NI NDE UDASHAKA KO KAGAME ARANGIZA MANDA YATOREWE ? ESE INAMA Y’UMUSHYIKIRANO YAMUBONEYE IGISUBIZO K’IBIBAZO AFITE BYAMUBEREYE IHURIZO ?
Muri iki cyumweru turangiza, mu Rwanda habaye inama y’umushyikirano. Muri iyo nama Paul Kagame akaba yaravuze amagambo asa n’azimiza kandi aburira abanyarwanda guhangana n’abantu bari hanze y’igihugu . Atangiza iyo nama Kagame yari yizeye ko izamubonera ibisubizo by’ibibazo abazwa n’abanyamahanga bisa n’ibyamubereye ihurizo, akagenda ndetse atunga agatoki bamwe mubo avuga bamubangamiye :
Kagame avuga ku banyamahanga bamwe na bamwe yise ko batekerereze U Rwanda yagize ati : ”Abanyamahanga batwigisha uko tugomba kubaho ntaburenganzira babifitiye, keretse niba ari nka kwa kundi bavuga ngo umugabo ni urya utwe akarya n’iby’abandi.” Yongeye ati : “Njyewe ntawuzarya ibyanjye, mureke kunzanaho icyocyere.”
Perezida Kagame yagarutse birambuye ku kibazo gituruka hanze atumva icyo kimariye Abanyarwanda. Ati “ Nta neza isumba iyo Abanyarwanda ubwabo bigirira bubaka igihugu cyabo. Ibyo ndabivugira imvugo wumva ivugwa hanze y’igihugu… Intero ikabanza kuba ibyiza byose Abanyarwanda bakora, barangiza bakongeraho ‘ariko’ ! Iyo ‘ariko’ niyo nshaka ko twumva ishingiro ryayo. Bati ‘ariko Abanyarwanda ntibagira uburenganzira, ntibisanzura, ntibavuga’.
Perezida Kagame kandi yavuze ko bamwe mu banyarwanda birirwa bavuga U Rwanda uko rutari ari ‘Ibigarasha’ yagize ati : ”Dukeneye Abanyarwanda bashaka gukora naho abagenda bacuruza ibinyoma ntitubashaka, ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Theogene, na ba Rugize rute ni Ibigarasha.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku kuba abanyamakuru bamubaza ibibazo byinshi ku byerekeye igihe azavira ku butegetsi. Kuri we ngo yibaza impamvu hari abatihangana (be patient) ngo abanze nibura asoze imyaka 7 yatorewe. Ati “Kuki abantu birwaza imitwe ku busa ? Iyo mvuze ‘yego’ bahita bambwira ngo ubushize wavuze ‘oya’, navuga ’oya’ bati ariko ubushize warabyemeye..."
Perezida Kagame yagarutse ku kuba mu bibazo byose byabajijwe muri iyi nama yamaze iminsi ibiri nta byiganjemo ibibi gusa birimo. Ati “Ariko nabibuze ngira impungenge nti ’ariko se buriya nta babujijwe kuvuga ?’ Nabajije minisitiri w’intebe aho mwene ibyo bibazo biri, nti ‘ ariko ubundi ntabwo murimo muyungurura ibibazo ?’ Gusa yaje kunsobanurira uko byakorwaga numva byari biciye mu mucyo.”
Yasobanuye ko icyatumye habazwa ibibazo byubaka gusa ari uko n’ubundi nta watinyuka kubaza ibibazo bidafututse mu nteko nk’iyo kuko iyo bibajijwe bibonerwa ibisubizo bigatamaza ba nyirabyo. Ati “Batinya kugaragara, ariko bakanatinya kumenya ukuri… Hari umuntu ushobora kubona u Rwanda uko abishaka, n’iyo wamuha ibimenyetso bimeze bite ntiyakumva kuko adashaka kubibona, adashaka kubyumva.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko n’ibibi byaba bivugwa ku Rwanda umuntu ashobora kubishakamo icyiza kuko bituma haza icyo gitutu (pressure) kibutsa umuntu ko atagomba kwirara, haba hari ibibi bigakurikiranwa bigakosorwa, byaba nta bihari hagakorwa ibishoboka ngo ntibizabeho.
NI IKI KIVUGISHA KAGAME AYA MAGAMBO YOSE ASA NO KWINYURAMO ?
Nkuko amakuru aturuka mu byegera byo kwa Kagame abyemeza, ngo abategetsi ba Leta y'Amerika (USA) basabye Kagame ko yava ku butegetsi byihutirwa kuko ngo bitabaye ibyo ntazabitakane mu bihe bigiye kuza bizaba bimugoye cyane. Banamwemereye ko naramuka avuye ku butegetsi nta yandi mananiza we numuryango we bazahabwa ubuhungiro muri Amerika.
Ibi Kagame byamubereye ikibazo gikomeye ku buryo yacyuriye abari bamuzaniye ubwo butumwa ko nabo bafite uruhare mu byo yakoreye u Rwanda, ko nibamutanga bazajyana na bamwe muribo kuko ngo nibo bari bamushyigikiye igihe yakoreraga amarorerwa mu Rwanda no muri Congo (DRC); rero ngo nabo bizaba bibareba kuko ngo afite ibimenyetso. Kagame ubu uhanganye n'abatavugarumwe nawe ndetse n'Abanyamerika n'Abongereza ngo yabuze icyemezo nyacyo yafata ku buryo yahisemo kwinigura mu manama akoresha aho ku munsi w'ejo yavugiye mu nzu parliament (abadepite) ikoreramo ko abatamushaka bashaka ko ahita avaho atanarangije manda ye.
Nubwo yakomewe amashyi ariko azi neza ko ari mu nzira agenda kandi ibi byabaye nkibikomozwaho na Suzan Rice aho yavuze ko mu Rwanda nta bwisanzure na buke buharangwa kandi ko batabaye muri Libiya kugirango birinde ko haba jenoside (genocide). Amakuru yizewe akaba yemeza ko ingabo Amerika yashyize muri Uganda zaba arizo gutegura igikorwa cyo kuvanaho Kagame igihe azaba yinangiye dore ko ngo icyo gihe hazanakoreshwa abasirikari ba RPF kandi ngo byarangije gupangwa.
Kagame se amahitamo ye ni ayahe? Ari nkawe wamuhitiramo iki?
Andi makuru nanone aturruka mu nzego za DMI aravuga ko Kagame yahawe itegeko ryo kurekura byihutirwa Madame Victoire Ingabire ndetse n'abandi badacana uwaka ndetse akaba yaranahawe igihe ngo abe yashyize mu bikorwa icyo cyifuzo cy'abamwicaje mu Rugwiro, ngo akaba yarabyemeye ariko kubishyira mu ngiro bikaba byaramunaniye kuko nk'uko twabyumvise mu makuru atandukanye uyu Ingabire ngo yangiwe kurekurwa ngo ajye hanze y'igihome cya 1930 nkuko yari yabisabye nubwo Kagame ngo yari yemeye kuzamurekura ariko binyujijwe mu bacamanza.
Amakuru rero ava muri DMI avuga ko inzego zinyuranye zirimo gukuranwa aho Ingabire acumbikiwe muri 1930 zimusaba kugira ibyo yemera mubyo aregwa ngo bamurekure. Ibi bikaba bikorwa ngo mu rwego rwo kutagaragaza ko bamurenganyije ko ahubwo ariwe wari umunyamakosa. Nyamara ngo uyu Mudamu yaba yarababereye ibamba ku buryo babuze ayo bacira n'ayo bamira. Urubanza ngo rukaba rwarasubitswe kugirango barebe niba bashobora kumwemeza agasaba imbabazi bakamurekura babyishingikirijeho.
Aya makuru arizewe nihaboneka andi makuru yiyongera kuri iyi nkuru nzayabagezaho, ariko Kagame ngo yaba ari mu marembera. Abamwirukanka inyuma nababwira iki jyewe navuye ku kejo. Ikimbabaje nuko muzamera nka babandi birukankaga kuri Kadafi bavuga ngo bice imbeba.
ROBERT