NKIKO NSENGIMANA NIWE WATEGETSE MADAME INGABIRE GUSABA IMBABAZI

Publié le par veritas

Nkiko.pngAbunganira Ingabire Victoire Umuhoza baravuga ko batigeze bamenya ko umukiriya wabo yasabye imbabazi umukuru w’igihugu. Abo bamwunganira batangaza ko batunguwe no kumva mu bitangazamakuru ko ubushinjacyaha bwerekanye ibaruwa Ingabire victoire yoherereje umukuru w’igihugu. Me Gatera Gashabana avuga kuri iyo baruwa  isaba imbabazi yagize ati, “Njyewe na mugenzi wanjye Ian Edwards twatunguwe n’iriya baruwa kuko iyo tubimenya ntabwo twari kuburana muri buriya buryo, twari kuburana nk’abemera icyaha tukanasaba ko agabanyirizwa ibihano.” Iyi baruwa yazanywe n’ubushinjacyaha ku wa 25 Mata 2012 ubwo Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasozaga iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ingabire n’abasirikare 4 bahoze muri FDLR.

 

Ingabire Victoire Umuhoza yandikiye Umukuru w’igihugu ku wa  16 Ugushyingo 2011 asaba kwisobanura, asaba imbabazi ndetse no gufungurwa, iyi baruwa ikaba yaremejwe na Avoka Gashabana, wemeje ko yabonye ko ari umukono w’umukiriya we koko. Ikindi ngo cyatangaje Me Gatera Gashabana   ni uburyo umukiriya we yabwiye Urukiko ko ari Umushinjacyaha wamusabye umubonano kandi ahubwo ari Ingabire watumye Avoka we kumusabira uko yabonana n’Umushinjacyaha.

 

Me Gashabana yagize ati, “Njyewe nabiriya byarantunguye kuko tutanagombaga kubivuga mu Rukiko, ariko sinzi uburyo yarakaye abivuga kuriya mu Rukiko.” Umuvugizi w’Ubushinjacyaha akaba ni umwe mu bari mu Itsinda ry’abashinjacyaha bashinjaga mu rubanza rwitiriwe Ingabire; Alain Mukurarinda yavuze ko urubanza rwagenze nk’ibisanzwe n’ubwo ngo rwabayemo inzitizi nyinshi zazanywe n’uruhande rw’abaregwa. Mukurarinda yagize ati, “ habayemo amananiza menshi ku ruhande rwa Ingabire n’abamwunganira, sinumva ukuntu umuntu nka Gatera Gashabana umaze hafi imyaka 30 ari muri uyu mwuga yagiye akora ibintu nkabiriya kandi abizi?” Uru rubanza rumaze hafi amezi arindwi ruburanishwa mu mizi ruzasomwa ku wa   29 Kamena 2012.

 

Amakuru atandukanye akaba yemeza ko Bwana Nkiko Nsengimana abinyujije kuri Muhirwa Alice aribo bagiriye inama Madame Ingabire cyane cyane kugirango babashe kuzabona imyanya mu butegetsi bitabagoye,ibyo kandi bikaba byaraje bikurikira imishyikirano ya rwihishwa yahuje FDU Nkiko na FPR igamije kureba uko babona uburyo bataha mu Rwanda bazahabwa imyanya nka Rwigema Celestin.

 

 

Source : wandatekaiteka (Kakule)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article