RDC: Ibyo kugaba ibitero kuri FDLR bikozwe na FARDC na MONUSCO byarayoyotse !

Publié le par veritas

http://scd.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_large_600_338/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/photo-refugi%C3%A9s-fdlr_0.JPG

Abategarugori b'abanyarwanda bahungiye mu mashyamba ya Congo

 

Ubwo abanyamakuru ba radio mpuzamahanga y'abafaransa RFI basuraga impuzi z'abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Congo, bakirijwe ibirori birimo imbyino nyarwanda ubwo abategarugori bagera ku 10 babyinaga babishimira. Mu ndirimbo abo bategarugori baririmbaga bacinya umudiho bagiraga bati :" Kagame niba ubishaka tuzataha mu Rwanda rwacu ariko ibyo bizaba ari uko tugiranye ibiganiro". Ni ubwo hashize amezi ageze ku 8 umuryango w'abibumbye ushyizeho umutwe w'ingabo ugomba gukoresha ingufu mu kurwanya imitwe iri muburasirazuba bwa Congo, abanyamakuru ba RFI basanga ntakizere gihari ko uwo mutwe w'ingabo za ONU  ushobora kuzarwanya FDLR, byarananiranye !

 

Hashize ibyumweru 3 hatangajwe ko ingabo za Congo zifashijwe n'umutwe udasanzwe w'ingabo za ONU uzwi ku izina rya FIB batangiye igikorwa cyo kurwanya FDLR ariko imirwano yamaze amasaha make cyane ihita ihagarara. Ingabo za Congo zafashe ibirindiro byari ku musozi wa Tongo nyuma nta kindi cyakozwe. Ingabo z'umutwe udasanzwe wa ONU muri Congo kimwe n'ingabo za Congo ziri mu duce twose FDLR ihereryemo ariko nta bitero byongeye kugabwa kubarwanyi ba FDLR.

 

Ibisobanuro bishyirwa ahagaragara n'abayobozi b'ingabo za ONU bavuga ko FDLR imaze imyaka irenga 20 mu karere ka Kivu, ingabo za FDLR zikaba zibana kandi zivanze n'abaturage kugera mu mashyamba ya kure ya Congo; kugaba ibitero bya gisilikare ku mutwe w'ingabo wivanze n'abaturage muri ubwo buryo ni ihurizo rikomeye cyane! Nkuko byemezwa n'abanyamakuru ba RFI ngo babwiwe ko ingabo za Congo na FDLR zibanye neza kuburyo zinahanahana amakuru hagati yazo. Abanyamakuru ba RFI bemeza ko mu bihe byashize abasilikare ba FDLR bagiye batera ingabo mu bitugu incuro nyinshi ingabo za Congo FARDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri ako karere, ibyo bikaba aribyo bishobora gusobanura ko hashobora kuboneka imikoranire hagati y'ingabo za Congo na FDLR.

 

Uko byagenda kose mu gihe u Rwanda rwiteguye kwibuka ku ncuro ya 20 jenoside ariko umutwe wa FDLR ukaba ukiriho abayobozi b'u Rwanda babona ari igitotsi gikomeye kuko abo bayobozi bari bafite icyizere cy'uko amahanga yari kuba yararangije kurimbura FDLR! Hatangiye kandi kugaragara ugushidikanya kubushobozi bw'ingabo za ONU mu kurwanya FDLR n'ubwo umutwe udasanzwe w'ingabo za ONU ufite abasilikare bagera ku 3000 wongererewe ubushobozi, ugahabwa n'inshingabo zo kurwanya umutwe uwo ariwo wose uri mu burasirazuba bwa Congo n'ubwo ingabo za Congo zitawurwanya!

 

Soma hasi aha iyi nkuru mu buryo bw'umwimere mururimi rw'igifaransa

 

 

RDC: l’offensive contre les FDLR au point mort

 

6mars2.pngAlors que le mandat de la mission de l’ONU en RDC vient d’être renouvelé pour un an, l’offensive contre la rébellion hutu rwandaise des FDLR patine. Il y a huit mois, le mandat de la Monusco avait pourtant été renforcé pour permettre à l’ONU d’éliminer les nombreux groupes rebelles toujours actifs dans l’est du pays.


Il y a trois semaines, l’offensive contre les FDLR annoncée depuis plusieurs mois n’a duré que quelques heures. L’armée congolaise a repris la position de Tongo à une soixantaine de kilomètres au nord de Goma et depuis plus rien. La brigade d’intervention de l’ONU et l’armée congolaise sont bien déployées dans les zones contrôlées par les FDLR, mais aucune nouvelle attaque contre ces rebelles n’a été menée.


Officiellement, la Monusco avance la complexité de la situation. Les rebelles hutus sont depuis plus de 20 ans au Congo, ils vivent au milieu de la population civile, dans la forêt, rendant toute attaque particulièrement compliquée. De nombreuses sources évoquent également de possibles échanges d’informations entre l’armée congolaise et les FDLR. Dans le passé, ces rebelles ont à plusieurs reprises prêté main-forte à l’armée congolaise contre d’autres groupes armés. Ce qui pourrait expliquer ce « renvoi d’ascenseur ».


Quoi qu’il en soit, à quelques jours des célébrations du 20e anniversaire du génocide et alors que le Rwanda réclame depuis plusieurs mois que ce groupe qui menace son pouvoir soit neutralisé, ce semi-échec fait tâche. Il fait aussi - pour la première fois - planer le doute sur la capacité de la brigade d’intervention à remplir sa mission. Cette force de 3 000 hommes a pourtant désormais un mandat renforcé l’autorisant à attaquer les groupes armés en RDC, sans même l’appui de l’armée congolaise.


■ Document exclusif RFI : Au coeur de la rébellion FDLR

La tête renversée, leurs pieds battant la mesure, une dizaine de femmes dansent en signe de bienvenue. Parodie de fête, en vrai le message est politique : «Kagame, nous rentrerons si tu veux bien négocier», chantent ces femmes en kinyarwanda.

Document exclusif RFI : Reportage avec les FDLR  01/04/2014 - par Léa-Lisa Westerhoff écouter
RFI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article