Politiki: Akarengane ko kujya mu ishyaka wishakiye karavuza ubuhuha mu Rwanda!

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/iad67d39b8929ed48/1326016489/std/oscar-nzeyimana-ntabwo-yatowe-n-abaturage-agatsiko-kamutsindagiye-abaturage-ba-rusizi-ku-buryo-bw-igitugu-kibi-niyo-mpamvu-akora-nk-umuja-w-abamushyiriyeho-gupyinagaza-rubanda.jpg

            Nzeyimana Oscar umuyobozi w'akarere ka Rusizi udashobora no kubaha umuvunyi!

 

 

Ibiri kubera mu Rwanda biteye ubwoba! Inkotanyi zazanye amahano,ikinyoma cyazo kiruta icy'umuhungu wa Semuhanuka wakojeje umutwe ku ijuru! Kugira ngo zisabirize amafaranga mu mahanga zirirwa zivuga ko zifite ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, zigashyiraho amategeko ubwazo zidakozaho imitwe y'intoki nk'abafarizayo! Nimwisomere uko itegeko nshinga zishyiriyeho rivuga ibyerekeranye no kujya mu ishyaka wishakiye, maze musome n'iyi baruwa yageze ku Muvunyi y'umunyarwanda warenganyijwe kuko yayobotse ishyaka PS Imberakuri ariko izo ndyarya zigakomeza kuvunira ibiti mu matwi!

 

Ingingo ya 52 :

Imitwe ya politiki myinshi iremewe. Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’igihugu.


Imitwe ya polotiki igira uruhare mu kwigisha abenegihugu gukora politiki igendera kuri demokarasi, gutora no gutorwa, ikanakora ku buryo abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu myanya n’imirimo itorerwa ya leta. Inzego z’ubuyobozi bw’imitwe ya politiki zigira icyicaro ku rwego rw’igihugu. Itegeko rigenga imitwe ya politiki rigena  icyicaro cy’ubuyobozi bwazo kuzindi nzego z’imitegekere y’igihugu.

 

lettre ouverte m

 

Veritasinfo.fr

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article