RDC: Colonel Soki Sangano Musuhuke wishwe na M23/RPF yazize kutamenya umwanzi arwana nawe n'impamvu arwana!

Publié le par veritas

http://m23congordc.files.wordpress.com/2013/07/soki.jpgSoki Sangano Musuhuke (ifoto y'umurambo we) wari umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo yishwe n’ingabo z’umutwe udasanzwe w’u Rwanda (force spéciale) woherejwe muri Congo munyeshyamba za M23 mu minsi yashize. Soki Sangano yiciwe i Busanza muri Rutshuru mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 10/07/2013.

 

Amakuru dukura mubaturage batuye Kivu y’amajyaruguru n’ayo dukura mu  barwanyi ba M23 ndetse n’abamwe mu basilikare ba FDLR, yemeza ko Soki Sangano yari umusilikare wa FDLR akaba yari afite ipeti rya kapulari ; nyuma yaje kwivumbura kubuyobozi bwa FDLR mu mwaka w’2005 ajya kwishingira uwe mutwe wa gisilikare yise FDLR-Soki. Abasilikare be bagera kuri 300 kandi abenshi akaba ari abakongomani.

 

Soki Sangano amaze kwivumbura kuri FDLR, agashinga umutwe we wa gisilikare yahise yiha ipeti rya Colonel, bitewe ni uko yatoraguraga abasilikare bavuye mu mitwe inyuranye y’abakongomani byatumye abasilikare b’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bacengera igisilikare cye, abo basilikare akaba aribo ingabo z’u Rwanda ziri muri M23 zifashishije kugira ngo ziture mu mutego Soki Sangano Musuhuke maze bashobore kumwica.

 

Soki Sangano Musuhuke nta kerekezo yari afite yerekezagamo intambara ye, wasangaga umutwe we ushinzwe kwambura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu,ibyo bikorwa by’umutwe we abaturage bakabyitirira FDLR. Kubera gushaka ibintu no kutamenya uwo arwana nawe n’icyo arwanira, byatumye abasilikare ba M23 bacengera umutwe wa Soki Sangano Musuhuke bafite umugambi wo kuzicisha Soki n’abasilikare be ; abo basilikare bavuye muri M23 bagiriye inama Soki Sangano Musuhuke yo gukorana n’umutwe wa M23 bityo bikazatuma ashobora kubona intwaro zihagije, bitewe no kureba hafi no kutamenya uwo barwana nawe ntabwo Soki Musuhuke yashoboye gushishoza ngo anabaze n’amakuru yatuma amenya ko M23 igizwe n’abasilikare b’u Rwanda bafite gahunda yo kumuhitana !

 

Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu nibwo Soki Sangano Musuhuke yafashe abasilikare be 9 bamurinda maze afata urugendo rwo kujya kubonana n’abayobozi ba M23 mu rwego rwo gufata intwaro n’ibindi bikoresho ndetse no kurebera hamwe n’abayobozi ba M23 gahunda y’ibikorwa bafatanya ! Bitewe n’uko umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda uri muri M23 ariwo wateguraga icyo gikorwa cyo gutura mu mutego Soki, bamenye igihe afatiye urugendo n’inzira azanyuramo maze bamutega igico ! Colonel Soki Sangano ageze mu nzira yahise agwa mu gico cy’ingabo za RPF, ubwo imirwano ihita itangira, bitewe n’uko abasilikare b’u Rwanda bari bamwiteze neza bashoboye kumwica kimwe n’ababsilikare 9 bose bari bamurinze,imirwano irangira kuwa gatatu taliki ya 9/07/2013 saa kumi za mu gitondo yatangiye saa tanu z’ijoro kuwa kabiri.

 

Ingabo za Soki zizaba izande ?

 Major-Gaheza.png

Nk’uko twabivuze haruguru ,Soki yari yarashyizeho umutwe w’ingabo nta gahunda ya politiki afite, ahubwo ingabo ze ziberaga mu bikorwa by’ubusahuzi, rimwe na rimwe zikivanga n’indi mitwe y’abakongomani nka Mayi-Mayi zikagaba ibitero ku mutwe wa M23 ; kubera urupfu rwa  Colonel Soki Sangano ntabwo byoroshye na gato kwita ku kibazo cy’umutekano w’abaturage bitewe n’uko ingabo ze zigiye gutatana , zikishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko bigoye kugira ngo zibe zabona umutwe n’umwe uzifata bitewe n’imyitwarire mibi yazo cyane ko nta n’umuyobozi uzwi zifite ushobora kuziha amabwiriza !

 

Ingabo za Soki zagiye zivanga n’imitwe myinshi, rimwe zikaba zirwana muri M23, ubundi zikaba ziri kurwana na M23, bivugwa ko inyinshi muri izo ngabo za Soki zarwanye no mungabo z’umutwe wa CNDP wari uyobowe na Nkunda akaba ariyo mpamvu Soki yaguye mu mutego wo kumva ko yakwifatanya na M23 kuko ubu iyoborwa na Laurent Nkunda bakoranaga mbere ; dufite amakuru atumenyeshako  Soki Sangano yafatanyaga na  Major Gaheza wafatiwe kubutaka bw’u Rwanda nawe wakoranaga na Bosco Ntaganda ; nyuma Gaheza akaza gufatirwa kubutaka bw’u Rwanda mu gikorwa cy’ubutasi ; amakuru dukura mubasilikare ba FPR atumenyesha ko Major Gaheza yakekwagwaho gukorana na Kayumba Nyamwasa , abasilikare ba FPR  batumenyesha kandi ko Major Gaheza ariwe wabahaye imikorere ya Soki Sangano bituma bategura uburyo bwo kuzamwica ! Abasilikare ba FDLR babajwe n’urupfu rwa Soki kuko bamuhaye inama nziza nyinshi akanaga kumvira ubuyobozi ahubwo akajya mu bikorwa byasebyaga izina rya FDLR mubaturage kandi bataramutumye , FDLR yo isanga urupfu rwa Soki ari nk’igihano cyo kutamenya icyo yarwaniraga n’umwanzi yarwanaga nawe !

 

Muri iki gihe ubutabera mpuzamahanga bwataye muri yombi Bosco Ntaganda ushinjwa ibyaha bikomeye yakoreye mu gihugu cya Congo n’u Rwanda, leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame yiyemeje kumarira ku icumu abarwanyi bose bari muri Congo bagiye bakorana na Bosco Ntaganda  mu bikorwa bya hafi cyangwa bya kure mu guhungabanya umutekano muri Kivu , kuko Kagame Paul afite impungenge ko abo bakoranye na Ntaganda aribo bazajya gutanga ubuhamya imbere y’abacamanza bwerekana uburyo Kagame yagemuraga intwaro n’ibikoresho muri Congo abishyiriye Bosco Ntaganda. Kutamenya aho ibihe bigeze,kutamenya impamvu u rwana n’umwanzi murwana nawe nibyo byatumye Colonel Soki Sangano yicwa !

 

Urupfu rwe rubereye isomo abarwanyi be n’abandi bose batekereza nkawe, biyemeza gufata intwaro bagahungabanya umutekano w’abantu ntacyo barwanira batanazi n’umwanzi barwana nawe uwo ariwe !

 

 

Ubwanditsi

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article