DUSANGIRIJAMBO: Gutanga ubuzima bwawe ngo bube incungu ya benshi bivuga iki?(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Thomas-copie-1.png

                                      Hari imbaraga zitangwa n'Imana.

 

Kuri iki cyumweru amasomo ya Liturgiya aribanda ku ibanga ry’uko hari abantu bamwe bagomba gutanga ubuzima bwabo kugira ngo bube incungu ya benshi. N’ubwo twibanda ku isomo rya mbere gusa, amasomo ateganijwe ni  aya :

 

*Izayi:  50, 10-11

*Zaburi: 32 (33), 4-5. 18-19. 20.22

*Abahebureyi : 4, 14 – 16

*Ivanjiri ya Mariko: 10, 35-45

A. Mu isomo rya mbere (Izayi: 53, 10-11).

 

Umuhanuzi Izayi aravuga iby’ " UMUGARAGU w’UHORAHO",  Ivanjiri yo ikamwita "UMWANA w’UMUNTU":

 

“Kuko yemeye kujanjagurwa n’ububabare, uwo Mugaragu yanyuze Uhoraho. Kuko yemeye gutanga ubuzima bwe ngo bube igitambo cy’impongano, azabyara yororoke kandi azagire ubuzima burambye kuri iyi si : ibikorwa bye bizatuma umugambi w’Uhoraho Imana usohozwa. Kwakira ububabare byamuhaye kubona urumuri no kugera ku guhirwa. Kuko yababaye, Umugaragu wanjye w'Intungane azacungura imbaga nyamwinshi,  ibabarirwe ibyaha kubera we”.


Mu gusesengura iri somo , biragaragara ko hari ingingo nk’enye zigomba kumvikana neza:


(1)Iri somo ntirivuga ko Imana ikeneye ko umuntu ababara kugirango ishire uburakari cyangwa inezerwe. 

 

Ntabwo Imana y’ukuri Abakirisitu bemera inezezwa n’amaraso y’Umugaragu wayo. Abibwira ngo ko Imana yari ifitiye isi umujinya w’umuranduranzuzi ku buryo yagabije umwana wayo abicanyi kugira ngo basese amaraso ye , noneho ibone ubwakururuka ibabarira isi, ntabwo bafite ukwemera gatolika ! Barumviranye cyangwa se basobanuriwe nabi. Imana ntikunda ko hagira umuntu n’umwe ubaho mu bubabare. Imana yacu ni Urukundo rusa, Nyirimpuhwe, Umunyambabazi, ntishobora gukorera umuntu igikorwa na kimwe kibi.Ntiyirirwa mu mibare yo kubara ibyaha dukora kugira ngo izakunde idushyire mu muriro utazima nk’uko bamwe babikeka. Imana siyo itwoherereza ububabare kuri iyi si mu buryo bwo kuduhanira ibyaha byacu.


(2)Gusa rero imibabaro yo kuri iyi si iteye inkeke kurusha indi ni ikururwa ahanini n’abantu biyemeje kwigira abagizi ba nabiba Bangamwabo.

 

Nibo bihaye uburenganzira bwo guterera abandi ku kiziriko, kubatoteza , kubicisha inzara, kubaniga….! Imbere y’ububabare nk’ubwo,  Uhoraho Imana ahitamo kuba hafi y’abababara kugira ngo abahoze. Nta na rimwe Imana ishobora kuba ku ruhande rw’abiyemeje kugirira abandi nabi. Kirazira. Umugira nabi akora byose ku gahanga ke, kandi rero agomba kubibazwa muri iyi si. Uwiyemeje umwuga wo kubabaza abandi ntidukwiye kumurebera gusa ngo twituramire, bityo ngo nawe ashyekerwe yongere ubukana mu kubabaza rubanda.


(3)Umuntu ubabara akwiye kwihatira gushakira igisobanuro gikwiye imibabaro ahura nayo byaba ngombwa akayibyaza umusaruro wubaka abandi Bantu benshi. 

 

Karidinari Etchegaray ubwo yasuraga u Rwanda mu 1994, yarivugiye ati Hari amabanga akomeye ahishurirwa gusa amaso yarize cyane!”. Kandi ni koko rero ngo “kwakira ububabare bizamuha kubona urumuri abone guhirwa”. Uwababaye ashobora kumva abandi bababara ndetse akaba yabafasha kuva mu kababaro barimo. Umuntu wiberaho mu mudamararo gusa, utazi uko inzara iryana yakumva ate abashonje? Yabamarira iki ?


(4)Kubabara bitanga imbaraga zo kugira uruhare mu gutuma umugambi w’Imana ku bantu usohozwa.


Umugambi w’Imana (l’oeuvre de Dieu) urazwi neza : ni uko abantu bose bagera ku bwigenge,bakava mu bucakara ubwo ari bwo bwose , bakabaho mu bwisanzure nyakuri, bakagira AMAHORO n’UMUNEZERO mu mibereho yabo ya buri munsi.


N’ubwo Imana yifuriza umuntu wese kubaho muri ubwo buzima bw’umunezero, bigaragara ko henshi uwo mugambi mwiza utaragerwaho ! Iyo witegereje uko abantu babayeho muri iyi si, ayo mahoro n’umunezero Imana itwifuriza ntibiriho, mu bihugu bimwe na bimwe n’u Rwanda rurimo abantu bahora mu ntambara z’urudaca, mu bukene n’inzara, mu marira n’amaganya, mu mwiryane n’indi mibabaro y’ubwoko bwinshi. Ikigaragara cyane ni uko hari abantu bamwe bahisemo KWIKUBIRA ibyiza byose Imana yageneye gusaranganywa (ubutegetsi, amafaranga, amasambu….) bakabyigwizaho maze abandi benshi bagasigara amara masa.

 

Niba umuntu umwe yikubiye ibyo yarya imyaka 1000 kandi nyamara azi neza ko atazamara n’ijana hano kuri iyi si , akabishyira mu kigega cye wenyine (Banki !)ni ukuvuga ko hari abandi benshi cyane bagomba kubura icyo barya none n’ejo….! Ubwo bwikanyize ntibushobora gushira hatabonetse abandi Bantu b’intwari bahaguruka,bagahangana ba bariya Basahiranda bigwizaho ibyamirenge kandi babyibye.


Gusa kubera ko bariya Basahiranda bakeka ko ibyiza by’iyi si ari ibyabo bonyine , bahora biteguye intambara, bagahemba abasilikari, bakanatagaguza amafaranga menshi mu kugura ibitwaro bya rutura byo kubarinda no gukanga rubanda!


Nyamara kubarwanya no kubatsinsura birashoboka, yenda bitanabaye ngombwa kwifashisha intwaro za kirimbuzi ! Si ubwa mbere Ukwiyemeza kw’abaturage konyine guhindisha imishyitse abanyagitugu bari bari igize Ibigirwamana kuri iyi si !Gusa kugira ngo abaturage bagere kuri uko kwiyemeza bakenera ABAGARAGU b’Imana , bemera guhara amagara yabo, bakitanga, bakereka rubanda icyerekezo, BAGACUNGURA batyo imbaga nyamwinshi! Bitabaye ibyo Imana nta kindi yakora ngo itabare abana bayo bari ku ngoyi ! Imana ikiza abantu yifashishije abandi, kandi ngo ifasha uwifashije !

 

B. Isomo ku Banyarwanda.


Ubutegetsi bw’udutsiko tw’abanyagitugu bitwaje intwaro bwakomeje kubuza Abanyarwanda kugira ku mahoro n’Umunezero Uhoraho Imana adahwema kubifuriza! Ubu muri iki gihe Paul Kagame n’Agatsiko k’Abassajya nibo banejejwe cyane no kwiharira ibyiza byose by’u Rwanda no gusubiza rubanda nyamwinshi mu buja !


Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda bashaka kunyumva ngo nibadahaguruka ngo birenganure, bazakomeza gupfa urusorongo kugeza bose bashize, mu gihe abagize Agatsiko n’imiryango yabo bazakomeza kwiberaho mu muteto n’umudabagiro, ntacyo urupfu rwa rubanda rubabwiye! Abanyarwanda bakwiye guhitamo urupfu rubi cyangwa kubaho mu mahoro n’umunezero nk’uko Imana ibibifuriza. Niba bashaka amahoro n’umunezero bagomba kugira icyo bakora ngo babigereho kuko bitazamanuka mu ijuru ngo bibitureho gutyo gusa, nta cyo batanze.


Gusa rero bikaba binazwi ko abaturage badashobora kwisuganya ngo bagire icyo bageraho hatabonetse abantu bake b’intwari bemera guhara amagara yabo kugira ngo bacungure abasigaye! Ngicyo ikibura, naho ubundi kwibohoza birashoboka !  Ntabwo Umugaragu w’Uhoraho cyangwa Umwana w’umuntu uvugwa mu masomo ya Liturujiya  y’uyu munsi ari Yezu wenyine. Muri iki gihe yaba wowe nanjye!


Njye se ko nsa n’uwiyemeje kuba umwe muri aboBagarugu b’Uhoraho bakwemera guhara amagara yabo ariko  bagafasha rubanda kwibohoza, wowe urabitekerezaho iki ? Nawe se wabyemera? Niba se witeguye kubyemera, wankozeho tukabiganiraho, tugafatanya urugendo?

 

Gerageza ushake iyi ndirimbo nkunda bidasanzwe, maze dufatanye kuririmba igihugu cyacu:

 

R/Rwanda,

Humeka ituze,

Humeka amahoro

Humeka ubumwe

Wicurizwe Amajyambere.

 

Icyumweru cyiza ku bakunda Imana mwese, mukaba kandi mukunda u Rwanda,mukaba mwifuriza Abanyarwanda bose Amahoro n’Umunezero.


 

Uwanyu Padiri Thomas.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
<br /> ariko twe abatusti ntimuzatwica mukatumara ko ako gatsiko kadakandamije abahutu gusa??!!!!!!!!!!<br />
Répondre