyikirano , igihugu cya Uganda cyagerageje guhuza impande zombi kugira ngo ibiganiro bikomeze cyane ko byari bigiye kugera kumusozo; intumwa za M23/RDF zabuze icyo zivuga maze uwitwa Roger Lumbala wa M23/RDF atangira gutuka intumwa za Congo na perezida Kabila ,ubwo hahise havuka amahane Roger Lumbala asohorwa mu biganiro. Uganda yasabye ko ibyari byemejwe mbere mu biganiro bigomba kubahirizwa M23/RDF ikinjizwa mu ngabo za Congo kandi abarwanyi bayo bamaze kwinjizwa muri izo ngabo bagashyirwa muturere twose tw'igihugu naho abarwanyi 10 bashinjwa ibyaha bikomeye n'umuryango w'abibumbye bagategereza ubutabera !Igihugu cya Uganda kikimara gutanga uwo mwanzuro, intmwa za M23/RDF zahise zihaguruka mubiganiro zivuga ko zidashaka icyifuzo cyatanzwe n'igihugu cya Uganda nk'umuhuza !! Intumwa za Congo nazo zahise zihambira utwangushye kugira ngo zisubire i Kinshasa!

 

Ubu abantu benshi biteze ko ikigiye gukurikiraho ari imirwano , umuryango w'abibumbye wagize impungenge z'ihagarikwa ry'ibyo biganiro, maze kuri uyu wa mbere utambutsa itangazo risaba impande zombi kwifata ntizinjire mu mirwano ahubwo zigakomeza ibiganiro! Niba atari ukwigiza nkana umuryango w'abibumbye urimo ujijisha! Birazwi ko M23/RDF igizwe na 95% by'abasilikare b'u Rwanda , none se abo basilikare ba Kagame nibabanyanyagiza muri Congo bizagenda gute? Kagame se yakwemera ingabo ze bazisenya gutyo? M23/RDF iramutse igizwe n'abarwanyi b'abakongomani bari kuba bishimiye kwinjira mu ngabo z'igihugu cyabo kandi bakagezwa mu turere twose tw'igihugu cyabo ntaho bahejwe , none se ko M23/RDF igizwe n'ingabo z'ibihugu byo hanze barabanyanyagiza muri Congo bikunde? Ngiryo ihurizo ry'ibiganiro by'i Kampala ! Gusa rero kuba Congo yaremeye ibyo M23/RDF yayishyiragaho byose biri nk'amananiza ariko uwo mutwe ukaba unaniwe kubyemera ni uko ikibazo cya M23/RDF kigomba gukemurwa n'intambara ,kiretse haramutse habaye ibitangaza icyo kibazo kigakemurwa mu mahoro !

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
<br />  ibintu ko bigeze iwandabaga turabigenza dute ra ?Ariko abategura intambara bibuka gukora Invoice yayo buriya akarere k'ibiyaga bigari kabaye isibaniro kubera aba rwandaphones kabisa Imana<br /> niturengere kuko abantu bo ibyabo birananiranye<br />
Répondre