Ministre Didier Reynders w'Ububiligi nta kozwa ibyo gushyira abarwanyi ba M23 mu ngabo za Congo ahubwo amahanga agomba kubarwanya niba ashaka kugirirwa ikizere!

Publié le par veritas

http://afriquinfos.com/fotografias/fotosnoticias/2013/8/14/int-44007.jpgAmase ya kera ngo ntagihoma urutaro,amayeri y’imishyikirano inkotanyi zakoresheje zifata ubutegetsi mu Rwanda mu myaka y’1990-94, ashobora kutazihira mu mishyikirano zishaka gutsindagira leta  ya Congo ! Abarwanyi ba RDF/M23 bakubiswe incuro mu mirwano yabahuje n’ingabo za Congo mu kwezi kwa Nyakanga 2013 ; kuko RDF/M23 bari bihaye kugaba ibitero ku ngabo za Congo nk’uko bisanzwe kugirango bigarurire umujyi wa Goma maze babone uko bategeka Congo gusubira mu mishyikirano i Kampala, no gutegeka Congo kongera kwinjiza ingabo z’u Rwanda mu ngabo za Congo ziyita abarwanyi ba M23. RDF/M23 bamaze gukubitwa incuro basubiye inyuma maze bazana amayeri yo gusaba Museveni na Mary Robinson gutegeka Congo guhagarika intambara ngo kuko babona abatutsi bagiye kongera gukorerwa jenoside ! Ariko mubyukuri ibyo byose RDF/M23 yabikoreye kugira ngo ibitero bihagarare ibone uko yisuganya  kandi amahanga ategeke Congo gushyikirana nayo kungufu!

 

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ushyiriyeho abayobozi bashya, wahamagaje n’ingabo z’ibyitso zihishe mu ngabo za Congo ngo zize zibatere ingabo mu bitugu, ni muri urwo rwego umu colonel witwa Bisamaza n’abandi basilikare bakuru b’u Rwanda bihishe mu ngabo za Congo bivumbuye ku gisilikare cya Congo bari bayoboye i BENI bajya muri M23 i  Rutshuru, ibyo bikaba byarakozwe kuwa kabiri ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi ari i kinshasa , bihita bimwereka ko ibyo abakongomani bajya bavuga aribyo koko !

 

Ubusanzwe , abakongomani bavuga ko igihugu cya Congo gifite ingabo ebyiri zifite izina rimwe : izambere zitwa FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo), tugenekereje mu kinyarwanda tukaba twavuga ingabo za repubulika iharanira demokarasi ya Congo ; noneho izindi ngabo za Congo zikaba zitwa nazo (FARDC) ariko iryo jambo rikaba mu dukubo (entre guillaumes), bishatse kuvuga (Forces Armées Rwandaises Déployées au Congo) tugenekereje , ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu gihugu cya Congo ! Mu gihe M23 yarwanaga na FARDC igafata umujyi wa Goma, abakongomani bo bavuga ko ari FARDC igizwe n’ingabo z’u Rwanda yarwanaga ! Ubwo Colonel Bisamaza nabo bari kumwe bajyaga muri M23 bavuze ko babitewe ni uko Congo yanze kubashyira kurugamba ngo barwanye M23, igisubizo babonye akaba ari ugusanga M23, abakongomani bo bakabona ari (FARDC) iri gusubira iwabo !

 

http://inzocongo.net/var/ezwebin_site/storage/images/infos-locales/affaires-publiques/le-chef-d-etat-major-des-forces-terrestres-congolaises-le-general-francois-olenga-declare-la-guerre-video/56958-1-fre-FR/Le-chef-d-etat-major-des-forces-terrestres-congolaises-le-General-Francois-Olenga-declare-la-guerre-video_full_article.jpeUmuyobozi mukuru w’ingabo za Congo Gen Olenga François nawe aremeza ko ingabo za Congo zirimo abayobozi benshi bakorana n’umwanzi ;ubu akaba arimo afata ingamba zo gukemura icyo kibazo ndetse bikaba biri no mubyatumye adakomeza urugamba rwo kurwanya M23 kandi ari gutsinda ,kugira ngo hatagira umuturuka inyuma! Kuba abasilikare bakuru bavuga ikinyarwanda bikura mu gisilikare cya Congo bakajya mu mutwe wa M23 (umwanzi), bihita bisenya amayeri M23 yashyiraga kuri leta ya Congo yo kuvanga abarwanyi b’uwo mutwe n’ingabo za Congo ! None se ko abarwanyi ba M23 bikuye mu ngabo za Congo kandi ari na bayobozi murizo , barasaba gusubira mu ngabo za Congo ngo bahabwe iyihe myanya batari bafite ? Nyamara icyo cyifuzo M23 igihinduye ubusa kandi aricyo Museveni na Mary Robinson bari batsimbarayeho bashaka kugitsindagira leta ya Congo !

 

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi mu rugendo arimo muri Congo akaba yareteye utwatsi icyo kifuzo cyo gushyira abarwanyi ba M23 mu ngabo za Congo, yabivuze muri aya magambo : «Ndemera ko ibyo kuba imburagihana no kwinjiza imitwe y’inyeshyamaba mu ngabo za Congo bigomba guhagarara,ni ngombwa ko hacibwa umurongo utukura ntarengwa muri urwo rwego,ndizera ko ibiganiro bishobora gukomeza gukorwa, ariko igihugu cya Congo cyatanze byinshi mu biganiro cyagiranye n’umutwe wa M23 » .

 

Ibiganiro bihuza leta ya Congo n’umutwe wa M23 byatangiye mu kwezi k’ukuboza 2012 bibera mu mujyi wa Kampala muri Uganda ubu byarahagaze kandi umutwe wa M23 ukomeje kwitegura kugaba ibitero ku ngabo za Congo muri gahunda yo kwigarurira umujyi wa Goma n’ubwo ubu hari agahenge.

 

Ministre w’Ububanyi n’amahanga Didier Reynders akaba amaze kurambirwa n’imyitwarire y’umutwe wa M23 mu biganiro urimo na leta  ya Congo, akaba yabivuze muri aya magambo : «ndatekereza ko abayobozi ba Congo bihaganganye cyane birenze ukwemera,ntabwo ushobora gusaba abakongomani kandi nanjye sinabyemera gusubiza mu gisilikare abarwanyi bivumbura bakikura mu ngabo z’igihugu incuro zirenze imwe, ebyiri, eshatu… » yakomeje agira ati : «iyo winjiza mu gisilikare abantu batagira imyitwarire myiza niko n’igisilikare wubaka kirushaho kugira imyitwarire mibi » !

 

Ministre Didier Reynders yagarutse no kugikorwa cyo gusaba ibihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari cyane cyane u Rwanda n’Ubugande kubahiriza amasezerano byashyizeho umukono ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba yo kugarura umutekano mu karere ! Yabivuze muri aya magambo «Ni ngombwa ko ibihugu 11 byashyize umukono kuri ayo masezerano biyubahiriza , ni ngombwa ko igihugu cya Uganda n’u Rwanda bigira ubushake bwo gushaka ibisubizo aho kuregwa buri munsi kuba nyirabayazana w’ibibazo ». Yakomeje agira ati « Yego ni ngombwa kwiha igihe, ariko abaturage barababaye cyane cyandi bakeneye ibisubizo byihutirwa, aho ibintu bigeze ni uko umuryango mpuzamahanga  ushobora kutongera kugirirwa ikizere burundu niba ntagikozwe nyuma yo gusinya amasezerano no kohereza umutwe w’ingabo udasanzwe ».

 

Ikibazo kijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Didier Reynders yakiganiriyeho kuburyo bw’umwihariko na ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo kuwa mbere,naho kuri uyu wa gatatu akaba yakiganiriyeho na Perezida Kabila na Ministre w’intebe wa Congo. Biteganyijwe ko Didier Reynders azasura umujyi wa Lubumbashi nyuma agasura Naïrobi muri Kenya na Le Caire mu Misiri.

 

Kuri iyi vidéo murabona FARDC z'u Rwanda muri Congo izo arizo

 


 

 

 

 

Ubwanditsi !

 

 

 

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
<br /> ESE  FPR/RDF  NTIBIGIRA KUMATEKA??? STRATEGY YA “HIT AND TALK” NTIGIKORA NABUSA!!! AMAYELI YA RUTWITSI  YOKWIGARURIRA EASTERN-CONGO<br /> YARAMENYEKANYE. ABACONGOMANI NTABWO ARI BA “RIP VAN WINKLE”, BAGEZE AHO BARAKANGUKA. IBYO FPR YAKOREYE BA NYAKWIGENDERA PRESIDENTS JUVENAL HABYARIMANA  NA LAURENT KABILA ISI YOSE IRABIZI !!! “M23” (MOUVEMENT TERRORISTE CONQUISTADOR”) IGOMBA KURWANYWA BYIMAZEYO, ABACONGOMANI BATARASHIRA. Jean Musafiri.<br />
Répondre
N
Ahubwo bashake uko bafata abandi basigayemo maze birukane umwanzi kahave! ubu mu rwanda turakwa amafranga yo gufasha fpr mu matora( eg gsfak 200000, isf nyamasheke 150000 fr, kibogora hospital<br /> 1,500,000,..) buri kigo cya leta kirahatira buri abakozi guteranya amafranga ngo bigure kuri fpr, bbc yazashatse ikiganiro kuri ibi, fpr iratumaze!
Répondre