Perezida Kagame Paul yihenuye k’u Bwongereza!
Amakuru ikinyamakuru Umuvigizi cyibonye muri iri joro, gikesha ugihagarariye mu ntara y’amajyepfo, ni uko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitwaye nabi cyane mu rugendo yagiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare. Nk’uko bisanzwe, Perezida Kagame yavuganye umunabi utagira uko ungana, ubwo umwe mu banyeshuri yari amubajije iby’abayoboke ba NRC bivugwa ko u Rwanda rwashakaga kwivugana mu Bwongereza muri iyi minsi.
Muri icyo cyibazo cye, uwo munyeshuri yabajije niba ibyo bitazateza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bikaba byanatuma icyo gihugu gikupira u Rwanda imfashanyo
Icyo cyibazo ni nacyo cyatwaye Kagame igihe kirekire mu kugisubiza. Yabanje kwigira nyoni nyinshi nk’aho atazi RNC, asobanura iby’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza agera n’ubwo yihenura kuri icyo gihugu.
Nk’uko uwo munyamakuru w’Umuvugizi yabihagazeho, Kagame usanzwe wihagararaho, yishongoye cyane avuga ko n’ubwo u Rwanda ruhabwa inkunga n’u Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rwigenga . Kagame yavuze ko Abongereza cyangwa ikindi gihugu gishatse gukorana n’abo bandi(abanyarwanda bari hanze,) ko bakorana, ariko muri icyo gihe ntibongere gucana uwaka n’u Rwanda. Yongeyeho ko kugenda kwabo u Rwanda ntacyo rwaba. Uretse Abongereza ,
Kagame kandi yavuze ko agaciro k’Abanyarwanda batagahabwa nabo, anavuga na bimwe mu bihugu nk’Amerika n’u Bufaransa. Yabasabye ko bakwiye gufata iya mbere mu kwerekana uko u Rwanda rukwiye kumera, ntibikorwe n’abo Bongereza cyangwa abandi. Kagame yanenze n’amafaranga ibyo bihugu bifashisha ko , nta rukundo ruyabamo, ahubwo bayatanga kubera imbabazi, umuntu yayizirinzeho .
Icyo cyibazo kandi mu kugisubiza, Kagame yageze aho ajya mu by’intambara. Avuga ko u Rwanda rudatera hanze ko ariko iyo rutewe mu gihugu imbere rwakwirwanaho. Yongeyeho ko uwaba ashaka intambara wese yiteguye kumurwanya cyane cyane uzamuvogera mu Rwanda azicuza icyamuzanye. Abo banyeshuri bo muri kaminuza nabo babaye nka za nkomamashyi z’intumwa za rubanda, barayamukomera berekana ko bamushyigikiye
Asubiza icyo kibazo cyamutwaye umwanya munini , Kagame yongeye no kwikoma itangazamakuru. Dore ko ari naryo ryagaragaje iby’icyo cyibazo. Yikomye amaradiyo atatangaje amazina ko nta kindi ashinzwe uretse kuba umuyoboro w’abatukana n’abavuga ubusa. Yayaburiye ko ariko hari umurongo atazarenga ko nibigera aho gutoba u Rwanda bizaba ari intambara.
Abanyeshuri aho kuri stade ya kaminuza I Butare, bakurikije uburyo Kagame yasubije uwo munyeshuri mugenzi wabo kuri icyo cyibazo, bagize ubwoba ko bishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.
( source : Umuvugizi )
Innocent , Kampala.