Bombori Bombori hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi kubera ifungwa rya konti z’ ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu !

Publié le par veritas

 

Source: Umuvugizi

Amabasaderi-belge-copie-1.pngNk’uko amakuru akomeje kugera ku Kinyamakuru Umuvugizi abigaragaza, urunturuntu rukomeje kunuka no gututumba hagati y’u Rwanda n’igihugu cyarukoronije cy’u Bubiligi, biturutse ku ifungwa rya konti z’ Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bisabwe n’ubutabera bw’u Bubirigi. Icyo cyemezo cyakuruye bombori bombori hagati y’ibihugu byombi, cyafashwe kubera ubwambuzi n’ubuhemu, U Rwanda rwakoreye rwiyemezamirimo Gatera Gaspard.


 

Leta y’u Rwanda yambuye Bwana Gatera akayabo k’amafaranga agera kuri 109.497.915

 

Nyirabayazana w’ibi bibazo byose, ni akayabo k’amafaranga agera kuri 109.497.915frw , leta y’u Rwanda yambuye rwiyemezamirimo Gatera Gaspard, wakoranaga na MINAGRI, afasha abahinzi bahingaga mu bishanga bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu: Nyamata ,Ngenda ,Nyamure,Ntongwe ,Nyanza kugera za Mugombwa hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi .Yagendaga yigisha abaturage guhinga bya kijyambere mu bishanga, akanabafasha no kugurisha ibihingwa byabo mu buryo bworohereje kugira ngo barebe uko bakwihaza mu biribwa, banagerageza no kwikenura.


Ayo makuru avuga ko nyuma y’inama y’umwiherero ya 2005 yabereye muri Hotel Akagera, aho Gatera Gaspard yerekanye ibikorwa yari arimo gukorera abaturage, na perezida Kagame akabishima, Kagame yongeyeho ko iyo iza kugira ba Gatera nk’icumi bafasha abaturage be m’ubuhinzi n’ ubworozi, igihugu cyakabaye kigeze kure . Kagame yanahaye abaturage bakoranaga na Gatera muri uwo mushinga inka zigera kuri 250. Icyo gikorwa cyabaye intandaro yo gutatwa na maneko za Kagame hamwe n’abashinzwe umutekano bari bayobowe na Gen Ibingira Fred . Banaje gutanga raporo icisha Gatera umutwe . Muri iyo raporo baramushyashyanyirije, bavuga ko ibikorwa bya Gatera bishobora kugira ingaruka mbi mu baturage kubera ko yari amaze kwamamara. Bagiriye inama perezida Kagame yo guhita bambura Gatera uwo mushinga, bihita binashyirwa mu bikorwa . Bamwambuye akazi kari gafitiye akamaro imiryango y’abaturage yageraga ku 10.000, banarangije banamwambura n’amafaranga bari bamurimo.


Mu rwandiko leta y’u Rwanda yiyandikiye ubwayo rugasinywaho n’uwari mandateri wa leta icyo gihe ariwe Me Higaniro, bandikiye AGRO – CONSULT ariyo ya Gatera, ku itariki ya 11/04/2007, biyemerera ko bamufitiye iryo deni rigera kuri 109.497.915frw, mu cyo bise “Proposition de transaction” . Si mandateri gusa wandikiye uwo rwiyemezamirimo, ahubwo na minisiteri y’ubuhinzi nayo yamwandikiye ibyemera ndetse inamwiseguraho ko batamwambuye. Ikibabaje ni uko ibyo byose byafashe ubusa. Batangiye kumutera ubwoba, aribwo yaje guhunga u Rwanda yerecyeza iy’u Bubiligi muri 2008 .


Abavoka ba Gatera barega u Rwanda ubwambuzi .

 
Nyuma y’aho byagaragariye ko u Rwanda nta bushake na buke rwari rufite bwo kwishyura uwo rwiyemezamirimo, rukanashyiraho n’iterabwoba ,Gatera yahisemo kwitabaza inzira z’amategeko, ashaka abavoka, bahise barega u Rwanda mu butabera bw’u Bubiligi. Ubwo butabera nibwo bwatanze uburenganzira bwo gufunga amakonti yose y’ambasade y’u Rwanda kugeza imaze kwishyura uwo mwenda ibereyemo Gatera.


Iryo fungwa ry’amakonti y’ ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ni naryo ryabaye nyirabayazana ya bombori bombori hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi. Aho kugira ngo ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yumvishe leta y’I Kigali ko igomba kureka kuba karyamyenda ahubwo igomba kwishyura ku neza amafaranga yambuye umuturage wayo , yahisemo gukoresha ingufu za diplomasi bashyira igitutu kuri leta y’u Bubiligi kugira ngo ifungure izo konti.


Ambasade yitabaje Me Maingain kugirango ayiburanire: uyu munyamategeko asa n’uwapatanye na guverinoma y’u Rwanda kuyiburanira imanza zayo zose ni nawe wunganira Rose Kabuye. Iyo ambasade n’ubwo ifite amafaranga yakwishyura uwo rwiyemezamirimo utwe yamwambuye, amakuru atugeraho, yemeza ko guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomera k’ubwambuzi bwayo, itinya ko iramutse yishyuye Gatera, n’abandi yagiye yambura baboneraho bakayirega hiryo no hino mu mahanga. Niyo mpamvu bahisemo gukoresha inzira za politiki na diplomasi ku kibazo cyireba ubutabera. Aha ariko, biyibagiza ko inkiko zo m’uburayi zigenga, zidakoreshwa n’abanyapolitiki nk’iz’u Rwanda.


Mu gihe twandikaga iyi nkuru, twavuganye n’ ambasaderi w’u Rwanda mu Bubirigi Robert Masozera kuri telefoni ye igendanwa, atwitaba neza. Ariko amaze kumenya ko turi abanyamakuru, nibwo yasubizanyije isoni n’uburakari avuga ko ari mu nama. Twanagerageje kuvugana na Me Maingain kuri telefoni ye igendanwa, nawe atubwira ko ari mu nama .

 


Johnson, Brussels 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article