POLITIKI/ ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA RIKOMEJE GUKANGURIRA URUBYIRUKO GUTINYUKA GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWARWO.

Publié le par veritas

Faustin-Twagira-rdi.pngKuri iki cyumweru kuwa 30 Kamena 2013, inama y’ubuyobozi bwa RDI–RWANDA RWIZA yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.


Mu ngingo zasuzumwe, harimo iburizwamo ry’urugendo rwa Prezida wa RDI mu Rwanda, n’uruhare rw’abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, mu micungire y’igihugu cyabo.


Ku byerekeye iburizwamo ry’ubutumwa Prezida w’Ishyaka yagombaga kujyamo mu Rwanda tariki ya 20 Kamena 2013, inama yamenyeshejwe ko ubutegetsi bw’i Kigali na n’ubu bukomeje kwima Nyakubahwa Twagiramungu uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda, ndetse na pasiporo ye ikaba ikiri mu maboko y’Ambassade y’u Rwanda i Buruseli, ku mpamvu zitarasobanurwa.


Kuri iyo ngingo, inama yishimiye ko intumwa y’ishyaka PDP-IMANZI, Bwana Gérard Karangwa Semushi, we yashoboye kugera mu Rwanda tariki ya 21 Kamena 2013, muri gahunda amashyaka yombi afatanyije yo gukorera politiki imbere mu gihugu. Inama yashimangiye ko kujya mu Rwanda ari uburenganzira bwa buri mwenegihugu, kandi ko Ishyaka RDI ritazahwema gushishikariza abanyarwanda gukomeza guharanira ko ibintu bihinduka, kugira ngo abana b’u Rwanda bahejejwe ishyanga n’ingoma y’igitugu, bashobore gusubira mu gihugu cyabo bemye kandi bagifitemo umutekano.


Niyo mpamvu, uko byagenda kose, Ishyaka RDI–RWANDA RWIZA ritazatezuka ku mugambi waryo wo gukorera politiki mu Rwanda, hagamijwe ko mu gihugu haboneka uruvugiro (political space) rwatuma umunyarwanda wese wiyumvamo ubushake n’ubushobozi, atanga mu bwisanzure umusanzu w’ibitekerezo bigamije kunoza imicungire y’igihugu cye no guteza imbere imibereho y’abagituye.


Ni muri urwo rwego Ishyaka RDI ryongeye gusaba abanyarwanda kurushaho kugaragaza umutima ukunda igihugu cyabo, bagishakira inzira zatuma kirangwa na demokrasi n’amahoro arambye, mu bwisanzure n’ubwumvikane bw’abagituye bose, nta vangura iryo ari ryo ryose.


By’umwihariko, Ishyaka RDI rirasaba urubyiruko rw’u Rwanda, aho ruva rukagera, kwicengezamo ko rugomba kugira ijambo mu gihugu cyarwo n’uruhare rugaragara mu micungire yacyo. Kubw’ibyo, abasore n’inkumi basabwe kwima amatwi abanyapolitiki babatera ubwoba babagerekaho amahano yakozwe bataravuka cyangwa bakiri bato, hagambiriwe kubaheza mu bucakara. RDI irasaba kandi urubyiruko gutangira kwitoza umuco mwiza wo kujya impaka, bibumbira mu mashyirahamwe agamije kungurana ibitekerezo, hashingiwe kw’isesengura ry’amateka y’u Rwanda. Ibyo bizabafasha kwimenyereza hakiri kare ubuhanga mu by’ubuyobozi (leadership), bityo mu gihe kitarambiranye bakazagirira akamaro igihugu cyacu, bakigeza ku mpinduramitegekere inyuze mu nzira z’amahoro.


Mu kurangiza, Ishyaka RDI ryifurije abanyarwanda isabukuru nziza y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, ryongera kwibutsa ko ubwigenge nyabwo ari ubushingiye ku bwisanzure bwa buri wese, kandi ko buri munyarwanda akwiye gukomeza kubuharanira, mu bufatanye n’ubwuzuzanye bigomba kuranga abakunzi b’amahoro na demokarasi.


Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 01 Nyakanga 2013.


Mbonimpa Jean Marie

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA

(Sé)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article