u Rwanda nirukureho ibitera ubuhunzi naho kubabarira abakoze ibyaha ni ubuhendabana kandi guhunga si icyaha!

Publié le par veritas

026-ifungwa-copie-1.jpgBimaze kugaragarira abantu benshi ko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda nikidakemuka mu mahoro bishobora kongera kugarura intambara  y’amasasu mu Rwanda kuko amahanga arambiwe ubuhunzi bw’abanyarwanda. Ntabwo amahanga arambiwe gusa impunzi ahubwo afite n’impungenge z’uko nubu zikomeza kwiyongera kuko ubutegetsi bwo mu Rwanda bukomeje guhonyora uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho mu mahoro kubanyarwanda, kutagira demokarasi, ubutabera busesuye ; kubuzwa uburenganzira bwibanze bwo kugira umutungo bwite harimo no kwicisha abaturage inzara : ubu hafi 85% by’abaturage bakaba barwaye indwara ya Bwaki itewe n’indyo nkene. Kubera ibyo bibazo byose biterwa n’ubuyobozi bubi bwitwaza ivangura ry’amoko no kugirira nabi abatabukomera amashyi bituma ubu abanyarwanda bakomeje guhunga, kuri ibyo byose hakiyongeraho ikibazo cyo gucecekesha abaturage ngo batavuga ibitagenda kuburyo ubu umunyarwanda abumbura umunwa gusa ari uko agiye kwivuza amenyo cyangwa gufata ifunguro  yagize amahirwe yo kuribona !

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abashinwa  Xinhua mu nkuru yabyo yo kuwa 21/10/2011 ;leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iremeza ko izafata icyemezo gihamye ku mbogamizi zo gushyira mu bikorwa icyemezo leta y’u Rwanda yafashe cyo « kwambura abanyarwanda ubuhungiro » (la clause de cessation)kuva ku italiki ya 31/12/2011, mu gihe cyose Congo izaba isabwe kumugaragaro kubahiriza icyo cyemezo ; ibyo bikaba byaratangajwe na ministre wungirije w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Congo Bwana  Ignace Gata Mavita.

Icyemezo cyateguwe na leta y’u Rwanda cyo kwambura ubuhungiro impunzi z’abanyarwanda, cyumvikana y’uko umunyarwanda wese uzaba ari hanze y’u Rwanda atarasaba gusubira mu gihugu cye mbere y’iriya taliki yavuzwe haruguru azaba atakaje ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.

Muri Congo harabarirwa impunzi z’abanyarwanda zigera ku 45.000 muri Kivu y’amajyepfo n’impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi 120.000 muri Kivu y’amajyaruguru. Bwana Mavita akaba yaragize icyo abwira abari mu nama mpuzamahanga yateranye kuwa kane taliki ya 20/10/2011 i kinshasa yigaga ku bibazo biterwa n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari kubutaka bwa Congo mu gice cy’uburasirazuba bw’icyo gihugu, abari muri iyo nama bakaba barasabye leta ya Congo kugira icyo ivuga kuri icyo kibazo.

Bwana Mavita yamenyesheje abari muri iyo nama ko Leta ya Congo izasaba umunyamabanga mukuru wa Loni gushyiraho umuhuza uzafasha leta ya Congo gucyura impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cyabo zigataha iwabo. Abari muri iyo nama nabo bifuje ko umuryango mpuzamahanga wafasha mukumenyekanisha aho impunzi z’abanyarwanda ziherereye mu bindi bihugu kandi abari muri iyo nama bagaragaje ko impunzi z’abanyarwanda kubutaka bwa Congo ari ikibazo cy’umutekano mucye mu karere kose. Abari mu nama Kandi basabye ko leta y’u Rwanda yashyiraho itegeko ry’imbabazi rusange ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo no mu bindi bihugu kugirango zishobore gutaha.

Inkuru ya : Xinhua yo kuwa 21/10/2011

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi cyatohoje, yemeza ko intumwa idasanzwe ya
perezida Obama ,  Amb Carson Jonnie, ari we munyamabanga wa Leta Zunze z’ Amerika  wungirije ushinzwe afurika ,yageze mu Rwanda mu minsi ishize , ashyiriye Perezida Kagame ubutumwa
bukarishye bwa perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, Barrack Obama.

Nk’uko bamwe mu bantu bari hafi ya perezida Kagame babitangarije Ikinyamakuru
Umuvugizi, Amb Carson yagiye mu Rwanda ajyanye ubutumwa budasanzwe bwa perezida Obama uhangayikishijwe cyane n’ibirimo kubera mu Rwanda hamwe na Kongo .

Ayo makuru atugeraho, yemeza ko  ubwo butumwa buvuga ukuntu perezida Obama ahangayikishijwe n’ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rikomeje kubera mu Rwanda . Yaboneyeho gusaba
perezida Kagame gufungura imfungwa za politiki hamwe n’abanyamakuru bakomeje kuborera mu magereza ye, akanareka amashyaka ya politiki agakorera mu bwisanzure.

Twashoboye kumenya ko perezida Obama yatumyeho Kagame, ko bahangayikishijwe n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’inzirakarengane bo muri Kongo.

Kugeza magingo aya , ubwicanyi burakakorwa n’ingabo za RDF zigera muri icyo  gihugu zihishe mu za FARDC ,aho ahanini ziba zijyanywe no gusahurira perezida Kagame amabuye y’agaciro y’icyo
gihugu, zikabikora mu izina ryo kurwanya umutekano mucye .

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka Human Rights watch hamwe na Amnesty International, yakunze gushyira ahagaragara ubwicanyi, ishimuta hamwe  n’ifunga ridasobanutse
bikomeje gukorwa n’inzego z’umutekano za Kagame.

By’umwihariko, Human Rights Watch  ,  yasohoye raporo mu mpera z’umwaka ushize, igaragaza uburyo agatsiko kayobowe na Gen Ntaganda Bosco kazwiho gufatanya na DMI ya Kagame, kagiye
kisasira abaturage batandukanye muri 2010 . Ubwo bwicanyi bakaba barabukoreye muri Kongo no ku Gisenyi mu Rwanda.

Répondre