RDC:Ingabo za Congo ziraha intwaro inyeshyamba zo muri icyo gihugu, mu gihe Sultani Makenga yirukanywe kubuyobozi bw'ingabo za M23!

Publié le par veritas

http://www.lefigaro.fr/medias/2013/02/27/6baed014-80d3-11e2-9921-c4b163966585-493x328.jpg

Nubwo ibihugu 11 byashyize umukono ku masezerano yo kugarura umutekano muburasirazuba bwa congo, ingabo za Congo FARDC zikomeje kuha intwaro imitwe inyuranye iri mu burasirazuba bwa congo kugira ngo iyo mitwe izayifashe urugamba igihe imirwano izaba yongeye kubura !

 

Hari mu gitondo ubwo umukuru w’umwe mu mitwe irwanira muri Congo witwa FPD (Front Populaire pour la Démocratie) Bwana Shetani yari amaze gufata ifunguro rya mu gitondo, yicaye iruhande rw’igiti kiri ku muhanda uhuza Goma na Ishasha, niko kubwira umunyamakuru wa « lefigaro » ati : « ndi umumalayika w'Imana » Ubwo yashakaga kuvuga ubutwari bwe agaragaza kurugamba !

 

Hirya kuruhande abasilikare be barimo bihereza inzoga n’amafaranga bamburaga umushoferi w’ikamyo yari inyuze mu muhanda izo nyeshyamba zigenzura. Abo basilikare b’uwo mutwe bari bafite intwaro zinyuranye za Ak47 harimo n’intwaro nshyashya zitera ibisasu bya roketi ; izo ntwaro zose uwo mutwe ukaba warazihawe n’ingabo za Congo FARDC.

 

Izo nyeshyamba zari zimaze kwigarurira umujyi wa Nyamilima uri mu majyaruguru ya Rutshuru maze ziwushyira mu maboko y’ingabo za Congo FARDC, izo nyeshyamba kandi zarimo zitoteza abantu 12 zashinjaga ko ari ibyitso by’abanyarwanda (umwanzi).Ingabo za Congo FARDC zimaze kubona ko zidashobora guhangana na M23 ifite inkunga ikomeye y’u Rwanda na Uganda, zahise zifata gahunda yo guha intwaro imitwe y'inyeshyamba zinyuranye iri muburasirazuba bwa Congo aho kuyirwanya kugira ngo iyo mitwe izafashe izo ngabo kurwanya umwanzi. Umusilikare ufite ipeti rya koloneri yabwiye umunyamakuru wa « lefigaro » ati : « Nta guhitamo dufite, ntabwo dushobora kurwana impande zose ».

 

Bitewe n’umutwe wa M23 ingabo za Congo FARDC ziyemeje kureka igice kini cy’ubutaka  zagenzuraga maze zihata ku kibazo cya M23 gusa , kubera iyo mpamvu indi mitwe yitwaje ibirwanisho irenga 25 iri muburasirazuba bwa Congo yigaruriye ibyo bice bitagenzurwaga n’ingabo za Congo. Ubu ingabo za Congo ziri ahitwa Minova aho zitegereje ko ibihugu byashyize umukono kumasezerano yo kugarura umutekano muri Congo byohereza umutwe w’ingabo zo kubatabara ! Ubu nta kizere bagifitiye ingabo za ONU cyane ko M23 yazifatanye umujyi wa Goma zihari ! Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryakozwe n’ingabo z’u Rwanda bituma ingabo za Congo zikura muri uwo mujyi ziriruka , uko gutsindwa gutyo kwarazihahamuye ! Ubu zikaba zicungiye ku mitwe y'inyeshyamba inyuranye!

 

Ubu imishyikirano ya M23 na leta ya Congo isa niyadindiye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gukomeza ibirindiro byawo hafi y’umujyi wa Goma. Kuruhande rw’ingabo za Congo ,zasanze guha intwaro imitwe irwanya abateye Congo bitanga umusaruro, izo nyeshyamba ntizitinya urugamba ; ibyo bigaragazwa n’uko inyeshyamba za FPD ziherutse gufata umujyi wa Nyamilima zikawushyira mu maboko y’ingabo za Congo noneho izo nyeshyamba zigakomeza zerekeza mu majyaruguru kurwanya M23 ; kubw’izo nyeshyemba ngo guha aho zafashe ingabo za Congo ntibizica intege kuko kurizo ikingenzi ni uko abanyamahanga bateye Congo bava kubutaka bwayo !

 

Umujyi wa Kitchanga wigaruriwe n’inyeshyamba

 

Nubwo ingabo za Congo ziri guha intwaro imitwe inyuranye ngo izazifashe urugamba , hari imitwe inyuzamo ikarwanya za ngabo za congo, ibyo byigaragaje uyu munsi kuwa mbere taliki ya 04 werurwe 2013 aho umutwe wa APCLS wafashe umujyi wa Kitchanga uwukuye mu maboko y’ingabo za Congo ; Naho Runiga akaba yirukanye umuyobozi mukuru w’ingabo za M23 Général Makenga akamusimbuza Général Baudouin Ngaruye !

 

Ikibazo gisigaye ni ukumenye aho akavuyo k’imitwe y’itwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo kazerekeza , u Rwanda rwahaye imitwe myinshi iri muburasirazuba bwa Congo intwaro, ingabo za Congo nazo ziri guha iyo mitwe intwaro, ubu imitwe yose iri muri kivu y’amajyaruguru yonyine irenga 25, ari Congo ari n’u Rwanda ubu bimaze kugaragara ko nta nakimwe muri ibyo bihugu gifite ububasha kuri iyo mitwe yose ! Ikibazo rero ni ukumenya uko bizagenda niba iyo mitwe yose iramutse yiroshye ku Rwanda kandi biragaragara ko ariho bitera bigana aho kujya i Kinshasa ! Niba M23 ya Makenga iri gushinja Bosco Ntaganda ko afashwa n’u Rwanda kandi akaba agomba kujya mu Rwanda kimwe n’abandi banyarwanda bose , ntabwo byatangaza abantu Sultani Makenga ahindukije umunwa w’imbunda akawutunga ku Rwanda !


 

Veritasinfo.fr

 

  

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article