IGIHUGU CY’U BURUNDI CYABA GITEGEKWA NA NDE MU BY’UKURI ? Mupenzi Molidekayi.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Petero Nkurunziza na shebuja Paul Kagame , baragura umutwe wa Agathon Rwasa?


Abantu benshi bakomeje kwibaza no gutangazwa n’imikoranire idasanzwe iri hagati ya Perezida Petero NKURUNZIZA w’u Burundi na Perezida Paul KAGAME w’u Rwanda, kandi ibimenyetso byinshi bikaba byerekana ko Perezida Petero Nkurunziza yaba yumvira bikomeye Perezida Kagame kandi akaba amwubaha mu byo amutegetse byose. Nyamara bamwe ntibareka gutangara no kumirwa bibaza ukuntu mu gihe gishize ndetse kitari kirekire aba bagabo bombi ari bo bari abanzi bakomeye, ubwo ingabo za CNDD FDDD zarwaniraga mu mashyamba ya Kongo, ubwo ingabo za Perezida KAGAME zifatanije n’iza Perezida BUYOYA zambukaga bajya guhiga abanyarwanda b’impunzi n’abarundi bari muri Kongo, icyo gihe n’abarwanyi ba Nkurunziza bakaba bari muri ayo mashyamba ndetse bagakozanyaho bikomye n’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi, ku buryo ingabo za Buyoya ndetse n’iza Kagame zishyirwa mu majwi na raporo ya Loni yasohotse taliki ya 1/10/2010 igaragaza uruhare rukomeye ingabo z’ibigugu byombi zagize mu bwicanyi bwibasiye impunzi z’abahutu ku ruhande rumwe ndetse n’abarwanyi ba CNDD FDD hamwe na FDRL ku rundi ruhande rwabari mu mashyamba.

Kubera ibyo bibazo byibazwaho na benshi kandi hakaba hari n’ibikorwa bigenda bikorwa n’izo leta zombi, haragenda hamenyekana ibisubizo by’ibyo abantu bibaza cyane ku bumwe bwabari barahoze ari abanzi b’igihe cyashize. Ubwo bwumvikane bukaba bushingiye ku masezerano yo mu ibanga hagati yabo bagabo bombi nk’uko agenda amenyekana buhoro buhoro.


Amakuru akomeje kuvugwa ni ay’uko ingabo z’u Rwanda zoherejwe na Kagame mu Burundi, zibisabwe na Nkurunziza kugirango zimufashe guhangana n’abanzi bateza umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi, ibyo bikaba byaranogejwe nuruzinduko rwa Jenerali Majoro NIYOMBARE Godefroid, umukuru w’intwaramuheto z’u Burundi ubwo aherutse mu Rwanda mu kwezi kwa kane 2011. Bikaba bizwi ko ingabo z’u Rwanda ziri mu Kirundo, Kayanza ndetse na Bujumbura rural. Nyamara Kagame icyo abikorera ahanini ni ukwikanga ko n’abafasha ba Kayumba Nyamwasa kumutera bashobora kwifashisha u Burundi; ntabiterwa rero n’urundi rukundo yaba afitiye Petero Nkurunziza.

I. KAGAME YAHARANIYE KUVA KERA KWIGARURIRA U BURUNDI MU NYUNGU ZE BWITE

Biravugwa ko mu gihe FPR Inkotanyi yarwanaga na leta ya Perezida HABYARIMANA, leta ya BUYOYA yateye FPR inkunga ikomeye cyane kuko abantu benshi bajyaga kurwana muri FPR bacaga i Burundi ndetse bakoroherezwa na leta yaho bajya kwinjira mu gisirikare cya FPR Inkotanyi. Nyuma y’uko uwari Perezida Habyarimana amaze kubona ko Buyoya akorana cyane na FPR Inkotanyi, yahisemo nawe gukoresha imbaraga zidasanzwe kugirango hageho umuperezida bazumvikana, mu rwego rwo gutinya ubufatanye bukomeye bwa Uganda n’u Burundi mu gutera inkunga inyeshyanba za FPR Inkotanyi.


Ntabwo byagoye Habyarimana kuko yateye inkunga ikomeye cyane Merchior NDANDAYE wari warakuriye mu Rwanda ndetse akiga muri kaminuza nkuru ya Butare. NDADAYE yatsinze amatora bitamugoye na gato, ibyo byateye HABYARIMANA kwiruhutsa ariko ntiyari azi indi migambi izakurikiraho. Kagame amaze kubona ko Habyarimana agiye kugira imbaraga i Burundi yabonye ko bizagorana cyane, ko inkunga yaterwaga n’icyo gihugu izaba ihagaze, nibwo yakoranyaga abo bakoranaga maze bafata icyemezo cyo guhitana NDADAYE. Bidatinze amaraso arongera arasesekara i Burundi maze NDADAYE yicwa urwa Patrice LUMUBA, apfa urupfu rubi nk’urw’umuntu waba warabaye inkozi y’amabi, ibyo niko byagenze nkuko byari byateguwe na Kagame.


 

Abaperezida Melchior Ndadaye na Cyprien Ntaryamira bishwe na Paul Kagame: urubanza ruramutegereje mu nkiko!

 

Ariko FRODEBU yari yaramaze gutsinda amatora yahise imusimbuza Cypriano NTARYAMIRA. Perezida Habyarimana yahise afata icyemezo cyo kujya arinda bikomeye umutekano wa NTARYAMIRA ndetse no kujya amugendana mu ndege ye bwite, ndetse hakaba n’ubwo ayimutiza bibaye ngombwa kugira ngo hato na we batazamwivugana nk’uwo yari asimbuye. Kagame abibonye atyo abona ko atazigera abona uko yigaruria Burundi igihe cyose Habyarimana azaba akiriho, nibwo rero hategurwaga gahunda ikomeye gusumba iya mbere ariyo yo guhitana Perezida Habyarimana ndetse na mugenzi we Perezida Ntaryamira kuko guhitana umwe ntacyo byari kuzatanga nk’uko byari byagaragaye mbere. Muri iryo yuzuzwa ry’ayo mahano ni nabwo barushagaho kwisuganya bikomeye kugirango imbarutso nikoma nyuma yamasezerano ya Arusha azarangize gahunda ye. Ubwo rero ya ndege yabo bayuriraga bombi, abandi bari kwidembe bavuga kandi bidoga ko agahu gahuye n’umunyutsi ndetse batera hejuru bati: “Ya mata abyaye amavuta bahu”. Bidatinze ubutaka bw’u Rwanda buba bunyoye amaraso y’abo bagabo, akurikirwa n’ay’abantu ibihumbi bitabarika.


Muri iryo vurungana ryo mu buyobozi bw’u Burundi twabibutsako ari naryo yaboneyeho akaryo ko gusubira ku butegetsi akoze coup d’état ku nshuro ye ya kabiri, akaza kuyobora inzibacyuho ayisimburanaho na DOMISIYANO, mu gihe Perezida NTIBANTUNGANYA Sylestre wari umukuru w’inteko yabashingamateka yari yaciye ku buperezida bw’u Burundi, ariko ntiyagaragaza imbaraga zihagije kuko atagiraga ingabo kandi akaba nta muperezida w’umuturanyi yari afite yizeye kandi wanamushigikira.


Usibye n’ibyo hari ubuvugizi bwa buri ruhande n’ubwumvikane mu myanya ya East AAFRICA nk’uko Kagame aba abishatse. Ndetse Kagame akaba aherutse gutegeka NKURUNZIZA gusinya amasezerano yo kugabanyiriza amazi ibihugu by’abarabu nyamara yari yabyanze mbere ubwo intumwa z’u Burundi zajyaga mu Misiri.


II. IMPAMVU ZITUMA PEREZIDA NKURUNZIZA YEMERA GUKORERA MUKWAHA KWA PEREZIDA KAGAME

1.Impamvu ikomeye cyane ngo ni uko Perezida NKURUNZIZA yaba yaratinye kwicwa, akagira ubwoba bwo gupfa kimwe n’abamubanjirije ariko na we kugira ngo aticwa akaba yarahaswe kugira ibyo yemera guheba ndetse akanahabwa umurongo ngenderwaho. Ibyo byatumye agirana na Perezida Kagame amasezerano y’ibanga aho yasabye Kagame ko yamukangarira ba BUYOYA n’abandi basirikare bakomakomeye ndetse bazwi ko bakoze amahano akomeye mu butegetesi bw’u Burundi. Kagame nawe mu kubimwerera amusaba ko atazahirahira ngo akoreshe itohoza ndetse aburanishe imanza ku mpfu z’abahoze ari ba Perezida b’u Burundi aribo NDADAYE na NTARYAMIRA.Ibyo rero NKURUNZIA yarabyemeye, ati nzaruca ndumire upfa gusa kundinda ba BUYOYA. Ubwo rero ni bwo Kagame yahaga gasopo ba BUYOYA abumvisha ko bazaha amahoro Nkurunziza ariko kandi nabo bizezwa ko batazigera baryozwa urupfu rw’abaperezida bishwe, cyane cyane ko na Kagame abona neza ko igihe izo mpfu zabyutswa nawe ashobora guhura n’ibibazo. Nyamara mu minsi ishize ubwo bibukaga urupfu rwumwe muri abo baperezida b’i Burundi bishwe, uwitwa MINANI Jean wahoze ari umukuru w’inama nshinga mateka, ryaramucitse aravuga ngo nyamara abakoze ayo mahano barazwi, ni uko igihe kitaragera, nibiba ngombwa ukuri kuzajya ahabona. Ngo iryo jambo yavuze ryatumye abuzwa kuzongera gusohora amagambo nk’ayo mu kanwa ke niba ashaka amahoro.


 

Rick Warren, malayika murinzi wa Paul kagame, ati "ndi mu rugo" ! Arerekana pasiporo ye ko ari umunyarwanda! Yaba yarigeze gutura mu Rwanda n'ukwezi kumwe ?

2.Indi mpamvu yatumye Perezida Nkurunziza yemera kujya mu kwaha kwa Perezida Kagame ni uko yasezeranijwe kujya avuganirwa mu miryango mpuzamahanga , cyane ko Kagame yamwijeje ko hose muri iyo miryango yisangayo kubera inshuti ze basangiye amabanga y’intambara za Kongo n’izindi yarwanye, barimo Perezida George W. Bush, Perezida Bill Clinton, uwahoze ari Minisitiri w’intebe Tony Blair, Louis Michel ukomeye mu muryango w’ibihugu by’i Burayi, Emmanuel Barosso uyobora umuryango w’i Burayi, Pasteur Rick Warren n’abandi. Kagame yasezeranyije Nkurunziza ko azamufasha mu minsi mike akaba igihangange kandi akamamara nka we, ndetse akamenyekana nk’uko na we azwi . Yamwijeje kandi ko amakosa yose azaba yarakoze n’ayo azakora mu gihe kizaza azajya ayahindura ubusa imbere y’abazungu ndetse n’imbere yiyo miryango mpuzamahanga, amuhumuriza amumara impungenge, amubwira ko asa nk’aho ari we utegeka iyo miryango yose, maze Nkurunzia aremera, aca bugufi, arayoboka. Ariko kandi Kagame uvugwaho kuba yarize amashuri abarirwa ku mitwe y’intoki ngo yaba yarahisemo kandi akishimira cyane Perezida NKURUNZIA nawe wize amashuri ya siporo, aho guhitamo ko yakorana n’undi muperezida waba ari injijuke bihagije,waba yarize ibindi bintu bikomeye.

 

Bagiranye amasezerano yo mu ibanga, Nkurunziza yemera kuyoboka Kagame ukomeje kumwizeza ko azamwicira Agathon Rwasa

3.Indi mpamvu ivugwa y’ubwumvikane hagati yabo bategetsi bombi ni ubufatanye bukomeye bushingiye ngo mugutuma ingabo za NKURUNZIA zakomera nk’iza KAGAME,ngo bikaba byakwamamara mu rwego mpuzamahanga, ngo ibyo bikaba byazatuma Nkurunziza yubahwa kurushaho kandi akazaramba kubutegetesi. Ariko bikaba bigaragara cyane ko ubwo bufatanye buyobowe na Kagame kandi ko hakorwa icyo KAGAME ashatse, mu rwego rwo guhashya abo yita abanzi be, bashobora kumenera i Burundi cyangwa se kuba bakwigarurira igihugu cy’u Burundi maze Kagame akabura uko akigarurira nk’akarima ke.

 

III. BIMWE MU BIKORWA BITEYE ISONI BIGARAGAZA INTEGE NKE ZA PEREZIDA NKURUNZIZA

1.Perezida Kagame amaze gutanga igice cy’u Bugesera akakegurira inkambi ya gisirikare y’abanyamerika ndetse akanahagenera kuhashyira ikibuga cy’indege gikomeye, yahise yigizayo umupaka w’u Rwanda mu Bugesera, atwara igice kinini cy’u Burundi ku buryo bugaragara, ariko ahita asaba Perezida Nkurunziza gufunga umunwa we, kuko yamubwiye ko abasirikare b’abanyamerika bazaba bari mu Bugesera bazarinda umutekano w’ibihugu byombi.


2.Perezida Kagame yamusezeranije ko azamuhigira Agathon Rwasa agashirwa amumwiciye cyane ko ari we Nkurunziza atinya cyane bikomeye muri iki gihe. Kagame amwizeza ko icyo kibazo azakimukemurira mu gihe kitarambiranye. Bikaba bivugwa ko abasirikare b’u Rwanda baba barambutse bakaba bahiga Rwasa amanywa n’ijoro aho yaba ari hose, ndetse bakaba babifanije n’abasirikare ba Ntaganda. Noneho mu gihe ngo baba bafite ikizere cy’uko Rwasa Agathon yaba ari hafi kwicwa, abarundi bakaba batangaza ko azicwa nka Bin Laden, nyamara aramutse apfuye ntiyaba yishwe n’ingabo za Nkurunziza ahubwo azaba yishwe na Kagame n’ubwo byazavugwa ko ari intwaramuheto z’u Burundi.


3.Perezida Kagame yategetse Nkurunziza ko atahirahira ngo atange umukandida wo kuzahatana na Dr Ricahrd SEZIBERA ku buyobozi bwa EAC, kuko yamubwiye ko SEZIBERA azaba ahagarariye cyane inyungu za Nkuruniza.Ng’uko uko Nkurunziza yasuzuguye inama yari yagiriwe na Perezida MUSEVENI ndetse na Perezida Kikwete wa Tanzaniya aho bamusabaga ko na we yazatanga umukandida kuri uwo mwanya.


 

Jenerali Majoro Niyombare Godefreoid : Kagame amwanga urunuka !

4.Perezida Kagame yategetse Perezida Nkurunziza kutajya mu mihango yo kurahira kwa Perezida Museveni akoresheje cya kibazo asanganywe cya munyangire, ngo kuko muri iki gihe afitanye ubwumvikane bucye na Perezida Museveni. Nyamara byateje isoni zikomeye bitera abantu benshi kwibaza ku butwari bwa Perezida Nkurunziza :kubona atajya muri iyo mihango y’irahira ry’umwe mu baperezida bagize ihuriro ry’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika ,ari naryo Perezida Nkurunziza abereye Perezida muri iki gihe, kandi nta mpamvu n’imwe yagaragazaga yakwitwaza yaba yamubujije kujyayo. Cyakora hari n’abahamya ko yaba yaragize isoni zikomeye zo guhinguka imbere ya Perezida Kikwete na Perezida Museveni, mu gihe yaba yarahisemo kubasuzugura akumvira shebuja Kagame.


5.Perezida Nkurunziza yahisemo kuruca ararumira igihe SIMBURUDARI wari ukuriye IBUKA yandagazaga leta y’u Burundi avuga ko ishyigikira abahekuye u Rwanda, ndetse arahangara avuga n’amazina ya bamwe mu bayobozi b’u Burundi kandi ibi ari ibintu bitajya bikorwa na rimwe muri diplomatie z’ibihugu, akaba yarikomye cyane uwitwa General Major Adolphe Nshimirimana. Nyamara ubusanzwe iyo hateguwe amagambo ari buvugwe n’abayobozi nko ku minsi mikuru, aba afite inyerekezo imwe kuko baba babyumvikanyeho mu gihe bategura insanganyamatsiko z’uwo munsi, dore ko iryo jambo yanarivuze umunsi wo kwibuka amahano yagwiririye u Rwanda. Biratangaje kuba Perezida NKURUNIZA ataragize icyo akora ngo avugire leta ayobora kubera gutinya Kagame, n’iyo haba hari umwe mu bategetsi b’ikindi gihugu uri mu makosa bikorwa mu rwego rwa diplomatie, ntibivugirwa muri discours ku minsi mikuru. Nyamara iyo bigenze bityo hagombaga guhita hahamagazwa ambasadeur w’u Rwanda i Bujumbura akisobanura ku byavuzwe ku gihugu cyabo. Ntabyakozwe ndetse kandi nk’uko byagaragaye nta kibazo na kimwe byateye SIMBURUDARI wabivuze icyo gihe.


UMUSOZO


 

Agathon Rwasa ni we Nkurunziza atinya cyane muri iki gihe. Ngo Kagame yemeye kuzamumwicira !

Baca umungani ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukankanaga.Birabatangaje kandi birababaje kubona ukuntu Tanzaniya yafashije CNDD na Nkurunziza bakiri mu mashyamba, ikabaha indaro ndetse n’amayira, nyamara uwo barwanaga nk’umwanzi we ari we Paul Kagame akaba ariwe umubereye shebuja. Birababaje kuba Nkurunziza yiyibagiza ukuntu Tanzaniya yamuhaye indaro ndetse ikanamurinda, ikamurengera, ariko we akaba yaratinyutse gutanga Deo Mushayidi ngo acibwe umutwe aziko nawe yifuzaga ko igihugu cye cyagira ubwisanzure, ariko ibyo byose akabyirengagiza, agahemuka kugirango ashimishe shebuja Kagame.

Nkurunziza yakagombye kujya yibuka ko amateka ataberaho ubusa kandi akazirikana ko worora ingwe ikiri icyana yakwiga kurya akaba ariwowe ibanzirizaho kwinovora. Nkurnziza najye azirikana ko urubanza rwa NDADAYE na NTARYAMIRA yanze kubyutsa, ari rwo rwatumye umugambwe we CNDD wamugeje ku butegtsi ubaho kandi ko izo mfu ari zo zatumye ajya mu ishyamba. None Nyangoma wawushinze ari kumwangaza, Hussein Rajabu bafatanije araborera mu Mpimba.Nkurunziza yibuke kandi ko iyo Perezida Mukapa akiza kuba yaramufashe akamuha Buyoya uko aba yaramugenje!


Namenye ko Kagame atagira inshuti, ko atazamurutira Museveni wamwimitse ubu areba ayingwe, ntazamurutira kandi Kayumba arasira aho yamuhungiye barasangiye akabisi nagahiye. Kagame namara kumena amaraso ya Rwasa azaba amennye amaraso y’umuvandimwe we bari basangiye itabaro rimwe ryo gushakira ineza n’ubwisanzure mu Burundi.

Umugore w’umunyabwenge yabwiye undi ati:”hena ndebe” amaze kureba ati:” ngaho bumba nabonye.” Uwaba uzi uyu mugani icyo uvuga azakimbwirire Petero NKURUNZIZA.


MUGIRE AMAHORO ARIMO UBWENGE BUDASUMBWA N’INDA NINI.

MUPENZI Molidekayi Bujumbura

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D
<br /> <br /> Ariko genda Kagame wagorwa, n'abo Buyoya yishe bagiye kubakugerekaho?<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre