Muri Tanzaniya , Perezida Barack Obama aramagana ibihugu biha inkunga imitwe irwana muri Congo!

Publié le par veritas

http://wscdn.bbc.co.uk/worldservice/assets/images/2013/07/01/130701170659_obama_tanzania_304x171_reuters.jpgMuruzinduko rwe muri Tanzaniya , Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama yasabye ibihugu bituranye na Congo guhagarika mu maguru mashya inkunga  bitera imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu.

 

Perezida Obama nta gihugu na kimwe yatunze agatoki mu gufasha iyo mitwe ihungabanya umutekano muri Congo, ariko ibihugu by’u Rwanda na Uganda bishinjwa n’umuryango w’abibumbye guha inkunga umutwe wa M23 guhera mu mwaka w’2012. Ku italiki ya 20 kamena 2013 ibinyamakuru byashyize ahagaragara indi raporo nshya y’impuguke za Loni ishinja igihugu cy’u Rwanda gukomeza guha inkunga umutwe wa M23.

 

Muri iyo raporo nshya y’impuguke za ONU yashyizwe ku mbuga za interneti guhera ku italiki ya 29 kamena 2013, irerekana ko igihugu cya Uganda cyahagaritse inkunga cyateraga umutwe wa M23, ariko igihugu cy’u Rwanda kikaba gikomeje guha inkunga umutwe wa M23. Iyo raporo y’impuguke za ONU iragaragaza ko umutwe wa M23 wacitse intege kuva aho ingabo za Bosco Ntaganda zirenga 788 zihungiye mu Rwanda kuburyo ubu bisigaye bigora M23 kugenzura neza igice yafashe kingana na kirometero kare 700 ariko M23 ikaba ikomeje kwinjiza urubyiruko mu gisilikare cyayo irukuye mu Rwanda ndetse n’igihugu cy’u Rwanda kikaba gikomeje kohereza ingabo zacyo mu mutwe wa M23 ndetse n’abasilikare ba M23 bahungiye mu Rwanda icyo gihugu kibagarura ku ngufu muri M23.

 

Raporo y’impuguke za Loni ikomeza ivuga ko u Rwanda rwakomeje gushyirwaho igitutu cy’amahanga bituma ku italiki ya 10 werurwe 2013 ruhagarika umu colonel wo mungabo zarwo witwa Jomba Gakumba bitewe ni uko yatunzwe agatoki n’imiryango mpuzamahanga mu gikorwa cyo guha intwaro umutwe wa M23 igice cya Bosco Ntaganda,abandi bashinjwa icyo gikorwa u Rwanda rwahagaritse ni Gafishi Semikore na Théo Bitwayiki kimwe n’abandi ariko abo bose bahagaritswe bahise bafungurwa nk’uko bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga ubu bakaba bakomeje ibikorwa byabo. Twakwibutsa ko u Rwanda rwanze abakozi 2 bo mu itsinda mpuzamahanga zikurikirana ibibera muri Congo , none izo mpuguke rwemera nazo zihamije ko rukomeje gufasha umutwe wa M23. 

 

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2012-07-08T170120Z_911904069_GM1E87902PD01_RTRMADP_3_CONGO-DEMOCRATIC-REBELS_0.JPGIcyo gikorwa cyo gufasha umutwe wa M23 kikaba kinyuranye n’amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono Addis Abeba ku italiki ya 24 Gashyantare 2013, Perezida Barack Obama ari imbere y’abanyamakuru muri Tanzaniya yavuze ko ikingenzi atari ugushyira umukono kuri ayo masezerano ko ahubwo ikihutirwa ari ukuyashyira mubikorwa, ibyo guha inkunga imitwe yitwaje intwaro itera umutekano muke muri Congo bigahagarara.

 

Mbere yo kugera muri Tanzaniya avuye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo , perezida Obama yamaganye abayobozi b’ibihugu by’Afurika batubahiriza demokarasi, Perezida Obama yagize ati : « mu bihugu byinshi hari abayobozi bitwara nk’amabandi, bakigira abarwanyi ndetse bakanacuruza abantu, abo bose nibo babuza Afurika gutera imbere … amateka atwigisha ko amajyambere nyayo agerwaho igihe ubutegetsi bukora ibyo abaturage bifuza aho gukora ikinyuranyo» ! Perezida Obama yamaganye kandi abayobozi b’ibihugu by’Afurika basahura umutungo w’ibihugu bayobora bakaniba amajwi mu gihe cy’amatora kugira ngo bakomeze kugundira ubutegetsi ; perezida Obama yatunze agatoki abakuru b’ibihugu bigisha abaturage babyo kwanga demokarasi ngo iyo demokarasi ni umuco w’Amerika !

 

Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya wakiriye Obama yishimiye inkunga Amerika itera icyo gihugu kandi akaba yizeye ko iyo nkunga izakomeza. Kikwete kandi ntiyakiriye Obama gusa ahubwo yakiriye na Perezida Georges Bush na Madame we baje baherekeje Obama ; ibyo bikaba bidakunze kuboneka ko abakuru b’ibihugu bombi b’Amerika bakorera uruzinduko rimwe mu gihugu kimwe cy’Afurika.

 

 

Ubwanditsi 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article