Perezida Kagame yabaye inganzwa kuburyo umugore we amaze kugira imbaraga zidasanzwe!

Publié le par veritas

Jeannetti-K.pngItohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryemeza ko Jeannette Kagame amaze kugira imbaraga zidasanzwe ku buryo ari we unayobora igisirikare cya RDF, akaba ari na we ushyira mu myanya abayobozi b’icyo gisirikare, n’igihugu muri rusange.


 

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bari hafi ya Jeannette Kagame, bemeza ko perezida Kagame yabaye inganzwa ku buryo umugore we amaze kugira imbaraga zidasanzwe kugeza n’aho yigeze kumubuza gushyira Gen Karenzi Karake Emmanuel ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, dore ko ibi Jeannette Kagame yabikoze abigiriwemo inama n’umwicanyi mukuru, Jack Nziza, usigaye umuyoboreramo.


Ikindi nuko buri kintu kijya ku murongo w’ibyigwa mu nama nkuru ya gisirikare “Army Council” iyo yateranye, umwicanyi Gen Jack Nziza aba yamaze kugena uburyo iyo nama iri bugende, akoresheje Jeannette Kagame.


Ku bijyanye n’abashyirwa mu myanya, yaba iya politiki cyangwa muri za ambasade, ishyirwaho ryabo rigenwa n’ikigirwamana Musoni James, kibiganiriyeho n’uyu munyembaraga Jeannette Kagame, mbere y’uko perezida Kagame abishyikiriza inama y’abaminisitiri.


Gasasira, Sweden.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article