Kimwe mu bibazo byajyanye Kagame Paul muri Congo Brazza harimo n'impunzi z'abanyarwanda baba muri icyo gihugu!

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/congo%20rwanda_0.jpgPaul Kagame yasoje uruzinduko yakoreye muri Congo Brazza ku cyumweru taliki ya 17 Gashyantare 2013. Urwo ruzinduko akaba yararumazemo iminsi 2 ari mu mujyi witwa OYO ari naho perezida Sassou- Nguesso wa Congo Brazza avuka.

Abo bakuru b’ibihugu byombi bakaba biyemeje kugaragaza ubushake mu gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano muke uri muburasirazuba bw’igihugu cya Congo Kinshasa mu ntara ya Kivu aho inyeshyamba za M23 zikomeje guca ibintu. Twabibutsa ko intumwa za leta ya Congo ziri mu mishyikirano n’uwo mutwe mu mujyi wa Kampala zatangaje ko imishyikirano yarangiye zikaba zitegereje umwanzuro wa perezida Museveni wa Uganda.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ku kibazo k’impunzi z’abanyarwanda barenga ibihumbi 7 bahungiye muri Congo Brazza, yibutsa ko ubuhunzi bw’abo banyarwanda buzarangira ku italiki ya 20 kamena 2013 nk’uko byumvikanyweho na leta y’u Rwanda n’ishami rishinzwe impunzi rya HCR, bityo kuri iyo taliki bakazaba batakaje ubuhunzi bwabo.

Congo Brazza yahaye ubuhungiro abanyarwanda barenga ibihumbi 7 ;abo banyarwanda bakaba babanye neza n’abaturage ba Congo Brazza kandi bakaba bakora imirimo y’ubuhinzi ,ubworozi n’ubucuzi biteza imbere ubukungu bw’icyo gihugu. Abo banyarwanda bageze muri icyo gihugu mu mwaka w’1997 ubwo Kagame Paul yiyemezaga gutera inkambi z’abanyarwanda bari muri Congo Kinshasa (Ex-Zaïre) agakorera izo mpunzi ibikorwa bya jenoside nk’uko bigaragara muri raporo maping ya ONU, abacitse ku icumu bagahungira mu bihugu binyuranye harimo na Congo Brazza.

Mu mwaka w’2011 Congo Brazza yavuze ko impunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu zizaba zifite uguhitamo gutatu nyuma y’uko ubuhunzi bwabo buzaba burangiye. Uguhitamo kwa mbere ni uko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo Brazza zizahitamo guhabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu ; uguhitamo kwa kabiri ni uko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo Brazza zishobora kujya kuba mu bindi bihugu ; uguhitamo kwa gatatu ni uko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo Brazza zishobora kwiyemeza gusubira mu Rwanda kubushake bwazo ; buri wese akaba afite uburenganzira bwo kuzahitamo ikimunogeye.

http://t1.gstatic.com/images?q=tbn:ANd9GcTeUeVQbeTuZYyNmXVq4i6U1_C7XwOhVoTMmMeVZ5dWf0_dbzB60EfpBU-P-AMu mwaka w’2012 Marcel Gatsinzi ushinzwe impunzi muri leta ya Kagame yanyarukiye muri Congo Brazza kujya gushishikariza abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu gutaha mu Rwanda ;yabijeje ko umutekano wabo utazahungabana mu gihe bazaba batashye ; kimwe mu bibazo impunzi z’abanyarwanda zabajije Marcel Gatsinzi muri urwo rugendo, ni uko zamusabye ko yabanza gucyura umuryango we uri hanze mbere yo gushishikariza abandi gutaha.

Ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rigaragaza muri raporo yaryo ko abanyarwanda 20 gusa bafite icyemezo cy’ubuhunzi aribo bafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda buri mwaka, mu gihe abanyarwanda b’impunzi bari hanze ubu barenze ibihumbi 71 !

Veritasinfo.fr

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Guhunga ni uburenganzira ntakumirwa umuntu ahabwa n'uko afite impungenge ku buzima bwe bwenda gutikizwa. Ntibuhungabanywa keretse ivyatumye ahunga bitakiriho, nta kirahinduka rero icyo bahunze
kiracyahari (Ubutegetsi bubi bwiyita bwiza) kandi ntibakwiye kubizira ahubwo nibafungure imiryango barebe ko natwe tudahambira amabinga none se wabonye igihugu abantu bataganira bisanzuye igihe
cyose umuntu aba yikanga inkeragutabara, intasi, lokodimfunsi, intore, abasirikare, G2, polisi, DMI, CID etc. AMAJYAMBERE AGENDANA N'UBWISANZURE. NAHO INTERO IMWE GUSA NK'IJWI RYA RUSAKE NTAHO
IZATUGEZA NDABARAHIYE. DIVERSITE DANS L'UNITE, CONTRADICTIONS IS THE BASIS FOR DEVELOPMENT.

Répondre
K

Ese Kagame we wari mu ngabo za Museveni ari maneko mukuru ni afite na passport ya Uganda, byamubujije gukomeza kwitwa impunzi.
Nimureke  Kagame akomeze ahirahire muri za decisions zitagira icyo zihindura ku mibereho y'impunzi. Uwavuga ko ahunaguyeho  ubuhunzi kandi wowe wumva uri impunzi yaba  ata igihe.
Ubuhunzi ni situation urimo n'uko wowe wumva ko uri impunzi n'impamvu zabyo. Impapuro , za passports, za declarations za UNHCR ntacyo zihindura.Niba Kagame bituma asinzira kuvuga ko nta mpunzi
z'abanyarwanada ku isi zibaho, bikandikwa mu mpapuro za UNHCR, OK,  igisubizo yakibonye.  Kagame ariko ntiyibagirwe ko Sassou Ngwesso yari inshuti ikomeye ya Habyarimana.

Répondre
J

Ubundi iyo umuntu abonye ubwenegihugu ntaba akiri impunzi mu mategeko amugenga. I Rwanda bakomeza kubita impunzi ntibibuza ko ibyemezo byafatirwa biba
bitabareba.

Ikindi ikibazo cy'abanyarwanda baba muri Congo Brazza, hari ubundi kigeze kwigwaho i Kigali. Leta ya Kagame ikaba yari ishishikajwe cyane ngo gucyura
abantu baba bari mu gisirikare cya Congo. Uwari uyoboye intumwa za Congo Brazza, wari na chef d'etat major de l'armee congolaise, avuga ko abo bagiye mu gisirikare batarebwa niyo mishyikirano.
Impamvu yatangaga, yavuze ko kugira ngo ube umusirikare wa Leta ya Congo ugomba kuba ufite ubwenegihugu bwa Congo. Ko rero abo batakiri impunzi!

Nagerageje inyandiko zijyanye n'ibyavuzwe icyo gihe sinazibona. Hari uzifite yazidushyiriraho.

Répondre
P

Bikomeje kugorana mu burezi,aho abarangije kaminuza bahembwa 147000
by'amanyarwanda ariko umuntu akaba yakibaza ku batangizi bahembwa
atandukanye kandi bakora kimwe n'impamyabumenyi ari zimwe.
Biratangaje kubona akarere ka Nyarugenge gahemba 125000 mu gihe
Bugesera ihemba 97000 nanone mugihe gakenke ihemba 110000 mugihe
gisagara 117000 iryo tundukaniro rikaba ingorabahizi aho umuntu akaba
yakibaza impamvu. Tukaba tubona ari ukwigabiza umushahara wa rubanda
ku turere ku mpamvu zitazwi.
Tuboneyeho kwamaganwa uburyo bahatira abantu kujya muri mwarimu Saaccu
kandi umuntu asanganwe indi compte.
Ibyo byose n'ibindi tutavuze bihutaza rubanda.

Répondre
U

Bwana Ntwari komera.Inama utanze ninziza ariko nagira ngo nkumenyesheko nabakora opposition ntabwo bicaye.Ibya Kigali byo birasukuza kuko nyine ni Leta
iba yabonanye n'indi ariko n'abandi nziko bari gukora kandi abantu bagomba kumva ko ikibazo cy' u Rwanda kitazakemurwa n'ishyaka rimwe gusa. Nakwizeza ko ubu amshyaka amwe amaze kugera kuntera
yogufatanya kandi ngira ngo uziko abishyize hamwe ko takibananira.

Nabonye hari n'abafite impungenege kubirebana n'ikibazo k'impunzi z'abantu ngo zashobora kuzabura aho zijya guhera muri Kemena 2013.

Aha ndagira ngo nibutse abantu bose ko icyemezo cya UNHCR kirebana n'iharagarikwa ry'ubuhinzi kireba Imupunzi nyarwanda zahunze kuva muw'I959 kugeza
1998 zikaba zitari zabona ubuhungiro.

Abafite ubuhungiro ntabwo icyemezo kibareba kimwe nababonye ubwnegihugu bw'ibihugu bibacumbikiye.Abakiri muri procédures nabo iki cyemezo
ntikibareba.

Ikindi ntabwo  abanyamashyaka twagombye guharanira ko abantu bahunga ahubwo tugomba guharanira kuvanaho igituma bahunga kuko guhunga si
ikintu kiza.Ntawe ukwiriye gushimishwa nokuba ari impunzi.

Répondre