Ni kuki tuvuga ko habayeho jenoside y'abatutsi kandi ubwo bwoko butabaho mu Rwanda ? Ministre Musoni James azadusubize !
Nkimara gusoma inkuru yasohotse mu kinyamakuru www.igihe.com yo kuwa 01/07/2012 ifite umutwe ugira uti : «u Rwanda n’u Burundi ntibumva kimwe isabukuru y’ubwigenge"(http://www.igihe.com/politiki/amakuru-124/u-rwanda-n-u-burundi-ntibumva-kimwe-isabukuru-y-ubwigenge.html) nifuje kugira icyo mvuga kuri iyo nkuru ; ibitekerezo byanjye bikaba byibanda kubintu bibiri aribyo :ubwoko n’ubwigenge.
Mu kiganiro giherutse guca kuri radiyo mpuzamahanga ya BBC afrique mukwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka kitwa « nos émissions l'Afrique en direct » havuzemo umunyarwanda uri i Dakar (Sénégal) n’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu Burundi. Icyo kiganiro kibanze cyane kubwigenge bw'u Rwanda ndetse abari muri icyo kiganiro bagira nicyo bavuga k’ubwoko . Ngereranyije rero ibyavugiwe muri icyo kiganiro cyo kuri radiyo ya BBC navuze haruguru n’ibyo MUSONI James yavuze muri iriya nkuru yo ku gihe ; nasanze imvugo ya Musoni iteye urujijo . Muri iyo nkuru yo mu gihe, Musoni James yaravuze ati : « “Ubwigenge bwatanzwe binyuze mu bwicanyi no gutwika amazu y’abandi”, byatangajwe na AFP. » ; Akomeza asobanura intambara yabaye mu mwaka wa 1959 u Rwanda rumaze kubona u bwigenge, aho Abahutu bicaga abaturanyi babo b’Abatutsi, batwika amazu, kandi bica n’amashyo yabo, bituma ibihumbi byinshi by’Abatutsi bahinduka impunzi guhera uwo mwaka........».
None se niba kugeza muri 1994 hariho ubwoko bw'abahutu, abatutsi n'abatwa ndetse Musoni akemera ko habayeho ubwicanyi bwakorewe abatutsi kuva 1959 kugeza 1994 ; bishoboka bite ko ubwo bwoko bw’abanyarwanda bwicaga bukanicwa butakibaho mu Rwanda? ubu se umwana wavutse nyuma ya 1994 nakubaza ati: «Habayeho jonoside y'abatutsi , akabaza abo batutsi ari bande, usasubiza iki ? Kubeshya se ko amoko atakibaho mu Rwanda kandi ugasanga mu butegetsi harimo ivangura rishingiye ku moko basanga atari abana babanyarwanda babeshya cyangwa se bigisha amateka ahabanye? Imvugo nkiyi ijijisha y'abayobozi b'igihugu ndetse na leta yose ntitwavuga ko ari ugutoba no gupfobya amateka ?
Ese umuhungu wa Musoni najya mu Burundi agasanga amako ahaba azamubwira iki? Hanyuma se abana ba Musoni nibasoma ibitabo bagasanga ayo moko y’abanyarwanda yanditsemo kandi yarahozeho Musoni azavuga ko abeshyera iki abo bana be? Iyo se uyu munsi Musoni yerura avuga ku mugaragaro ko amoko yabayeho, undi munsi akaza avuga ko atabaho abo mwana mubibwira bazababona bate ?
umunyarwanda w'i Dakari yavuze ko adashobora kubeshya umwana we ko amoko atabaho, nsanga afite ukuri usibye ko bagenzi be bo mu Rwanda bahakanye bivuye inyuma ko badashobora kubibwira abana babo. Nyama umunyamakuru mu Rwanda aherutse kwandika ku batutsikazi avuga impamvu abahutu bakundaga abatutsikazi Leta ya FPR imushyira mukagozi . Mbese ni kuki iyo bavuze "abatutsi " bibarakaza ? Ni uko kuvuga ubwoko bihishe ikintu ; aha njye nkaba rwose navuga ko muba mutinya ko rubanda igaragaza ko muvangura abanyarwanda kurusha ubundi butegetsi bwose bwabayeho mu Rwanda mu nzego zose ; mugatinya ko abanyamahanga babashyize ku ibere babimenya!
Ngarutse kubwigenge u Rwanda n'u Burundi byaboneye ubwigenge rimwe iyo Musoni n'abandi batinyuka bakavuga ko ubwigenge nyabwo bwabonetse aho FPR ifatiye ubutegetsi twakwibaza niba abategekaga u Rwanda kuva rwabona ubwigenge ari abanyamahanga noneho abanyarwanda bukuri akaba ari abo bafashe ubutegetsi abo basimbuye bo akaba ari abakoloni ? Hanyuma se mwe mwazasubiza iki uwaba avuga ko mwaje muzanye ingoma ya gikoloni ? Aho mwasanze abanyarwanda (abari batuye urwanda mbere y'uko mufata ubutegetsi) mushaka kwita abanyamahanga baravugaga i gifaransa mugahindura mukazana icyongereza ko mutabitayeho kandi ntekereze ko ari benshi kubarusha kandi mukabikora muhubutse mutabanje no kubabaza ? Aho si mwe mwaba muri abakoroni noneho bikagahindura inyito bityo mugatinya ko twavuga ko u Rwanda rwongeye gukoronizwa kuva 1994?
Tureke kwiratanaho no kwitana ba mwana ahubwo twicare hamwe twumve ko u Rwanda ari urwacu twese maze twemere ko ibibazo bihari maze twicare hamwe tubiganire tugere kumwanzuro wubaka . aho gucamo ibice abanyarwanda mukomeza guheza inguni (muducurikangura munyito no mumigirire ) bigambiriye gutonesha bamwe abandi bakamburwa na duke bifitiye, mukatwikubira.
Inkuru ya Dieudonnée MANIRIHO umusomyi wa veritasinfo