Politiki: FPR irimo irindagiza abanyarwanda ngo bagiye gutora abadepite kandi yararangije kubatora kera !
[Ndlr : FPR yafashe abanyarwanda nk’ibigoryi ! Ihora ibahohotera , ibabeshya ikibwira ko ibyo ikora batabibona , birababaje ko amahano FPR ikorera abaturage azagira ingaruka zikomeye kumuryango nyarwanda kurusha izawubayeho kuva mu mwaka w’1994. FPR Irashaka gushuka abanyarwanda ngo bagiye gutora abadepite kandi yararangije kubatora kera !Dore uko kurubuga rwa FPR badusobanurira uko amatora y’ingirwabadepite yakozwe : « Abagize inama nyobozi z’abanyamuryango ba FPR zatoranyije bane muri 20 bari batowe kuva ku rwego rw’akagali muri buri karere, nyuma yari yabaye kuwa 7 Nyakanga, abanyamuryango ba FPR ku rwego rw’Akagali bakitorera umugabo n’umugore. Urutonde rw’abakandida ruzabanza rwoherezwe mu bunyamabanga bwa FPR hatoranywemo abazarihagararira mu matora yo mu kwa cyenda ». Urubuga rw’igihe.com rwaduhaye inkuru yashimangiraga ko FPR yangije gutora abadepite bayo muri aya magambo : « Mu myiteguro y’amatora y’abadepite ateganijwe kuwa 16 Nzeri, iyo nama ya FPR ku rwego rw’igihugu yemeje abakandida 72 bazahagararira FPR mu matora. Imyanya 8 ni iy’amashyaka ane yemeye kuzafatanya na FPR. » iyo uteranyije abadepite ba FPR n’ab’udushyaka turi mu kwaha kwayo bihura n’imyanya yose 80 !Ubu FPR iri kubeshya ko ngo hatanzwe abakandida 438 ,maze ishyira ahagaragara urutonde rw'umurato gusa rw'abitwa abakandida kandi abagomba kuba abadepite barabibwiwe kera ubu bakaba bari kudodesha imyenda yo kubeshya ngo bari kurahira ! None se ko bigoye gutandukanya abayoboke ba FPR n’abaturage b’igihugu,amatora bavuga y’abadepite amaze iki kandi FPR yararangije gutora kera ? ]
Tariki ya 16-18 Nzeri 2013 mu Rwanda hatenganyijwe kuzaba amatora y’abiyita «intumwa za rubanda », abadepite. Aya matora nk’uko bimenyerewe, ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi riyahezaho abanyarwanda muri rusange ribima uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi. Rigahitamo kubahatira gutora ku ngufu uwo rishaka, rigaheza amashyaka yose atavugarumwe, umutungo w’igihugu ugakoreshwa nta nkomyi cyangwa abanyarwanda bagahatirwa ku ngufu gutanga amafaranga yo gutegura ayo matora ndetse inshuro nyinshi mbere y’amatora inzirakarengane zikahasiga ubuzima, abantu bagatotezwa, bagahimbirwa ibyaha abandi bagashyirwa mu bihome hirya no hino mu gihugu bazira akarengane.
Hejuru y’iri hohoterwa haniyongeraho ko muri aya matora icyitwa komisiyo y’amatora mu Rwanda cyabaye igikoresho ntavuguruzwa cy’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi. Abagize iyi komisiyo bose, kuva hasi kugera hejuru, bakora nk’abashinzwe guharanira inyungu z’ishyaka rimwe ku buryo usanga hirya no hino mu midugudu abagize iyi komisiyo bafatanyije n’ubuyobozi bwose ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, guturuka hejuru kugeza ku rwego rwo hasi, aribo bajujubya abaturage babahatira gutora ishyaka riri ku butegetsi.
Kubera inyungu zo kwiharira ubutegetsi, ishyaka FPR-Inkotanyi ryakomeje kurwanya igitekerezo ko iyi komisiyo y’amatora yajyamo abantu batandukanye baturuka mu mitwe yose ya politiki y’amashyaka atavugarumwe naryo ndetse n’abandi bantu batandukanye maze ikaba komisiyo yigenga, itabogamye, bityo ntihindurwe igikoresho cy’uwo ariwe wese . Nyamara FPR-Inkotanyi ntibikozwa iracyaharanira kujya mu matora yonyine, itera ikiyikiriza, maze ubundi ikagabira uwo ishatse ikananyaga uwo ishatse ari nako abo yagabiye batongera kwikoza rubanda kuko ntaho baba bahuriye.
Kubera impamvu tuvuze haruguru, aya matora azaba tariki ya 16-18 Nzeri 2013 ntakwiye kwitwa ay’intumwa za rubanda « abadepite » kubera impamvu zikurikira :
1 .Ntabwo wakwitwa intumwa ya rubanda kandi abaturage bataragize umwanya usesuye wo kuguhitamo bashingiye kucyo uzabamarira ngo nibanabona utari kubakorera neza babe bafite uburenganzira bwo kukuvanaho ;
2 .Nta kuntu wasobanura ukuntu umuturage yatora umuhagarariye kandi nta mwanya afite wo kuba yatora uwo ashaka ndetse no mu matora uwo muturage ntahabwe uburenganzira bwo kurinda amajwi y’umukandida yahisemo ;
3 .Ntabwo mu gihugu haba amatora akozwe n’ishyaka rimwe ngo nurangiza uvuge ko abatowe bahagariye rubanda ;
4 . Hari igikangisho FPR-Inkotanyi yashyize ku banyarwanda ngo cyo « gutora neza » (gutora FPR-Inkotanyi) ubwo utayitoye akajya ku nkeke yo kwitwa umwanzi w’igihugu, ubwo ndetse agasa n’uwambuwe uburenganzira bwo kuba umunyarwanda wuzuye.
Iyi mikorere y’amatora akorwa muri ubu buryo bigira ingaruka ku bitwa intumwa za rubanda kuko usanga iyo bamaze gushyirwa mu myanya ibyo kuvuganira rubanda bisa n’ibitabareba ahubwo bagaharanira gushimisha uba yabahaye umwanya ngo hato batavanwa ku rutonde imbehe yabo ikaba irubamye.
Nonese, ko n’ubundi aba badepite barangije manda yabo, bakaba baniyita intumwa za rubanda, ko nta n’umwe muri manda zitandukanye bamaze kurangiza wigeze agira icyo avuga ku bibazo bitandukanye bihangayikishije abanyarwanda aribyo :
1 .Itegeko ry’ubutaka ndetse n’imisoro ihanitse yabwo, ibi byose bisa naho bigamije kwambura ubushobozi abaturage no kubakenesha;
2 .Gusenyera no kwambura abaturage imitungo yabo mu buryo budakurikije n’amategeko, bigakorwa buri munsi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ;
3.Inzara ubu yugarije abaturage kubera guhatirwa guhinga igihingwa kimwe, kurandurirwa imyaka, ndetse no kugurirwa ku ngufu ibyo bejeje ku giciro gito cyane ku buryo umwuga wabo ukiza abambari b’ingoma ya FPR-Inkotanyi bihisha mu izina ubu ryadutse rya ‘Rwiyemezamirimo’ maze abawukora bo bagakomeza gutindahara. Usibye ku bihingwa ngandurarugo, no mu bihingwa ngengabukungu nk’ikawa, icyayi n’ibindi, naho abaturage bahora bataka ko bahabwa igiciro cyo hasi ariko ntawe ubitayeho ;
4.Ukudasaranganya bikwiye umutungo w’igihugu bikaba biri kubyara ingaruka zikomeye z’ubusumbane hagati y’abanyarwanda, imishahara itandukanye cyane aho bamwe bahembwa agatubutse abandi bicira isazi mu jisho, ubushomeri bugenda bwiyongera cyane cyane mu rubyiruko kugeza ubwo bamwe bishora mu kunywa ibiyobyabwenge kubera kwiheba, amakoperative yahinduwe uburyo bwihuse bwo kwambura abaturage utwabo nta nkomyi ;
5.Ikibazo gikomeye cy’uburezi bugenda buta ireme uko bwije n’uko bukeye, noneho ubu hakaba hariyongeyeho no kwima abanyeshuri inguzanyo zo kwiga muri kaminuza aho bigaragara ko igice kinini cy’abana b’u Rwanda bagiye guhezwa ku burezi hakoreshejwe amayeri y’ibice bisigaye byimakajwe mu bice by’abanyarwanda (abahanya, abatindi …) bikorwa mu buryo budafututse ku buryo hatagize igikorwa byafatwa nk’ubundi buryo bushya bwo kuvangura abanyarwanda ;
6.Kubangamira uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guhiga bukware abatavugarumwe na leta, no kubamarira mu munyururu ;
7.Ibangamirwa ry’amahoro mu karere u Rwanda rurimo aho ndetse n’ubutegetsi bwa leta ya Kigali bushinjwa ku kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu karere no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bihugu duturanye ;
8.Kunyereza umutungo wa leta ubu byabaye nk’indwara ariko birenzwa amaso ku buryo buri mwaka amamiriyari aburirwa irengero izo ntumwa za rubanda zikaruca zikarumira ;
9 .Ikimenyane mu gutanga akazi .
Nta mpamvu n’imwe nta n’agaciro gakwiye guhabwa amatora ahora akorwa mu Rwanda, mu gihe ayo matora akorwa mu nyungu z’agatsiko, kima abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo gutora abayobozi, no gutorwa mu bwisanzure buzira iterabwoba nk’uko FPR-Inkotanyi yabigize intero n’inyikirizo byayo.
Mbere yo gukora amatora, ishyaka FPR-Inkotanyi ryimakaje igitugu n’iterabwoba mu Rwanda rikwiye kubanza kwemera impinduka mu bya politiki, rigatanga ubwisanzure mu bitekerezo, itangazamakuru ryigenga rigakorera mu bwisanzure, abafunzwe bose bazira ibitekerezo byabo bagafungurwa, komisiyo y’amatora ikavugururwa, maze koko abaturage bagatora abayobozi bafite ubushobozi n’ububasha bwo gukora baharanira inyungu z’ababatumye aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko k’ishyaka rimwe rya FPR-Inkotanyi.
Nta gaciro na gake kahabwa amatora akorwa mu buryo bw’amariganya butubahiriza amahame ya demokarasi ! Igihe kirageze ngo buri munyarwanda yamagane igikorwa cyose kimwima uruhare akwiriye kandi yemererwa n’itegeko nshinga ndetse n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.
Ndlr: Amashusho nkaya atwereka ingaruka zo kuniga demokarasi nk'uko ubu I Burundi bashaka kuniga Agatho RWASA/
RWASA yaje kunyegera nyuma agaruka yiyereka abanywanyi be nk'intwari
Inkuru ya Beatrice Umutesi