Politiki: Ambasaderi Masozera Robert yerekanye kumugaragaro izindi mbaraga FDLR ifite!
Abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bakomeje kwinyuramo cyane mu gihe basobanura ko badashaka gushyikirana na FDLR kugira ngo amahoro aboneke mu karere kose k’ibiyaga bigari. Ubu igisubizo gitangaje kikaba cyaratanzwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi asubiza igitekerezo cyatanzwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Didier Reynders wasabye leta y’u Rwanda gushyikirana na FDLR ntamananiza mu rwego rwo kugarura amahoro mu karere !
Bwana Didier Reynders yavugiye i Bujumbura ko u Rwanda rugomba gushyikirana na FDLR muri aya magambo «Ni ngombwa ko biba intego ya buri gihugu ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro mu gihe uwo mutwe witwaje izo ntwaro uba wemera kurambika intwaro hasi ukajya mu biganiro byo kugarurura amahoro n’ubwo uwo mutwe waba uregwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi » akaba ari muri urwo rwego yahamagariye igihugu cy’u Rwanda gushyikirana na FDLR.
Bitewe n’uko iki kibazo cyo gusaba u Rwanda kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo harimo n’umutwe wa FDLR kimaze kurenga Kagame Paul na Mushikiwabo ; Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi Bwana Masozera Robert niwe wagerageje gushyira ho ake kugira ngo arebe ko hari icyo yaramura , igisubizo cye akaba yakinyujije mu binyamakuru by’u Rwanda. Masozera akaba yasubije muri aya magambo ari mu itangazo ry’ambasade : «Ntabwo leta y’u Rwanda izigera igirana na rimwe imishyikirano na FDLR umutwe ugikomeje kugeza n’ubu kurangwa no gukwirakwiza mu karere kose k’ibiyaga bigari ,ingengabitekerezo ya jenoside, yabaye inkomoko y’iyicwa ry’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu » ; muri iryo tangazo ry’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera arashidikanya ko koko icyo gitekerezo cyaba cyaravuzwe na ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, kuko nta narimwe yaba ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi cyangwa urundi rwego rw’Ububiligi baregera inzego z’u Rwanda zibishinzwe ngo baganire bazigezeho icyo kibazo nk’uko bigenda muri diplomatie !
Iki gisubizo cya Masozera kerekanye ko FDLR ifite izindi mbaraga badakunze kuvuga ! Ubusanzwe ibihugu byose birasaba leta y’u Rwanda gushyikirana na FDLR kuko yananiwe kuyitsinda mu rugamba rwa gisilikare hakaba hashize imyaka 17 yose , iyo ntambara ikaba imaze guhitana miliyoni zirenga 5 z’abakongomi bari ku gatwe ka Kagame n’ingabo ze ! Ni ikihe gihugu cyakomeza gushyigikira ko abantu bapfa muri Congo? Niba mu Rwanda harapfuye miliyoni (birababaje), abakongomani bo bamaze gutakaza miliyoni zirenga 5 wababwira iki ? Kugeza ubu Kagame, Mushikiwabo na Masozera ntibarabona igisubizo k’iki kibazo ! Ni uwuhe muti u Rwanda rufite watuma batsinda FDLR nta mukongomani upfuye ? Ese FDLR bazayitsinda mu gihe kinga iki ?
Hejuru y’ibyo bibazo bikomeye bikomeje gushengura Kagame na Leta ye, Masozera yeretse amahanga izindi ngufu za FDLR ! Izo ngufu si izindi ni iza politiki yo gushyikirana !Iyo politiki ikaba ishyigikiwe n'ibihugu byinshi (Kanda aha usome igisubizo Tanzaniya yahaye Kagame ) ! Masozera aravuga ko FDLR ifite imbaraga zo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu bihugu byose bigize akarerere k’ibiyaga bigari ! Niba FDLR ifite imbaraga zingana gutyo mu karere arumva impamvu zatuma kudashyikirana na FDLR atazikuyeho ? Niba ingengabitekerezo ya FDLR ishyigikiwe n’abaturage bose baturiye akarere k’ibiyaga bigari ndetse n’ibihugu byose by’isi bikaba bishyigikiye iyo ngengabitekerezo yo GUSHYIKIRANA, Kagame n’agatsiko ke babaye abande ? Ni iyihe ntwaro Kagame n’agatsiko ke bafite yo kurwanya ingengabitekerezo y’imishyikirano ahubwo bigashyigikira ingengabitekerezo yo kurwana?
Masozera kandi yumva ngo amagambo yavuzwe na depite François –Xavier De Donnea ku italiki ya 7/07/2013 ari imbere y’abanyamakuru i Kigali, aho yavuze ko nta gushyikirana na FDLR, ko ngo ayo magambo ye ariyo anyuze mu kuri ! Umuntu rero akaba yakwibaza niba uyu mudepite we yaravuze aya magambo binyuze mu nzira za diplomatie kuburyo masozera aribyo yemera ! Masozera arasaba Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi kuba ariyo nzira yari kunyuramo , none se ko bose batangaje ibitekerezo byabo imbere y’abanyamakuru ni nde muribo wanyuze mu nzira ya diplomatie? Ni akahe karusho Masozera ashimira uriya mu Depite mu gutangaza ibyo yemera ? Iyo Kandi Masozera avuga ko FDLR yakoze jenoside mu 1994 agira ngo abantu bose batuye isi bavutse nyuma y’uwo mwaka cyangwa ntibazi amateka y’u Rwanda, none se uyu Ambasaderi uwamusaba liste y’imitwe yariho mu mwaka w’1994 mu Rwanda mu gihe cya jenoside yatwereka aho umutwe wa FDLR wari wanditse ? FDLR yaba yari murihe shyaka ? Ibinyoma birabavugisha amangambure !
Ubwanditsi