Leta ya Kagame mu migambi yo gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ziba hirya no hino muri Afurika
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Leta ya Kagame iri mu migambi yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngupfu ziri hirya no hino muri Afurika.
Inyinshi muri izo mpunzi zikaba ari izituye mu bihugu bya Mozambique, Congo Brazavile, Uganda, Zambia na Malawi.
Minisitiri w’uRwanda ushinzwe impunzi Gen Gatsinzi Marcel akomotse mu ngendo aho yagiranye n’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo Brazaville na Malawi amanama yo kuzishishikariza gutaha.
Urugendo rutagendekeye neza uwo mu minisitiri ni urwo muri Malawi, dore ko yananiwe kwihangana atuka impunzi z’Abanyarwanda ko ari ibigarasha kandi ko ntacyo zizageraho, nyuma yo kumubwiza ukuri zimubaza impanvu adakangulira umuryango we gutaha mbere y’uko aza kubibakangulira. Izo mpunzi zikaba zarasobanuriye Gen Gatsinzi impanvu batagomba gutaha, zimwereka uburyo akomeje kwirengagiza ukuri kandi nawe azi neza ko nta butabera buba mu Rwanda; uburyo Gacaca yakoreshejwe mu kwambura imiryango y’Abahutu imitungo yabo, bakaba baranafunze bamwe mu baturage bazira akarengane ariko kugeza ubu kubera imiterere yayo bakaba badashobora kurenganurwa .
Ikindi basobanuriye Gatsinzi ngo n’ukuntu kugeza ubu nta bwisanzure bwa Politiki buriho, k’uburyo abashatse gukora politiki babarega ingengabitekerezo, Jenoside cyangwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Impunzi za Malawi zatangarije Ikinyamakuru Umuvugizi ko zatumye kuri Kagame ngo abanze acyure bene wabo bahunganye muri za 1959 bari hirya no hino muri Uganda, narangiza abone kuza kubacyura.
Twanashoboye no kuvugana n’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Mozambique zitifuje ko dushyira ahagaragara amazina yazo, zikaba zaradutangarije ko ari byo Leta ya Kagame ikomeje gukora imishyikirano na Leta ya Mozambique kugira ngo bacyurwe ku ngufu cyangwa bimwe uburenganzira bwo kwitwa impunzi, ariko ngo bakaba baramaze kwandikira umuyobozi wa HCR Antonio Buterez .
Hari kw’itariki ya 14/02/2010 ubwo impunzi ziba muri Mozambique zandikiye umuyobozi wa HCR Bwana Antonio Buterez, zimusaba kwisubiraho ku mishyikirano barimo gukorana na Leta y’i Kigali, bakaba baramuhaye ingero zitandukanye zerekana ko bataragira amahoro asesuye mu gihugu cyabo. Zabwiye Bwana Buterez impanvu atagomba gushingira ku byo yavuganye na Leta ya Kagame igihe yajyagayo kw’itariki ya 20/10/2009 kugira ngo azicyure ku ngufu cyangwa bimwe uburengazira bwo kuba impunzi, bamwereka uburyo Abanyarwanda bakomeje guhunga igihugu cyabo kubera Gacaca, ubutabera butigenga hamwe no kubura ubwisanzure bwa Politiki, k’uburyo gukora politiki mu Rwanda bihanishwa ibihano bikomeye kurusha urupfu..
Bakaba baramuhaye ingero zitandukanye harimo ama raporo yagiye akorwa na Amnesty International hamwe na Human Rights ku Rwanda bityo basaba Umuyobozi wa HCR hamwe na Perezida wa Mozambique kutagwa mu mutego wa Leta ya Kagame kugira ngo babacyure ku ngufu.
Zimwe mu mpunzi ziri muri ibyo bihugu zerekanye uburyo ziri mu barakotse ubwicanyi bwagiye bukorwa n’ingabo za FPR, hatangwa ingero z’ukuntu bamwe muri bo bahunze baturutse ahahoze ari Kibeho, mu nkambi ya Mugunga muri Kongo hamwe n’izindi zo zivuga ko zagiye muri ibyo bihugu zimaze gucyurwa ku ngufu na none ziturutse muri Tanzania igihe cya 1996 na 1997.
Leta ya Kagame ikaba ikomeje guhata amahanga igitutu kugira ngo babemerere gucyura impunzi ku ngufu mu gihe Abaturage ifite ikomeje kubamalira kw’icumu, ibicisha ibisasu kugira ngo ibirege abatavuga rumwe nayo.
Abandi nabo ikaba ikomeje kubamalira muri Kongo ibita ko ari FDLR, naho bamwe muri bene wabo na Nkunda bakaba bakomeje kwicwa nkaho batagira ababo, bazira kuba baranze gufatanya n’igice nya Gen Ntaganda, abandi nabo bakaba bazira ibitekerezo byabo.
Sibyo gusa Kagame ugeze aho atagira isoni zo kwica abanyamakuru ku mugaragaro (Jean Leonard Rugambage), akanaca imitwe abanyapolitiki (Andre Kagwa Rwisereka , Mzee Semadwinga Ntare Denis), akica ababyeyi abarasiye ku gasozi (Emeltha Munyeshuli), nta tinye gufunga abanyamahanga nka Erlinder abaziza kuza mu Rwanda kunganira Madame Victoire Ingabire, akirukana abahagarariye imiryango iharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu nka Carlina wa Human Rights Watch, agashaka guhitana abatavuga rumwe nawe nkaba Gen Kayumba naba Col Karegeya, agafunga itangazamakuru ryigenga, abanyapolitiki akabamalira mu bihome, uwo niwe muyobozi w’intangarugero bwana Buterez Antonio akomeje gutega amatwi, akamwemerera gucyura ku ngufu Abanyarwanda, cyangwa akamufasha kugira ngo abanyarwanda babure uburenganzira bwabo bwo kuba impunzi.
Twabibutsa ko aho kugira ngo Leta ya Kagame icyemure akarengane ikomeje gukorera abaturage bayo hamwe n’ukurecyeraho gusahura umutungo wabo nkaho bafite uwo bacurana, yimakaje diplomasi y’ugushakisha uburyo ibuza amahoro abanyarwanda bari hirya no hino kw’isi, bakanaboherereza za Maneko zabo kubatesha umutwe, ariko bakibagirwa ko na ba Perezida Gadhafi hamwe na Mubarak batoteje abaturage babo igihe kigera ku myaka mirongo ine, ariko barimo kubona ibibaho.
Tukaba tuzagerageza kuvugana n'ubuyobozi bwa Malawi, Mozambique hamwe na Uganda, kugira ngo twumve imigambi baba bafitiye izo mpunzi z’Abanyarwanda zishobora gucyurwa ku ngufu na Leta ya Kagame inyuze muri Leta zibacumbikiye.
Johnson
Europe