Amnisty iranenga Leta ya Kagame, ikaba itegereje ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside rivugururwa cyangwa rikavaho !
Ndr: Ibyo abaturage bavugira muntamatama ku karengane bakorerwa n'iyi leta ya Kagame mu Rwanda , umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bw'ikiremwa -muntu witwa Amnesty International urabivugira ahirengeye! Nimwisomere iyi nkuru ibagezaho ibyo uwo muryango unenga ku Rwanda:
Uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wishimiye ko u Rwanda rwashyigikiye byinshi mu biherutse kwemezwa n’Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, by’umwihariko ibyerekeranye no kurinda no kubahiriza uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo, ndetse no kuvugurura amwe mu mategeko ariho ubu mu Rwanda.
Kubera iyo mpamvu, Amnesty International ikaba isaba ikomeje u Rwanda gushyira ahagaragara igihe ruzahindurira itegeko rijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, no kwiga uburyo itegeko rizagena imikorere y’itangazamakuru, ubu ryashyikirijwe Inteko ishinga amategeko, ryahinduka, ndetse no guhindura amategeko amwe n’amwe atagize aho ahuriye n’umurongo w’amategeko mpuzamahanga.
Amnesty International ihangayikishijwe kandi n’uko, n’ubwo u Rwanda rwemera ko ibigize itegeko rigenga ingengabitekerezo ya jenoside bidahagije, ubutegetsi bukomeje kurikoresha mu gukurikirana abanenga imikorere ya guverinoma, barimo abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bakatiwe ibihano binini by’igifungo kubera ko bagaragaje gusa ibitekerezo byabo.
Amnesty International iranasaba u Rwanda kubahiriza ibyo rwiyemereye, byerekeranye n’ikorwa ry’amaperereza ya nyayo y’ukuntu abanyamakuru bahohoterwa n’uko bakurikiranwa. U Rwanda rukaba ngo rwagombye gutanga urugero rufatika mu ikorwa ry’amaperereza ku bishe Jean-Léonard Rugambage, ku wa 24 Kamena 2010. Inyuruzwa ry’abantu baburirwa irengero, abandi bagafungirwa ahatazwi, na bimwe mu bikorwa byiyongereye mu mwaka ushize w' 2010, ubwo ubutegetsi bwakoraga amaperereza ku iterwa ry’ibisasu byo mu bwoko bwa za gerenade. Amnesty International ikaba ibabajwe n’ukuntu u Rwanda rwanze gukora amaperereza arambuye ku bantu bafashwe icyo gihe, bagafungwa, abandi bakaburirwa irengero. U Rwanda rufite ubushake bwo gusubiramo amasezerano yerekeranye no kurengera ababurirwa irengero, ariko ntacyo rukora mu ikorwa ry’amaperereza yerekeranye n’abo bantu.
Amnesty International isoza isaba u Rwanda kwerekana aho abantu bamwe na bamwe bagiye baburira. Ivuga ko uwo ari we wese mu bafungwa yagombye kugira uburenganzira bwo kubona umwunganira, akagira icyaha aregwa giteganywa n’amategeko, cyangwa se akarekurwa. Abantu bafungiwe ahatazwi na bo bagombye kugira uburenganzira bwo gusurwa n’ababo ndetse bakabonana n’ubunganira (avocat). Amnesty International iranasaba u Rwanda gusubiza vuba na bwangu impuruza z’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iz’imiryango y’aba bantu bafungwa ntibongere kubonerwa irengero.
Amiel Nkuliza, Sweden.( umuvugizi)