Rwanda-RDC: Ingabo z'Afurika y'epfo zimaze gusenya intwaro nini n'ibikoresho by'intambara u Rwanda rwohereje byo kurinda umupaka warwo na Congo!
Aho umutindi yanitse ntiriva ! Kuri uyu wa kane taliki ya 29/08/2013 ministre Mushikiwabo niwe wafashe ijambo maze atangaza intambara,yavuze ko u Rwanda rudashobora gukomeza kwihanganira ubushotoranyi bw’ingabo za Congo ziri kurasa ibisasu k’ubutaka bw’u Rwanda ; nibwo yategetse ingabo gusohora ibimodoka by’intambara n’intwaro ziremereye maze babyereka abaturage barafotora , babinyuza kuri televizisiyo isi yose ibireba sinakubwira ! Kubera ubumenyi buke mu ikoranabuhanga u Rwanda rwifitiye , uko berekanaga izo ntwaro bavugako zigiye kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo, niko za ndege zitagira umupiloti (zitwara) zitwa Drones zagendaga zizikurikirana , abasilikare b’igihugu cy’Afurika y’epfo bamenya ubwoko bw’intwaro u Rwanda rugiye kurwanisha dore ko inyinshi Kagame Paul yaziguze muri icyo gihugu , maze bazikorera umupango !
Amakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru « voiceofcongo.net » aremeza ko izo ntwaro u Rwanda rwerekanye ko zigiye kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo zinjiye kubutaka bwa Congo kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/08/2013 mu masaha ya nyuma ya saa sita, zikaba zinjiriye kumupaka wa Bunagana. Zikimara kwinjira kajugujugu z’ingabo z’Afurika y’epfo zahise zizigabaho igitero maze ziziminjiraho urusasu zirazisenya. Icyo kinyamakuru kivuga ko atari intwaro nini z’u Rwanda gusa zasenywe ko ahubwo izo ndege zarashe n’imodoka nyinshi z’amatoyota arimo abasilikare b’u Rwanda ; icyo gitero cy’indege cyashwanyaguje izo ntwaro u Rwanda rwari rwinjiranye cyatumye ingabo za Congo FARDC zishobora kwigarurira akarere ka Cyibumba.
Amakuru y’ingabo za Congo zinjiye Cyibumba avuga ko abarwanyi ba M23 bari barigaruriye ako karere ubu bagoswe , akaba ntayandi mahitamo bafite uretse kwishyira mu maboko y’ingabo za Congo FARDC cyangwa bagahungira mu Rwanda. Biravugwa ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu abarwanyi ba M23 bari batangiye guhunga bava muri Kibati aho ubuyobozi bukuru bwabo bwari buherereye !
Mu gihe u Rwanda rwavugaga ko rwohereje intwaro zo kurinda umupaka warwo ngo zibuze ibisasu bigwa kubutaka bw’u Rwanda, umuvugizi w’ingabo za Congo Olivier Hamuli yatangaje ko ingabo z’u Rwanda nizinjira kumugaragaro muri Congo, ingabo za Congo nazo ziteguye kwinjira kubutaka bw’u Rwanda (kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye).
Ubwanditsi