Pierre Célestin Rwigema avuye muri amerika aje kwisabira Kagame akazi ! Burya koko icyaha cya jenoside kirasaza ndetse kigahindurwa ikigarasha gicitse bitewe ni uko umuntu yitwaye !
Uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Pierre Célestin Rwigema, aratangaza ko yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga icumi yari amaze yarahunze igihugu. Nyuma yo gusubiza amaso inyuma agasanga icyateye ihunga rye atari impamvu za Leta, ahubwo ari iz’abantu ku giti cyabo, yiyemeje gutaha mu Rwanda. Ndetse ngo yumva atarasaza ku buryo atananirwa gukora imirimo iyo ariyo yose yashingwa n’Umuyobozi Mukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, mu kiganiro n’abanyamakuru Pierre Célestin Rwigema yatangaje ko agarutse mu Rwanda ngo afatanye n’abandi kurwubaka ndetse ngo abona rugeze heza. Yagize ati : “Ngize amahirwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akongera kungirira icyizere, sindasaza niteguye kongera gutanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu cyanjye.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iminsi ibiri ageze mu Rwanda, Pierre Célestin Rwigema yatangaje ko akimara kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yatangiye kwakira amakuru amubwira ko hari abantu bashaka kumufungisha. Yagize ati : “Mu kwegura kwanjye nta kibazo nari mfite, ariko kuko iyo utakaje ubuyobozi utakaza n’imbaraga nyinshi, nanjye hari abantu bari batangiye kungambanira ngo bamfungishe.”
Ati : “Mu bashakaga kumfungisha, harimo Gerard Gahima wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika kuri ubu nawe wahunze igihugu”. Rwigema avuga ko yamushyiriyeho n’impapuro zimuta muri yombi, zimushinja icyaha cya Jenoside, aho yari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Ku kibazo cyo kumenya icyatumye ahunga n’abari bamubangamiye, yasubije ati "Murabizi, nagize ibibazo ndetse bamwe ntibiyumvisha ibyo ari byo, n’ubwo byageze aho bigakemuka, uko byari bimeze icyo gihe byatumye ngeze hanze naragize n’imvugo itari nziza, cyane cyane nyuma ya manda zanditswe n’uwahoze ari umushinjacyaha Gahima Gerad, nyuma nza kubikurikirana nsanga bitari bishingiye kuri Leta ahubwo ari abantu ku giti cyabo bashakaga kuncisha umutwe, cyane cyane abo twabanaga mu ishyaka kera"
Rwigema yagarutse ku itahuka rye, avuga ko ntawamuhatiye kugaruka, ati " Sinigeze nteganya guhunga, ariko nateganyije guhunguka .... Ubu ndagarutse, ndaje kubwanjye, ngo mfatanye na Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda muri rusange kubaka igihugu cyanjye."
Asubiza ikibazo yari abajijwe ku buryo impapuro zaje kumukurirwaho, Rwigema yatangaje ko nyuma y’iperereza ry’ubushinjacyaha bwa Repubulika, bemeje ko ari umwere bagendeye ku byo abaturage b’aho yari atuye mu Rwampara batangaje.
Ku kibazo cya filimi Hotel Rwanda, nk’umwe mu bahungiye muri Milles Collines ndetse akagira amahirwe yo kureba iyo filimi mbere, yavuze adashidikanya ko inkuru ivugwa muri iyi filimi ari inyungu zigamije gutesha agaciro ibyabaye. Ati : “Urebye inkuru ya filimi berekana ko hari ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, ariko ikibyica ni uburyo basobanuye ibyabaye.”
Avuga mu rurimi rw’icyongereza, Rwigema uvuga ko yagize amahirwe yo kuvugana na Rusesabagina akamugira inama yo kuvugisha ukuri, yagize ati : “It’s a kind of downplaying Genocide memory for business.”
Rwigema wemeza ko amaze gusubiza amaso inyuma akareba aho u Rwanda rugeze n’ibyo Perezida Kagame yakoze, yiyemeje ko nawe hari umusanzu yatanga mu gukomeza kubaka igihugu. Ku bijyanye n’umutungo yari afite mu gihugu mbere yo kugenda, ahereye ku nka yari yoroye yagize ati:" nta cyo nasanze, ariko ibintu birashakwa kandi birahahwa".
Pierre Celestin Rwigema yatangaje ko yishimiye uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere byihuse, kandi mu buryo bugaragarira buri wese.
Iyi nkuru tuyikesha : igihe.com