Amoko y’Abanyarwanda n’ibiyaranga: Dufite byinshi biduhuza kurusha ibidutanya !(leprophete.fr)
Ibidutandukanya byari bikwiye gufatwa nk'ubukire bw'Abanyarwanda.
Mbese mu Rwanda rwo hambere habagaho amoko angahe ? Ni ayahe? Inyamaswa iyaranga yari iyihe ?
N° | Ubwoko | Ikiburanga |
|
|
|
1 | Abasindi | Umusambi |
2 | Abega | Igikeri |
3 | Abakono | Igikeri |
4 | Abaha | Igikeri |
5 | Abagesera | Inyamanza |
6 | Abazigaba | Ingwe |
7 | Abazinga | Sakabaka |
8 | Abashambo | Intare |
9 | Abahondogo | Ishwima |
10 | Abacyaba | Impyisi |
11 | Ababanda | Impyisi |
12 | Abenengwe | Ingwe |
13 | Abongera | Isha |
14 | Abungura | Ifundi |
15 | Abasita | Imbwebwe |
Ishema ry’Abasindi ni uko barimo Abanyiginya babyariraga u Rwanda abami n’ibikomangoma. Icyivugo cy’Abega ni uko ari bwo bwoko abami bakunze gushakamo abagore, ibyo bikaba byaratumye igihe kigera, cyane cyane nyuma ya Rucunshu (1896) Abanyiginya basigarana ingoma ku izina gusa, ariko mu by’ukuri ari Abega bica bagakiza, bakica kurusha uko bakizaga. N’ubu perezida Paul Kagame ni umwega, naho umwami Yohani Batista Kigeri wa 5 Ndahindurwa w’umunyiginya agiye kuzagwa ishyanga. Abega bazwiho kuba abagome cyane. Impyisi yarivugiye ngo “Abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mtwe”. Icyo Abungura bahiga andi moko ni uko ari bo perezida Yuvenali Habyarimana (1973-1994) yakomokagamo. Yari Umwungura w’Umushusha.
Amoko amwe yari yiganjemo Abahutu. Dore ayo ari yo, ingoma z’abami babo n’aho batwaraga :
N° | Ubwoko | Ingoma | Aho batwaraga |
|
|
|
|
1 | Abagesera | Rukurura | Gisaka : Gihunya, Mirenge, Migongo |
2 | Abasingaba | Sera | Mubari, Karagwe |
3 | Abasinga | Mpatsibihugu | Rwerere, Bugoyi, Bunyambiriri, Kibuye, Bukunzi, Busozo, Cyesha, Jomba, Bwishya, Byahi, Mvejuru, Buhanga, Ndara |
4 | Abahondogo | Rukombamazi | Bugesera |
5 | Abacyaba | Rugara | Bugara : Hagati ya Burera, Ruhondo, Mukungwa na Base |
6 | Ababanda | Nyabahinda | Nduga : Gisari, Kibanda, Busanza y’amajyaruguru, Shyanda, Ntyazo, Muyira |
7 | Abenengwe | Nyamibande | Bungwe : Busanza y’amajyepfo, Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, Buyenzi |
8 | Abungura | Kamuhagama | Bumbogo, Buriza, Busigi, Bwanacyambwe |
Nta mihango yihariye Abanyarwanda bari mu bwoko ubu n’ubu bakoreraga inyamaswa cyangwa inyoni ibaranga. Nta n’ubwo bari babujijwe kuyihiga no kuyica. Kirazira mu muco wa kinyarwanda kwica inyamaswa ikurikiranywe n’abahigi, igahungira mu nzu. Kirazira kwica inyamanza n’igikona, ariko ibyo bireba Abanyarwanda bose, ntibireba gusa Abagesera barangwa n’inyamanza cyangwa Ababanda barangwa rimwe na rimwe n’igikona. Ugize ibyago akica inyamanza cyangwa igikona yagombaga gukora imihango yo kugirango ibyo yakoze bitamusama. Hari abaturage bake cyane batagiraga ubwoko babarwamo. Nabyo ariko byasaga no kugira ubwoko kuberako babitaga Abashozi.
Abega, Abakono, Abagesera n’Abaha ni amoko yitwaga Ibibanda. Ni yo umwami yagombaga gushakamo abagore. N’ubwo umwami atashakaga muBazibaga, nyamara nabo bari ubwoko bwubashywe kuko ari bwo nyina wa Gihanga yakomokagamo. Abagesera nabo bigeze kuba ibibanda, ariko kuva ku ngoma ya Ruganzu wa mbere Bwimba ntibongeye kuba byo. Abashambo n’Abahondogo ntibashobora kuba byo kubera ko ari abavandimwe b’Abasindi, bakaba ari abahungu ba Gihanga. Bene Gihanga bavagamo abami gusa, ntibavagamo abagore b’abami. Andi moko asigaye yafatwaga nk’adakwiye icyo cyubahiro cyo kuba ibibanda.
Mu ntangiriro abantu bahuje ubwoko babaga bafitanye n’amasano, bafite igisekuruza kimwe. Naho kuba mu bwoko bumwe ushobora gusangamo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, Alegisi Kagame abisonura kuri ubu buryo :
ngo Abatutsi bamwe bacibwaga mu bandi Batutsi bagasigara bitwa Abahutu, ariko bagakomeza kuba Abasindi, Abega… Naho Abatwa bo bafata ubwoko bw’ubahatse.
Ikibi kiri muri ibi bisobanuro bya padiri Alegisi Kagame ni ya ngengabitekerezo ishaka kutwemeza ko Abatutsi bose barutaga Abahutu bose. Kuki se atavuze niba hari Abahutu bahindukaga Abatutsi ? Musyete se ntiyahindutse Umututsi kandi yari Umutwa ?
Umubanda utazibagirana mu mateka y’u Rwanda ni Mashira wabaye umwami wa nyuma w’i Nduga. Yari umuvubyi (ni ukuvuga ko yabashaga kugusha imvura), akamenya no guhanura ibizaba (umuraguzi). Umukobwa we, Bwiza bwa Mashira budashira irora nirongora, ni we mukobwa mwiza wabayeho mu Rwanda, nta n’undi uzabaho umuruta mu bwiza.
Buri bwoko bwagiraga icyo bumarira ubundi.
Urugero ni nk’uko iyo umugabo yabaga amaze gusiza ikibanza yifuza kubakamo inzu, yagombaga gutegereza ko inyoni ziza gutoragura udusimba muri icyo kibanza. Muri izo nyoni hagombaga kubamo inyamanza. Iyo haburagamo inyamanza, yajyaga guhamagara umuntu w’umugesera, agashinga imiganda y’umuhango muri icyo kibanza. Hanyuma rero nyirikibanza akaza kuyirandura, akabona gishinga imiganda nyakuri, agatangira kubaka inzu ye.
Umwanzuro
Abanyarwanda bashatse kwibanira mu mahoro bahita babona ko bafite byinshi bibahuza kurusha ibibatanya ! Amoko yabo ni magirirane, buri bwoko bufite icyo bumariye igihugu. Ikibazo dukomeje kugira ni Abayobozi babi(Leadership) bushaka gufata cyangwa kuguma ku butegetsi bifashisha guca Abanyarwandamo ibice !