Nimba abanyarwanda batirwanyeho n'amahanga agakomeza kwemera ikinyoma cya Kagame , abantu barashize!!
Ndr: Tumaze iminsi tubona amakuru menshi y'abaturage batubwira ko bafite ubwoba kuko abantu mu gihugu barimo barigiswa bigacira aho, abashoboye kumenyekana ko barigishijwe mu maguru mashya imiryango yabo yagiye imenya ubwenge ikandikira imiryango ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ikabimenyesha abategetsi ndetse n'itangazamakuru ritabogamiye kubuyobozi gito rikabitangaza, kubwamahirwe wamuntu warigishijwe polisi ikazemera ko imufite cyangwa se bagakora ikinamico ryo kumubwira ngo natahe avugeko yari yihishe kubera ubwoba, ariko abenshi ni abatagira ayo mahirwe yo kubona ababatabariza .
Ariko noneho ikibazo kibaye ingorabahizi kurusha ibindi ni uko leta ya Paul KAGAME yiyemeje kwicisha abaturage bose inzara; kugira ngo icyo gikorwa cyo kwica abaturage vuba kihute bashyize iterabwoba rikomeye mu baturage kugirango batavuga urwo bapfuye, kuburyo n'ababantu bageragezaga gutabariza abandi ubu batagitinyuka kugira icyo bavuga nkuko mubisoma mu nyandiko twohererejwe ni uyu musomyi wa Veritas, igaragaza uburyo abaturage bagoswe n'umwanzi wiyita utegetsi!
Kubyerekeranye no kwicisha abaturage inzara iyo leta yafashe umugambi wo gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe ( ahenshi n'ibigori); umuturage yaba atabishoboye agahinga urubingo rwo kugaburira amatungo!! Ngaho nimwibaze ukuntu umuntu ashobora gutungwa n'igihingwa kimwe! abantu bakuru barimo barwara Bwaki abandi bakazingama!! Agashya rero ni uko abaturage bo mu Ntara y'Uburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke (Karya kesheje umuhigo) mu murenge wa NYABITEKERI , abaturage baratinyutse bahinga ibyo babategetse guhinga (ibigori gusa) barangije bafata akarima gato bahingamo imboga n'itomati, none INTORE za Kagame zabategetse kwirandurira izo mboga n'itomati utabikoze agacibwa amande ya 50 000Frws n'igifungo! Ngurwo u Rwanda rutemba amata n'ubuki ! ngicyo igihugu kiyobowe neza kuba cyabaho! gusa muzitege ibizakurikira amahano nkaya yo kurandura imyaka no kwica abantu kuko kenshi aba ari ubukunguzi!! Igitangaje kurushaho ni uko u Rwanda ruhora ruvuga ko rwateye imbere bitarabaho ariko Banki y'isi yose kugeza ubu yasabye ko yaza gukora ubushakashatsi bwiryo terambere bavuga , ubutegetsi bwa FPR bukanga ko iryo genzura rikorwa , kuko umutego w'ikinyoma wari gushibuka abagenzuzi batararenga na Nyabarongo!! Niba rero abaturage bakomeje kwemera gukinirwaho gutyo barashize ndakurahiye! Bagomba gupfa ariko nibura bakanataka! Nimwisomere iyi nyandiko igaragaza uko abaturage bagoswe :
Banyarwanda bavandimwe bacu muri hanze Turatabaza.
Ubutegetsi bwa Kagame bwa dushyize kungoyi. Ubu ntawe uhumeka, uritsamura ngo uvuze iki, ujyagusura umuvandimwe ngo muri gutegura umugambi mubisha! Ubwo ukajya kunkeke ngo uzi Kayumba, ngo uzi Ingabire cyangwa Mushayidi.
Kagame yashyizeho inzego z’ubutasi n’iterabwoba zitigeze zibaho mumateka y’u Rwanda.
Izo nzego zishinzwe gutara ibivugwa n' ibikorwa byose bigakusanywa bikwoherezwa I bukuru.
Izo nzego zifite uburenganzira bwo kwica no gukiza.Buri munsi abantu barabura, ubwo tugaceceka kuko baba bahotowe bakajugunywa mu byobo cyangwa mubishanga.
Dore uko biteye.
U Mududugudu
U mudugudu uri mu maboko ya Community Policing Committee.
Urwo ni urwego rugizwe n’abasore hagati ya 5 ni 10, bitwa intore. Abo basore rero bafite iterabwoba rirenze kamere . Ibyo babonye byose cyangwa bumvise babishyikiriza Station Police irimo Chef de police na OPJ. Uwo bashatse kwicisha baramubeshyera, bugacya bamurigishije. Ntakazi bagira bihemba ku mitungo y’abaturage
Mu Kagari
A Kagari kari mubaboko y’abasore 2 cyangwa 3 bitwa Local Defence. Abo rero bitwaje intwaro, bafite uburengazira bwo kurasa uwo bita aduyi. Batunzwe n’abaturage! Abo rero babumbiye mu rwego rwitwa Committee y’u Murenge iyobowe nuwotwita Kiyongozi.
Ntabwo ushobora kugenda kwigare, cyangwa kurimoto Kiyongozi atabifite. Ubwo byose biba ibye.Afite uburengazira bwo kwica yahawe na RPF.
Iyo Committee ikorana ni kigo cya gisilikare kiyoborwa na Captain cyangwa Lieutenante. Uwo rero niwe bagisha inama mubikorwa by’ububisha bakora byose.
Nguko ngibyo. Iyo bwije hari ubwo budacya, iyo bucyeye twabanza Imana dusaba ko idukiza Kagame.
Kayitsinga