Paul Mbangurunuka ngo Kagame Paul yarakomeretse !

Publié le par veritas

http://t3.gstatic.com/images?q=tbn:ANd9GcQwHPSyyvo3xfoQEl4MY0ZRSshQdACof0tsLaLXIG9Gbgnm7DgNdlr: Tumaze iminsi tubona inyandiko ziteye ubwoba z'uwiyise Paul Mbangurunuka yandikira Padiri Thomas Nahimana wa Leprophete.fr, none turimo tubona kuri urwo rubuga izindi nyandiko (commentaires) zitirirwa Paul Mbangurunuka ariko noneho zitarimo ibitutsi ahubwo zivuga kuri Kagame Paul perezida w'u Rwanda,  kandi akamuvuga nk'umuntu umuzi neza babana, bakorana cyangwa bakoranye; ni mwisomere :

 

Igihangange Kagame, ubu cyarakomerekejwe, ubu Kagame ameze nk’umuntu uberamye wenda kugwa hasi ariko ufite inkingi yamutangira aramutse atageze hasi neza. Kagame ameze nk’intare yakomeretse ariko igifite ingufu zo guhangana nabari kuyihiga. Ko turenganya Abazungu, icyo batadukoreye ni ikihe? Murashaka se ko aribo baza bagahagarara kuri rond point presidence cyangwa se kuri za Ambassades z’u Rwanda hirya no hino, n’byapa byamagana Kagame nagatsiko ke? Umuzungu yaduciriye amarenga, amwima imfashanyo, akora za rapports zimugaragaza ko ari umwicanyi, aducira amarenga ko na Lahi imutegereje.

 

Ariko, uko umuhigi acura imigambi, inyoni nazo ziba zicura iyindi. Kagame ni umukire pe, ariko umukire nawe urekura menshi kandi aho ayakura ari mubujura, bivuzeko inzira yibiramo zifunzwe byamukomerana. Kagame akoresha amafaranga menshi cyane mukwigura, namwe murabizi iyo ukodesheje un auditeur cyangwa un consultant mukintu runaka akayabo aca. Ngaho mbwira noneho Kagame we ukoresha ibikomerezwa cyangwa inararibonye mukumira bunguri icyo bahawe, nka Tony Blair (kugirango amube hafi), Bernard couchner, Museveni(kugirango amugarukire), Salim Saleh, uyu wegujwe ejobundi mubwongereza, uri ya mukuru w’itorero muri America. Urutonde ni rurerure. Nk’uko maze kubivuga ibyumuhigi n’inyoni, Kagame kakayabo k’imfashanyo yabonaga akagakoresha muguhuma abazungu ngo we akomeze yisahurire ibisigaye, baragahagaritse, nibwo mumayeri menshi cyane akoresheje agaciro funds dvlpmnt kugira abone uko azajya yishyura za factures zitamworoheye nagato. Niko gushaka kwiba Leta mucyayenge akoresheje ko za ministeri zishyira amafaranga mukigega kitagira gahunda izwi.

 

Ubundi iyo usahura umutungo wa Leta ntahandi ujya atari ugutwara cyangwa kunyereza amafaranga yaza minisiteri cyangwa ibigo n’imishinga byegamiye kuri Leta. Kagame rero bayamuha batitangiriye itama. Ariko kubera umururumba n’amafaranga menshi aba agomba gusohora yigura, Kagame muri kwa kutagira impuhwe kwe yemera kurya n’utwa rubanda, imishahara yabapolisi isanzwe arintica ntikize yarayimize nyamara yiyibagiza ko aba bapolisi kubera ubukene bibanira nabwo, Abanyarwanda babateraho urwenya ngo intoryi nizo nyama zabo. None umufatiye umushahara w’ukwezi, agomba kwishyura inzu, kwambika umugore, kujyana umwana kwishuli, kugaburira umwana w’imfubyi arera, koko koko koko Kagame ibi urabikorera iki? Umusirikari wamuhejeje Congo yirirwa yicwa nurokotse cyangwa ukirutegereje uba uhisemo kumufatira agashahara nibura kari kabaye karangaje abo yasize ugateye umufuka kungufu ugiye guceza n’abambari bawe muri Rwanda day itagira gahunda izwi cyangwa igaragara, iyo za Boston, Chicago,.., simvuze abarimu, abikorera babujijwe amahwemo, nabandi nabandi.

 

Ubukoko Kagame, ibi ukora urabona utarimo cyangwa waramaze kwikungurira. Abantu urishe, baracecetse, uribye bararumize, none ushigaje iki kitari ukubarimbura ko ibindi byose umaze kubikora?! Banyarwanda dusangiye ingoyi, mwe muri hanze nimutabare kuko mwe nibura mufite uruvigiro yemwe bamwe ntimunashonje. Nimuze ndabasabye dukize ingoyi bariya bavandimwe bene Kanyarwanda bari mu Gihugu. Mbega agahinda, mbega ishavu, mbega impuhwe mbega urukundo mfitiye bariya bavandimwe bagizwe ibiragi, bagizwe inyamwaswa, birirwa bagaraguzwa agati nabagabo batanageze nibura kuri kimwe k’igihumbi cyabo bandagaza, Mana Ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda dutabare udukize Kagame nagatsiko ke.

 

 

 

Paul Mbangurunuka (commentaire leprophete.fr)

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article