kagame Paul akomeje kugera ikirenge cye mucy'Umudage Adolf Hitler

Publié le par veritas

096 umuhutuNdlr:Umugabo Adolf Hitler yayoboye igihugu cy'Ubudage agikururira amakuba akomeye bitewe n'ubutegetsi bwe b'igitugu na mpatsibihugu bituma havuka intambara ya kabiri y'isi yose. Uwo mugabo akaba yaravukaga mu gihugu cya Autrichia, aza kunanirwa kunanirwa amashuri yiyegurira ubugeni n'ubukorikori . nyuma y'intambara ya mbere y'isi yashinze ishyaka ryitwa NAZI, kugirango yigarurire abadage , yabumvishije ko bagomba kwiha agaciro basuzugura imyanzuro yafatiwe icyo gihugu nyuma yo gutsindwa intambara ya mbere y'isi yose, icya kabiri ni uko yumvishije Abadage ko ari ubwoko bw'Imana bakaba bagomba kwikiza Ubwoko bw'Abayahudi bubyiyitirira; nyamara abakurikiranye igisekuru cya Hitler bakaba bemeza ko inkomokoye ari umuyahudi wo mu gisekuru cya kane. Abahanga muby'amateka bakaba bavuga ko yishe abayahudi cyane abaziza ko ngo bamubangamira mukugera ku ntego ye yo kwikuza akaba yarashinjaga abayahudi kuba ko biyemera cyane bigatuma bagorana mu kubayobora.

Kagame nawe rero bizwi ko ari umututsi ariko kugirango akomeze kugumana ubutegetsi no kwigarurira ibihugu, yagize abatutsi ibitambo by'ubutegetsi bwe; yabanje kwerekana ko abatutsi bahungiye hanze y'igihugu barenganye akaba yiyemeje kubacyura ku mbaraga, akaba yaremezaga ko abatutsi bari imbere mu Rwanda ari bo babi ko ntaho bataniye n'abahutu, amaze gushoza intambara yakuruye urwango hagati y'amoko yakongeje umuriro ahanura indege yarimo prezida Habyarimana , ubwo abatutsi bari mu gihugu nibo bishyuye icyo gikorwa kibi cya Kagame, ubwo bikaba byarahaye kagame imbaraga zo gufata ubutegetsi , kwica abahutu ntawe umukomye imbere, bimuha n'uburenganzira bwo gufata Congo yica abo ashatse anasahura icyo gihugu kugeza ubu, amahanga yose arebera.

Ubu rero biragaragara ko kagame ageze muyindi ntera, arimo yica abatutsi agashima abahutu yitaga abajenosideri, bishatse kuvugako abahutu atari ikibazo ko ahubwo ikibazo ari abatutsi basangiye amaraso, bakaba baramufashije kugera aho ageze. Ariko kagame azi ko icyo yitwaza kugira ngo agume kuri ubwo butegetsi n'abatutsi basangiye amaraso nabo babyitwaza nabo bakabufata! Kuri Kagame rero umwanzi si umuhutu ahubwo ni umututsi wo mubwoko bwe , bikaba bihuye neza na politique ya Hitler wabonaga abayahudi nk'abagome bagomba kurimbuka n'ubwo yari azi neza ko aribwo bwoko bwe! Niyo mpamvu bitagombye gutangaza cyane nimubona Kagame akomeje kwirenza abatutsi bashaka kugira icyo bavuga kubutegetsi bwe , abishe Rwisereka bakagororerwa.... Ibyo kwegeza abatutsi kuruhande Kagame yabikoze buhorobuhoro, kuko mubyukuri na jenoside yabakorewe Kagame ntayemera , kuko ntiyaba ayemera ngo avugeko nta bwoko bukiba mu Rwanda , nyuma ngo yongere avuge ko habayeho jenoside y'abatutsi batabaho !! Ikindi cyagiye kigaragara kugeza na nubu mu Rwanda ni uko iyo abaturage b'akarere aka nakaba bashatse kugira icyo babaza ubutegetsi bwa Kagame , intore zishinzwe kurengera ubutegetsi bwe zica umututsi noneho bakavuga ko ari interahamwe zakoze ubwo bwicanyi kugirango bashakishe abaturage baba bajijutse muri ako karere bagerekwaho icyo gikorwa! ni ukuvuga ko abatutsi babereyeho kumena amaraso yabo kugirango kagame akomeze aganze!  Ubu abagezweho ni abahutu b'intagondwa azi neza ko badashobora kurwanira umwanya we ahubwo bakibera mubuhake bwe! kuko bazi neza ko yabise abicanyi kuva kera.Abatutsi rero murarye muri menge , nta mabwo Kagame azababarira cyangwa ngo ababazwe n'urupfu rwanyu kuko rutuma akomeza gushimangira ubutegetsi bwe, niyo mpamvu IBUKA ntacyo ishobora kuvuga kubahutu bashijwe ubujenosideri none bakaba bari kugororerwa ! Ubu ngo Kagame asigaye yemera cyane imvugo yateye mu Rwanda igira iti :"Umuhutu ni nk'imodoka ikwicira umuntu, nyamara ukongera kuyitabaza ugiye kumushyingura !"

Mu gihe abanyarwanda batari bake cyane cyane ababanye na Kagame ndetse bari n'ibyegera bye bakomeje kongera gufata iy'ubuhungiro kubera guhunga ubwicanyi bubibasiye kandi buyobowe na Kagame, ubu uyu Kagame arimo gukora ibishoboka byose ngo yigarurire bamwe mu bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana bahungiye hanze ngo abagire udukingirizo.

Nk'uko tumaze iminsi tubibona kuri za murandasi no mu bitangazamakuru binyuranye, ubu benshi mu bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana bahunze barimo kugaruka mu gihugu umwe umwe bagatangaza ko batazi icyo bahunze, ko bagiriwe icyizere na Kagame bagahabwa imyanya, ko biteguye kongera kubaka igihugu,...umuntu akaba yakwibaza umukino urimo gukinwa icyo ugamije kikakuyobera. Nyamara nk'uko bigaragara Kagame atangiye kwikundisha kuri aba bahunguka, benshi yanareze ibyaha bya jenoside, aho atangiye kutumvikana na benshi mu bo bafatanyije kubohoza igihugu ubu bamwe bamaze kongera gufata iy'ubuhungiro bakaba birirwa bamutegera hirya no hino iyo agiye bakamuvugiriza induru bamurega ko ari umwicanyi. Nta mugayo kandi kuko ubu mu Rwanda hamaze kwicwa benshi baba mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, baba no mu batahutse nyuma y'iyo jenoside bari barahungiye mu bihugu byo hanze cyane cyane ibikikije u Rwanda.

Kuba Emmanuel Neretse, abo mu muryango wa Dr Akingeneye, ba Camarade n'abandi bishinga ubuhendabana bwa Kagame ni ibintu bisanzwe muri sosiyete kuko abantu bose batabasha kwihanganira ubuhungiro kimwe ngo bategereze itahuka riciye mu mucyo bityo bagahitamo kuba ibikoresho n'udukingirizo nk'uko byanagaragaye kuri P.C. Rwigema uherutse kugaruka mu Rwanda nyamara yari kuri liste ya ba ruharwa bashakishwa na interpol akaza kuyivanwaho kugirango agirwe igikoresho. Biravugwa kandi ko azakurikirwa na Gasana Anastase, Alfred Mukezamfura...aba bakaba barabanjirijwe n'abari abasirikari bakuru mu ngabo za Habyarimana barimo Rwarakabije, Ngendahimana J.....ubu bakoreshwa mu gushakisha interahamwe n'aba fdlr bo gushinja abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.

Icyo umuntu yakwibaza ni uburyo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kuruca bakarumira ku bikorwa nk'ibi bibatesha agaciro ahubwo bakagirwa nabo ibikoresho ngo bavuge ko Ingabire apfobya jenoside nyamara bakirengagiza ko bamwe mu bayirokotse ubu barimo kuregwa ko bafite ingengabitekerezo. Twavuga nka Deogratias Mushayidi ubu wakatiwe gufungwa burundu azira ko atavuga rumwe na Kagame.

Ibi Kagame akora anifashishije bamwe mu basirikari bamenyereye umwuga w'ubuhotozi nka Ibingira na Nziza bikwiye kwibazwaho. Kuki abacitse ku icumu babeshywa bakemera kandi babona ukuri? Nonese kubona ubu benshi mu barwanye urugamba rwabarokoye barasubijwe mu buhungiro ahubwo hagacyurwa ababamariye ku icumu nka Rwarakabije, Ngendahimana, Ninja n'abandi, kuki abacikacumu bahindukira bakavuga ko abantu nka Kayumba, Karegeya, Rudasingwa, Gahima n'abandi ari abanzi b'igihugu? Ese koko tubyemere dutyo? Nyamara njye ndasanga ubujiji nk'ubu aribwo bwatumye abantu bashirira ku icumu! Ese Kayumba hari umututsi yishe? Kuki se ubu yitwa umwanzi w'igihugu? Ese Rwarakabije yishe abatutsi bangana iki? Kuki se ubu ntacyo abazwa ahubwo agakoreshwa mu kwikiza abatavugarumwe na Kagame?

Nyamara wowe waba umututsi cyangwa umuhutu ubona ko ibi bibazo bitakureba kubera inyungu wifitiye z'aka kanya umenye ko urimo kworeka u Rwanda! Njye birantangaza iyo mbona abacikacumu birirwa batuka Kayumba ngo ni umwanzi w'igihugu bagakomera mu mashyi Rwarakabije wabamazeho ababyeyi, abavandimwe n'urubyaro bazi neza ko Kayumba ariwe wirukanye Rwarakabije akamubuza kubarangiza none ku bw'inyungu z'agatsiko k'abantu Kayumba akaba yitwa umwanzi w'igihugu Rwarakabije akaba yitwa ko ashakira abanyarwanda amahoro, Ingabire uvuga ko abanyarwanda bakwiye kwicara ku meza bagacoca ibyo bibazo ubu akaba ariwe witwa umwanzi w'abanyarwanda, ibi ndabireba ejo hazaza hacu nkahabura!

Abataha nimwitahire, abakoreshwa nimukoreshwe, abaceceka mwicecekere ariko mumenye ko amateka azongera akababaza. Ese koko umuntu nka Rwigema cyangwa Gasana ubu bumva bazava muri iyi si bayimariye iki? Ese koko umuntu w'umusaza nka Rwigema wakagombye kwitwa inararibonye ubu akaba yitwa inararinyoye azapfa avuge ko asigiye iki isi? Gutinya ubuhungiro ukageza aho uhinduka iciro ry'imigani uri umuntu wakagombye kuba ufatanya n'abandi gukemura ibibazo ugatinyuka ukajya imbere y'uwakwirukanye ugasaba imbabazi z'ibyo utakoze! Ubundi biriya bigaragaza ko bemera ko bari abanyabyaha koko. Nyamara igihe bahungaga bavugaga ko bahunze umwicanyi. Nonese ubwo ntibaba bagaragaje ko ibyo barezwe babikoze? Bakwiye rero no kubibazwa imbere y'abanyarwanda. Mukezamfura yahunze aregwa jenoside. Nyamara natahuka abacikacumu bazaruca barumire. Nonese azaba ahanaguweho ibyaha?

Njye sindwanya ko abanyarwanda batahuka mu gihugu cyaba. Byaba byiza ahubwo bose batashye ariko nyamara icyo ntemera ni ugucyura abo ufiteho inyungu ukirukana abo mutavugarumwe cyangwa abatashye batemera kugukomera mu mashyi no kugupfukamira ukabashakira ibyaha karundura kugirango ubate ku munigo. Urwo Rwanda njye mbona ntaho rujya. Igikwiye kuba cyiza ni uko duhagarara ku kuri. Niba ukoresheje abantu nka Rwarakabije ugafunga abantu nka Mushayidi, Ingabire, Ntaganda... politiki yawe irapfuye kandi ntacyo izamarira u Rwanda. Umunsi byakuyobeye, Rwarakabije, Ninja, Ndagijimana Jerome, Rwigema, Gasana, Mukezamfura n'abandi ukoresha ku nyungu zawe ntacyo bazakumarira nta n'icyo bazamarira abanyarwanda.

NTUZANYITAKANE NGO SINAKUBWIYE, NGO UNTURE AGAHINDA NARAGUHANNYE UKANAGA IJOSI.

Majyambere Juvenal

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Kuwa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2011, Urukiko rwa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe
rwafashe icyemezo cyo kudakurikirana ibirego rwashyikirijwe n’abarega Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bavuga ko yaba yaragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yaguyemo Habyarimana Juvénal wahoze ari
umukuru w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien wahoze ari Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.

Mu kwanga ibyo birego, Urukiko rwa Oklahoma rwavuze ko nta bubasha inkiko zo muri Amerika zifite bwo gukurikirana Umukuru w’igihugu wemewe n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Urwo
rukiko kandi ruvuga ko Perezida Kagame afite ubudahangarwa nk’Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu, bityo akaba atagomba gukurikiranwa.

Ibyo birego byatanzwe mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize wa 2010 ubwo Perezida Kagame yajyaga mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri b’Abanyarwanda baharangije amasomo yabo ; icyo
gihe, Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwari bwasabye ko urukiko rutaha agaciro ibyo birego kuko amategeko atabemerera gukurikirana mu nkiko umuntu wemewe n’ubuyobozi bw’iki gihugu
nk’Umukuru w’ikindi gihugu kuko aba afite ubudahangarwa.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, umunyamategeko Pierre Richard Prosper wigeze gukorera mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, by’umwihariko aho yari umushinjacyaha wibandaga ku
byaha by’intambara, yavuze ko n’iyo habaho gukurikirana icyo kibazo bari bizeye ko uru rubanza bagomba kurutsinda ngo kuko amategeko agenga ibyo gukurikirana Umukuru w’igihugu mu nkiko asobanutse
neza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Source : ORINFOR

Répondre