RDC: Byifashe bite i Goma kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31/08/2013! M23 ikomeje kuyabangira ingata!
FUNGURA KENSHI IYI PAJI UREBE AMAKURU MASHYA AJYANYE N'URUGAMBA I GOMA UKO ARAJYA ATUGERAHO
19H15: Televiziyo Al jazela iri kurugamba i Goma , irerekana uburyo ingabo za Congo zishimiye itsinzi kurugamba n'intwaro zikomeye M23/RDF zasenywe muri iyi minsi:
17H55 : Umutwe wa M23 wakoresheje amayeri yo kwerekana ko abarwanyi bawo bari kuva Kibati ,ndetse unatangaza ko uhagaritse intambara kugira ngo ubone uburyo bwo gutungura ingabo za Congo , nibwo kuri uyu munsi isaa saba M23 yagabye igitero simusiga ku ngabo za Congo ziri i Kibati, ubu niho imirwano iri kubera !
17H10 : Umuryango w'ibihugu by'Iburayi (UE) uramagana wivuye inyuma umutwe wa M23; uwo muryango usanga amayeri yashatse gukoreshwa na M23 yo guhindura ibitero ugaba kubaturage ba Congo no ku ngabo zabo no kurasa ibisasu mu Rwanda ari ukugira ngo intambara ibe iy'ibihugu byombi, iyo myitwarire idashobora kwihanganirwa! Ubu amahanga yose yumijwe n'igikorwa u Rwanda rwakoze cyo kwirasaho rukica abaturage barwo rukoresheje M23 kugira ngo rubone uko rusiga icyaha ingabo za Congo ari agahomamunwa! u Rwanda ubu rwahawe akato mu rwego mpuzamahanga kubera raporo z'impuguke za ONU zemeza ko ibisasu byaguye mu Rwanda n'i Goma byarashwe n'umutwe wa M23 (Kanda aha usome uko Uburayi bwamagana M23).
Hagati aho Lambert Mende umuvugizi wa leta ya Congo yavuze ko igihugu cye cyahamagaje ugihagarariye mu Rwanda (ambasaderi), kuko Congo itishimiye imyitwarire y'u Rwanda mu ntambara M23 yashoye kuri Congo, Mende yavuze kandi ko imishyikirano n'umutwe wa M23 yarangiye ko hategerejwe imyanzuro y'umuhuza ariwe Museveni! Bityo Congo ikaba isaba M23 gushyira intwaro hasi igakora politiki nk'abandi bose ! Kanda kuri iyo vidéo wumve Mende uko asubiza ibibazo by'abanyamakuru ku kibazo cya M23!
Ku mbuga zinyuranye za internet urabona abanyepolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa kagame basa n'abacecetse; gusa kurubuga rwe rwa "Twitter", umunyapolitiki Twagiramungu Faustin yanenze imyitwarire igayitse y'igikorwa cy'u Rwanda rushinjwa na ONU kwirasaho kugira ngo rubone impamvu yo kurwinjiza mu ntambara! Uburyo Twagiramungu yabivuzemo agaya icyo gikorwa byarakaje intore za FPR ziratukana karahava ngo kuko Twagiramungu atavugiye Kagame Paul ngo ashyigikire ko ibikorwa arimo ari gukora ari ibya kigabo! Dore uko Twagiramungu Faustin (Rukokoma) yanenze imyitwarire ya Kagame mu ntambara ya M23 kuri twitter:
11H55: Inkuru yaramutse ivugwa muri iki gitondo mu karere gakikije Goma n'ibyishishimo abaturage batuye Kibumba bagaragarije ingabo za Congo bamaze kubona uburyo abarwanyi ba M23/RDF bayabangiraga ingata biruka bahunga ingabo za Congo. Ubu ingabo za Congo ziragenzura Kibumba ubu imirwano ikaba irimbanyije hagati y'ingabo za FARDC na M23/RDF hafi y'akarere ka RUGARI; Abakongomani b'abaturage bakomeje gukurikira ingabo zabo kurugamba rwo kurwanya M23.
Nyuma y'ifatwa ry'agasozi bita "Tois antennes" gaherereye muri Kibati n'ingabo za Congo ,byatumye zibona uburyo byo kwinjira muri Kibumba neza, ejo ku gicamunsi umuvugizi w'ingabo za Congo Olivier Hamuli yavuze ko ingabo za Congo zitarinjira muri Kibumba neza ariko ko biboroheye kuyigenzura bari kure, ku mugoroba amakuru menshi yavaga kurugamba yemezaga ko ingabo z'u Rwanda zagotewe Kibumba , muri iri joro nibwo ingabo za Congo zinjiye muri Kibumba. Ingabo za Congo ziremeza ko zidashobora guhagara ko biramutse bigenze gutyo M23/RDF yahita ibona uburyo bwo kwisuganya ikanabona n'uburyo ihabwa ibindi bikoresho n'u Rwanda ikabagarukana inyuma , n'iyo mpamvu ntagahenge kabonetse ku rugamba , M23/RDF nayo ikomeje kwiruka cyane ngo irebe ko yasiga ingabo za Congo ikagera kure ikabona uko yisuganya!
Hasi aha murabona ku mashusho y'uburyo imirwano ya Kibumba yagenze muri iki gitondo n'uburyo ingabo za Tanzaniya ziri kurasa ibisasu by'urufaya bya muzinga kuri M23.
Ubwanditsi