Paris: Urubuga rwa internet lanuitrwandaise.net ruraregwa n'abofosiye b'u Bufaransa bashinjwe uruhare muri Jenoside ya 1994
(NDL)Inkuru dukesha urubuga rwa interineti "igihe" rwo mu Rwanda ,irerekana ko ibibazo hagati y'abacitse ku icumu bamwe bakunze kwita abana b'ingoma na bamwe mu basilikare baje kubatabara mu Rwanda n'abategetsi bayoboraga Ubufaransa muri gihe cy'umwaka w'1994 bigikomeje! Icyakora biteye kwibaza, urebye ukuntu igihugu cy'ubufaransa cyitanze kugirango amasezerano y'Arusha yahaye icyuho inkotanyi cyo kwivugana Habyarimana maze inkotanyi zigafata ubutegetsi nta ngorane, maze abari baburiho bose n'ababakomokaho ndetse n'abasa nabo bagahamwa n'icyaha cy'inkomoko cyo kwica umutuzi, umuntu yibaza impamvu nta mucikacumu numwe uravuga ku mugaragaro ko ubufaransa bwabakijije; ese niwa mugani baca ngo "Umututsi musangira amaraso ntimusangira Ingoma!" None se ni ikihe gihugu kindi bashima kiyemeje gukiza nibura umututsi cyarushije ubufaransa ? Niyo mpamvu kugeza ubu umubano w'u Rwanda n'ubufaransa urimo urujijo igihe cyose leta yiyita abatagatifu itaragaragarizwa amahanga ko ariyo yakururiye akaga akarere kose k'ibiyaga bigari , ibihugu bimwe bigatangira kujya biyifata bajeyi hejuru y'agahinda gakomeye abanyarwanda barimo. Iyi nkuru yo mu kinyamakuru igihe irerekana ko ishyamba atari ryeru ko kandi ikibazo gihari hagati y'u Rwanda n'ubufaransa gishingiye ku kinyoma; ni mwisomere iyo nkuru namwe mwisesengurire:
Umucamanza Zimmermann w’Urukiko rwisumbuye rwa Paris amaze igihe akurikirana ibikorwa by’urubuga rwa internet lanuitrwandaise.net, nyuma y’aho uru rubuga rwari rwaregewe na bamwe mu bahoze ari abayobozi muri leta n’igisirikare by’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abo bafaransa bakaba barashinjwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo yashyizweho na leta y’u Rwanda ngo icukumbure ubuhare rw’u Bufaransa muri Jenoside (Komisiyo Mucyo). Iyo raporo yashyizwe ahagaragara tariki 16/11/2007, nyuma yaho gato isohoka kuri urwo rubuga rwa internet lanuitrwandaise.net.
Muri bamwe mu bafaransa bavugwa muri iyo raporo harimo Alain Juppé wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Bufaransa, ubu akaba ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta ya Sarkozy. Abandi ni abofisiye benshi bari mu Rwanda mbere gato no mu gihe cya Jenoside, ndetse n’abakoreraga minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa, ariko bakaba barakurikiraniraga hafi ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe.
Bamwe muri abo bakaba barareze urwo rubuga rwa internet kuba rwarabasebeje ku karubanda (diffamation publique), cyane cyane Colonel Jacques Rosier, uvugwa muri Raporo Mucyo nk’uwaretse abatutsi bari bahungiye mu Bisesero bakicwa. Abandi bitabaje urukiko ni Colonel Jacques Hogard, Général Lafourcade, na Colonel Jean-Jacques Maurin. Hari na Lieutenant-colonel Michel Robardey, wakurikiraniye hafi ubwicanyi bwabereye mu Bugesera mu 1992 bufatwa nk’igeragezwa rya Jenoside, Capitaine Etienne Joubert, Colonel René Galinié, Général Christian Quesnot, na Colonel Bernard Cussac.
Nyuma y’icyo kirego rero, umucamanza Zimmermann akaba akomeje gukurikirana urwo rubuga rwa internet, akaba ashaka kumenya umukuru warwo, igihe iryo tangazo rivuga ko raporo yasohotse ryashyiriweho n'uwarishyizeho. Abashinzwe urwo rubuga nibanga gusubiza umucamanza ibyo abasaba, bashobora gucibwa amande agera ku mayero 3750, kandi bagakomeza gukurikiranwa kuri icyo cyaha cyo gusebanya.
Mu gihe hari abumva abareze barakoresheje uburenganzira bwabo, hari abibaza ukuntu urubuga rwakurikiranwa kubera itangazo rwashyizeho, rutanditse, bakaba basanga ari uguhohotera uburenganzira bwo gutangaza amakuru, dore ko “uvuze ko nyir'urugo yapfuye atariwe uba wamwishe.”
Hejuru ku ifoto: Général Jean-Claude Lafourcade, wayoboraga Opération Turquoise mu 1994 (Foto Ina.fr)
Olivier NTAGANZWA
(source :igihe)